Muhabura Volcano Inn iherereye mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze, Akagari ka Rwambogo. Ni ahantu hujuje ibisabwa byose umukiriya aba yifuza, mu kwiyakira no kuruhuka, ikaba iri ahantu hari amahumbezi meza y’ikirere cya Musanze.
Kuri Muhabura Volcano Inn, kuri Saint Valentin (Valentine’s Day) y’uyu mwaka wa 2024 hazaba hari indirimbo mu njyana y’urukundo aho muzataramirwa n’umuhanzi Makanyaga Abdoul.
Muhabura Volcano Inn hasanzwe hari serivise zitandukanye: Wahafatira icyo kunywa gishyushye (icyayi cyangwa ikawa),ndetse n’ibyo kunywa bindi bipfunikiye, kuri serivise nziza utasanga ahandi. Akarusho: Ikawa batanga, ifite uburyohe bwo ku rwego rwa mbere mu gihugu.
Restaurant yaho irimo udushya mu bijyanye no guteka,ntiwabura kuyikumbura. Bafite abakozi babizi neza kandi babyigiye, bafite n’ibikoresho bihagije bibafasha kugutekera no kugutegurira icyo ushaka cyose. Akarusho ni uko ibiryo Gakondo byo mu Rwanda bitandukanye, babiteka, kandi nabyo bakabitekana ubuhanga n’isuku. Nta wakwirengagiza kandi umugati wa Muhabura na Cakes nziza byahogoje amahanga.
Iyo ukeneye aho kuryama uhasanga ibyumba byiza, byujuje ibisabwa byose, biteguranye isuku, kandi bya mbere bihendutse muri ako gace, ibyo ntibibabuze kugira umwihariko. Wabimenya neza uhageze, ubuhamya wahakura bwatuma uhakumbura.
Aha kandi hari umwihariko w’imitako ya kinyarwanda ituma uwahasohokeye yongera kwishimira ubugeni n’ubukorikori bwo mu Rwanda rw’imisozi igihumbi.
Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nimero za terefone zikurikira: 0788531713 cyangwa 0788394075. Muhabura Volcano Inn ibahaye ikaze, uwahageze ntiyicuza.