Ni umubyeyi w’abana babiri b’abahungu, utuye mu mudugudu wa Kabaya, akagari ka Kamwumba, umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze witwa Nyiramuhire Lucie bita Nyirakiroha wapfushije umugabo witwaga Bariyanga Evariste, akaba atagira aho ahengeka umusaya we , n’abana be.
Ubwo umunyamakuru wa Rwandatribune.com yageraga muri aka kagari ka Kamwumba , yasanze uyu mubyeyi w’abana 2 yicaye ku ngirwa nzu ye ifite metero 2 kuri 2 n’igice , isakaje utubati twatobaguritse kandi itanakinze ndetse ifite n’imyenge mu mpande zose.
Yicaye ku ibuye riri ku muryango wayo , yatangarije Rwandatribune.com ko abayeho nabi n’umuryango we w’abana 2 kandi ko nta na kimwe ubuyobozi bumufasha mu gihe bufasha abandi bafite ibibazo nk’ibye ndetse n’abafite uko bigira.
Aragira ati “Ndi umupfakazi w’abana babiri kandi bakuru ariko bombi duhurira kuri ibi bishogoshogo( ibyatsi byahuwemo ibishyimbo) ubona aha nibyo twirambikaho njye n’abana banjye , tunyagirwa n’imvura , duteze umugongo umuyaga n’imbeho bica hirya no hino mu myenge iy’iyi ngirwa nzu. Ndasaba ubuyobozi ko nanjye bwamfasha nk’abandi, nkabona aho nkinga umusaya, najya guca inshuro nkabona aho nyirira, hatanyagirwa.”
Rwandatribune.com yanaganiriye n’umwe mu bana be wari kumwe na nyina mu rugo witwa Dusengimana Murwanashyaka w’imyaka 19 avuga ko imibereho yabo ngo ari uguca inshuro , bahingira abandi , bajya kuryama , bakarara bagerekeranye muri iyo ngirwa nzu [Niko bayita].
Yagize ati “ Yaba Mama, njye na murumuna wanjye witwa Byiringiro Birikumana w’imyaka 13, turarana muri kano kazu kuri ibi bishogoshogo ,tukiyorosa iki kirago. Imbeho n’umuyaga bikadutera n’imvura yagwa ikatunyagira kubera ko n’amabati yarapfumaguritse nkuko nawe ubyibonera. Turashaka mudukorere ubuvugizi wenda batwubakire. Ibindi tuzakomeza gukoresha amaboko yacu duca inshuro ariko tukayirira ahantu hatanyagirwa.”
Abajijwe na Rwandatibune.com niba nta kintu yakora nk’umusore ufite imbaraga, yatangaje ko ubuyobozi bugize icyo bubafasha nawe ibyinshi yabyikorera nyuma yo gukora ibyate( guhingira abandi).
Aragira ati “Nk’ubu Leta itwubakiye, ikadusakarira , ikaduha igitaka , njye inzu nayihomera cyangwa se icyo gitaka kibonetse nakwibumbira amatafari, hagakenerwa abafundi bo kubaka kuko imbaraga ndazifite ariko kwigondera ibikoresho byubatse inzu ntitwabibasha ahubwo ni mutuvugire kuko turababaye peeeee!!!”
Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa Rwandatribune.com bemeza ko buri gihe hari abaturage bashyirwa ku rutonde bakubakirwa ariko ngo ntibazi impamvu uyu Nyiramuhire Lucie n’abana be batubakirwa.
Uwitwa Safari ni umuturage wifashije [ Umukungu] uturanye n’uyu muryango. Anenga cyane ubuyobozi bubizeza gufatanya nabo ngo bubakire uyu mubyeyi ariko bigahera mu magambo gusa.
Yagize ati “Nk’abaturage, twigeze kwiyemeza kugira uruhare mu kubakira uyu muryango aho buri muntu wese ufite imyaka 18, yiyemezaga gutanga inkunga y’amafaranga ijana (100frw) ariko birangira bidakozwe kubera ubuyobozi bwabigizemo ubushake buke. Yewe nanjye ubwanjyue sinabura amabati nk’atanu ntanga kandi n’umuryango wanjye wagize icyo utanga. Ubuyobozi ni bubigiremo uruhare natwe turahari, ubundi tumukure mu buzima bubi abeho nk’abandi.”
Uwitwa Nyirazibanje Collette nawe avuga ko uyu muryango usumbirijwe n’ubukene mu buryo bugaragarira buri wese ariko ubuyobozi bwajya gufasha abatishoboye , bugafasha abandi bo bukabihorera.
Yagize ati “ Ubuyobozi buraza bukabarura abatishoboye ngo bubafashe ariko uyu agasigara, tituzi icyo azira. We n’abana be barababaye ni abo gufashwa bakabaho nk’abandi.”
Amakuru yizewe umunyamakuru wa Rwandatyribune.com yasangijwe n’abaturage nuko ngo mu minsi yashize , umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine yari yemereye mu nama y’abaturage ko ubuyobozi bugiye kumwubakira.
Umwe mu bari muri iyo nama Iradukunda Isaac bita Kinigamazi ari nawe warutanze ikibazo cy’uyu muryango, yabwiye Rwandatribune.com ko bibaye ubugira kenshi uyu muryango ubeshywa ubufasha ntubuhabwe kandi ubukwiye.
Aragira ati “ Ni njye wibarije Mayor ubwa njye impamvu Nyiramuhire Lucie atubakirwa, maze Mayor ansubiriza imbere y’abaturage ko bagiye kumushyira ku rutonde rw’abagomba kubakirwa mu karere ariko twaherutse bivugwa. Nka njye nsabwe umuganda nawutanga kandi ntiganda. Leta nifate iya mbere, natwe tubonereho icyo gukora.”
Umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Nyange Isabwe Felixisme yabwiye Rwandatribune.com ko uyu muryango wamaze gushyirwa ku rutonde rw’abatishoboye bazubakirwa muri gahunda ya RDF COP( RDF Citizen Outrich Program) mu minsi iri imbere ariko hagati aho ngo umurenge ugiye kuba umukodeshereje aho kuba n’abana be.
Aragira ati “ Uyu muryango turawuzi gusa nuko iyo tugiye kubarura no gushyira ku rutonde abaturage batishoboye , tutamubona kubera guhora agenda. Gusa twamaze kumushyira ku rutonde rw’abazubakoirwa muri gahunda ya RDF Citizen Outrich Program ariko mbere y’uko yubakirwa , tugiye kumukodeshereza inzu yo kuba arimo n’abana be kugeza igihe iyo azubakirwa izuzurira.”
Isabwe Felixisme yakomeje atangariza Rwandagtribune.com ko uyu muryango atari wo wonyine mu murenge wa Nyange ugomba kubakirwa kuko ubwo hakorwaga ibarura n’urutonde muri uyu murenge, habonetsemo imiryango isaga 400 igomba gusanirwa no kubakirwa aho kuba , gusa ngo muri iyi minsi muri gahunda ya RDF Citizen Outrich Program buri kagari gafite imiryango ibiri cyangwa itatu igomba kubakirwa byihutirwa harimo n’uyu wa Nyiramuhire Lucie alias Nyirakoroha.
SETORA Janvier