Bamwe mubaturage bakoresha umuhanda Kinigi-Kagano-Gahunga bavuga ko bahangayikijijwe n’iyangirika ry’umuhanda bakoresha ubageza burera umuhanda waciwe n’amazi aturuka mu birunga ukaba waragabanije ubuhahiranire bwabo n’Akarere ka Burera.
Abacuruzi bakoresha uyu muhanda bavuga ko kuba uyu muhanda warapfuye byasubije inyuma ubucuruzi bwabo kuko imodoka zabazaniraga ibicuruzwa bivuye ku mupaka wa cyanika zitakihagera.
Nzeyimana Alphonse yagize ati “Amazi aturuka mu birunga yagiye awuca gahoro gahora kugeza aho wangiritse burundu kugirango imodoka zihace bibabigoye kuko ziragwa akenshi zikaharara n’ibicuruzwa bakabyiba ugasanga turakorera mu gihombo badufashije rero bakawubaka tugakomeza ubucuruzi bwacu byaba byiza.”
Kubwimana Theogeni nawe agira ati “Kuva uyu muhanda wakangirika cyane imikorere yacu yarahagaze kuko ntitubona uko tujya muri Burera bidusaba kubanza kuzenguruka Musanze kandi ni kure kuburyo bitugora iyo twejeje imyaka ntitubona uko tubigeza ku isoko kuko ntamodoka zigera hano ngo tubone uko dupakira ibyo twejeje nkambere, byaduteje ubukene cyane”
Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Damacene avuga ko uyu muhanda uri mugengo y’imari y’uy’umwaka ukaba uteganywa gukorwa.
yagize ati “Ibikorwa remezo byose byangijwe n’amazi aturuka mu birunga bigiye gukorwa muri gahunda ya VUP kugirango abawukoresha barusheho kugirana ubuhahairane n’abatuye akarere ka Burera”
Uyu muhanda wangijwe n’amazi ugizwe n’ibironetero 13,hakakaba hari n’indi mihanda izakorwa muri aka karere ingana na kirometero 16 ndetse n’uwakaburimbo ungana na kirometero eshahatu.
UWIMANA Joselyne