Barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 batabwa muri yombi na Polisi bagiye gusengera mu rugo rw’umuturage
Abantu 23 bafatiwe mu rugo rw’umuturage mu Kagari ka Cyabararika mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus bagakorera amateraniro mu rugo rw’umuntu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bafashwe ku wa 12 Gicurasi 2020 ubu bakaba bari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.
Mu byatumye bakora iryo teraniro ngo bashakaga gusengera ibyifuzo birimo kurangira kwa Coronavirus no gukira indwara zitandukanye.
Ati “Bifashe gusa barahahurira ariko ubwo bashakaga gusengera ibyifuzo harimo ibyo gukiza Coronavirus, hari n’umugore ngo wari ufite umwana bashakaga gusengera agakira.”
CIP Alexis Rugigana yavuze ko harakurikiraho gusesengura uko icyaha cyakozwe hakarebwa ibihano biteganywa n’ingingo ya 230 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo ngingo yerekeye ibyo ‘Kwigomeka ku buyobozi’ ivuga ko iyo kwigomeka ku buyobozi byakozwe n’abantu benshi batari bafite intwaro kandi batabanje kubijyamo inama, igihano kiba igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitageze ku myaka ibiri.
Cyakora inavuga ko ibihano bidahabwa umuntu waretse ibikorwa byo kwigomeka akimara kubisabwa n’ubuyobozi iyo nta ruhare yari afite mu buyobozi bw’ibyo bikorwa.
CIP Rugigana yavuze ko mu Karere ka Musanze higeze gufatwa abandi 47 kuva amabwiriza yo gufunga insengero no kwirinda kwimurira amateraniro ahandi harimo no mu ngo ashyizweho.
Ndacyayisenga Jerome