Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze Bizimana Hamissi, yakiriye itsinda ry’abayobozi ba RwandaEast, ryari riyobowe na Ek Gasana ryasuye Akarere ka Musanze hagamijwe gushyira mu bikorwa gahunda yo kuvugurura umujyi wa Musanze hashingiwe ku gishushanyombonera.
Ni inama yabaye kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023, yitabiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Agateganyo wa Rwandanorth, Nzabonimpa Emmy, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Alex Kanayoge, umuyobozi wa PSF Rwanda muri RwandaEast n’abahagarariye inama njyanama mu turere twayo.
Havugiwemo , uburyo bagomba gukomeza ubufatanye mu iterambere ryaka Karere, bareba ibyagezweho n’ibitaragerwaho ngo bifatirwe ingamba bagere kucyo biyemeje.
Iri tsinda ryasuye Akarere ka Musanze mu rwego rwo kureba uko gafatanya n’inzego z’abikorera PSF mu gushyira mu bikorwa gahunda yo kuvugurura umujyi wa musanze hashingiwe ku gishushanyombonera.
Aba bayobozi b’uturere tugize RwandaEast n’abakozi bashinzwe gutanga impushya zo kubaka mu turere twa RwandaEast, guverineri Gahunde yashimiye ubuyobozi bwa RwandaEast kuba barahisemo kuza kwigira kuri Musanze Kandi ko bazokomeza ubufatanye mu iterambere.
Niyonkuru Florentine