Imiryango 211 yo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, isezerana byemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’amakimbirane y’abashakanye.
Iyi miryango yasezeranye kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Werurwe 2023 ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore.
Ni ibyishimo ku bateye iyi ntambwe, bavuga ko kuba basezeranye mu mategeko bigiye kubafasha guhamya imiryango yabo ikabaho yuzuzanya.
Umutesiwase Diane wari umaze imyaka 9 abana n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko yavuzeko yari akiri kwiga umugabo we ngo arebe niba bazashobokana.
Ati “Twabanje kwigana kugira ngo turebe niba tuzashobokana tubone gufata umwanzuro wo gusezerana, kuko ibya gatanya nabonye ntabivamo. Ubu twaramenyanye imyaka icyenda irahagije, abana banjye bagiye kugira uburenganzira kuri Se ubabyara kandi nanjye ubu umutima urajya mu gitereko kuko nta mutungo wanjye nzakeka ko ujya mu bandi.”
Akomeza avuga ko yabagaho yumva isaha n’isaha aziko umugabo we batandukana kuko sezerano bari bafitanye.
Yavuze ko kuva umunsi yasezeraniyeho n’umugabo we agiye kongera urukundo yakundaga umugabo weibintu.
Uretse umuryango umwe wasezeranye ivangamutungo muhahano, indi yose yasezeranye ivangamutongo risesuye.
Ibi byagarutsweho muri ibi birori by’umusi mpuzamahanga w’umugore, aho bizafasha iyi miryango kwirinda amakimbirane, avamo n’ihohoterwa rya hato na hato kuko hari igihe umwe agura imitungo akayiyandikaho wenyine rwihishwa, bigatera amakimbirane igihe byamenyekanye.
Umuyobozi w ‘Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wabereye mu Murenge wa Kinigi yasabye ba mutima w’urugo guhesha agaciro uwakabahaye.
Ati “Ndashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wahaye umugore ijambo, ndashimira na none iyi miryango 211 yahisemo gusezerana imbere y’amategeko nkaba nsaba buri wese guhagarara mu nshingano ze neza mukubaka umuryango mukoresheje amahirwe mwese munganya, bishingiye mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we wageneye abagore ubutumwa kuri uyu munsi wabo tariki 08 Werurwe 2023, yabasezeranyije ko abagabo bazakomeza kubafasha mu rugamba rw’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Charlotte MBONARUZA
RWANDATRIBUNE.COM