Mu Ntara y’amajyaruguru, mu turere twa Musanze na Burera ni tumwe mu turere twibasiwe n’ikibazo cy’abantu bakoresha inyandiko zirimwo ibinyoma bakaguriza Abaturage amafaranga bizwi nk’Urunguze ( Banki Lamberi) azungukirwa ku nyungu y’umurengera ( 30%) ibyo bigatuma abaturage babura ubwishyu bagaterezwa cyamunara bamwe bagahunga igihugu abandi bakangara bitewe ngo n’uko bamwe baba batahawe ubutabera ngo barenganurwe.
Mu mayeri menshi Umugore n’umugabo batanga ‘Urunguze’ mu turere twa Musanze na Burera, ubu bari mu manza ku rwego rw’urukiko rukuru , undi Munyankera Damien arakidegembya atanga akanahuguza imitungo y’abaturage . Aba Bose Batanga amafaranga mu mazina atari ayabo, basaba inyungu nyinshi bamwe mu babuze ubwishyu bagahunga igihugu , abandi bagahimbirwa ibyaha. Babiri muri aba barimwo Uwizihiye Cynthia na Twishime Aimable Urukiko rwabasabiye igihano cy’imyaka irindwi (7) bagahita bafatwa bagafungwa ariko na n’ubu barakidegembya.
“Urukiko rwahanishije igifungo cy’imyaka irindwi (7) Uwizihiye Synthia na Twishime Aimable n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 2,000,000frs kandi ngo bagahita bafatwa bagafungwa urubanza rukimara gusomwa kabone ngo n’iyo bari guhita bajurira….”. Uyu ni umwanzuro w’urukiko rwisumbuye rwa Musanze ku iburanisha ryo ku wa 9 Ugushyingo 2021
Nkwandikiye ngusaba gufata no Kugeza muri Gereza ya Musanze Uwizihiye Synthia na Twishime Aimable Kugira ngo buri wese arangize igihano yakatiwe n’Urukiko”. Iyi ni ibaruwa no H… D11/A/ONP/ MSZE yo kuwa 09 Ukuboza 2021 , ubushicyaha bukuru bwandikiye Komanda wa Police sitasiyo ya Cyuve”.
Ese ni bantu ki?
Urukiko rwahamije aba bombi icyaha cyo kwandika no gukoresha inyandiko irimo ibinyoma (itavuga ukuri), bahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi (7).
Uwizihiye Cynthia abarizwa mu mudugudu wa Kungo ,akagari ka Kabeza mu murenge wa Cyuve, akarere ka Musanze. Yavutse mu mwaka wa 1987 akaba mwene Muvuzankwaya Augustin na Mukakibibi Xaveline, avukira mu mudugudu wa Bugura, akagali ka Gahondo mu murenge wa Busasama, akarere ka Nyanza , intara y’amajyepfo; umwuga azwiho ni uw’ubuforomo.
Twishime Aimable abarizwa mu mudugudu wa Gacogo, akagali ka Gafumba , umurenge wa Rugarama akarere ka Burera, yavutse mu mwaka wa 1987, ni mwene Ntamaramiro Faustin na Nyirandimukaga Annonciata. Akaba ariho atuye kandi abarizwa.
Amazina mahimbano, amafaranga menshi mu nyandiko ku nyungu ndende
Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze, Hagenimana Edouard , mu rukiko rwisumbuye yavugaga ko Uwizihiye Cynthia na Twishime Aimable mu bihe bitandukanye bafatiranye abaturage batuye mu turere twa Musanze na Burera ngo bagende babaguriza amafaranga yunguka ( Urunguze) maze ngo bakagirana amasezerano atavugisha ukuri.
Ayo masezerano Uwizihiye Cynthia na Twishime Aimable Bayita amazina atari ayabo dore amwe mu mazina bakoresha: Niyoyimbabazi Triphine, Ntagahira Ramadhan, Muvuzankaya Adrien na Umutoni Emmanuella aho kwandika amazina yabo bwite kandi mu masezerano bakandika umubare w’amafaranga arenze ayo babaga bagurije umuturage.
Muri ayo masezerano bandikaga umubare w’amafaranga arenze ayo baba bagurije umuturage
Tariki ya 09 Gashyantare 2018, Uwizihiye Cynthia yagurije Bendantunguka Daniel, amafaranga ibihumbi 400,000 Frs yunguka 25% ku kwezi Ariko mu gukora amasezerano bandika ko amugurije amafaranga miliyoni eshatu (3,000,000frs).
Tariki 17 Ugushyingo 2017 , Uwizihiye Cynthia yagurije Habumuremyi Jean Damascene amafaranga 1,000,000frs yunguka 20% ku kwezi, mu gukora Amasezerano bangika ko amagurije 3,000,000frs.
Tariki 1 Ugushyingo 2017, Uwizihiye Cynthia na Twishime Aimable bagurije uwitwa Munyaneza Emmanuel bakunda kwita Gahutu amafaranga 1,200,000frs. Mu gukora amasezerano bandika ko bamugurije miliyoni enye (4,000,000frs).
Tariki 20 Kamena 2016 yagurije Mukanyandwi Mediatrice amafaranga 700,000frs mu kwandika amasezerano bandika ko baguze umurima ku mafaranga 2,000,000frs. Ngo bandikaga ayo masezerano Uwizihiye Cynthia na Twishime Aimable bamaze kongeraho inyungu y’ikirenga hanyuma abaturage bagurijwe babura ubwishyu ngo Uwizihiye Cynthia na Twishime Aimable bakabarega ko bagurije amafaranga agaragara mu masezerano babaga bafitanye Kandi ngo mu byukuri atari byo,
Hanyuma ngo batsinda muri izo manza imitungo yabo igatezwa muri cyamunara bakabishyuza amafaranga batahawe.
Bamwe mu baturange ntibahabwa ibyangombwa byabo baba batanze iyo bamaze kwishyura
Abaturage bavuga ko barenganyijwe na Munyankera Damien utuye mu mudugudu wa Sasa, akagali ka Karangara, umurenge wa Rugarama akarere ka Burera, aho ngo yabahaye ‘urunguze’ bagakoresha uko bashoboye bakayishyura ariko ntibahabwe ibyangombwa byabo.
Umwe mu barenganyijwe, Ruberambuga Paul, avuga ko yamuhaye Urunguze rw’amafaranga Ibihumbi magana acyenda y’amafaranga y’u Rwanda (900,000frs) yagombaga kungukirwa Miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo inani ( 1,080,000frs) hakiyongeraho komisiyo y’umuhungu wa Munyankera Damien ibihumbi ijana na makumyabiri ( 120,000frs) yose hamwe akaba miliyoni ebyiri n’ibihumbi ijana ( 2,100,000frs).
Ruberambuga avuga ko yose yayamwishyuye ariko ngo akanga kumusubiza icyangombwa cye cy’inzu iri muri Santire ya Sasa , ari ngo ahera asaba inzego z’ubuyobozi kumurenganura agahabwa icyangombwa cye.
Ruberambuga Paul yishyuye amafaranga yahawe y’urunguze yimwa ibyangombwa bye
Iki kibazo agihuje na Mwambutsa Augustin , wahawe ‘Urunguze’ rw’amafaranga ibihumbi Magana atanu ( 500,000frs) yagombaga kungukira amafaranga Ibihumbi magana acyenda y’amafaranga y’u Rwanda ( 900,000frs) akishyura Munyankera Damien miriyoni imwe n’ibihumbi magana ane( 1,400,000frs) .
Bakoresha amayeri akomeye bandika ko baguze ikigiye mu bugwate
Mwambutsa avuga ko yayamwishyuye yose ariko , Munyankera akanga kumuha ibyangombwa bye bibiri birimwo kimwe cy’ubutaka n’icy’inzu , agasaba ubuyobozi kumurenganura agasubizwa ibyangombwa bye.
Hari na Mukeshima Emmanuel, wahawe amafaranga ibihumbi Magana atanu ( 500,000frs) yagombaga kwishyura Miliyoni Eshatu (3,000,000frs) ngo banditse ko baguze umurima , uyu mugabo ngo yaramwishyuye ariko Munyankera amugurishiriza imitungo ye yose kugeza na n’ubu ngo aracyashaka kugurisha n’indi mitungo ye isigaye,
Mukeshima ngo abonye ko bimushobeye yahisemwo gufata icyemezo cyo guhunga igihugu ariko ntibyamuhiriye, ati:” nabonye ntaho nsigaye!! nariyambaje inzego zose z’ubuyobozi byaranze mpitamwo gufata umuryango wanjye Umugore n’abana ngo duhunge ariko bamfatira ku mupaka ndagaruka , ubu nataye umutwe ndasaba ubuyobozi ko narenganurwa ngasubizwa imwe mu mitungo yanjye”.
Munyankera Damien ngo akoresha amayeri akomeye cyane aho ngo mu masezerano akoresha umuhungu we Niyonsaba , umukobwa we, n’umugore muto hamwe n’umugore we Mukuru uherutse kwitaba Imana mu minsi ishize. Ibi Ngo abifashwamo n’inzego z’ibanze aha ruswa bagafatanya kurenganya abaturage.
Gukoresha inzego no guhimba ibyaha birimwo gukubita no gukomeretsa kandi ikiburanwa gishingiye ku Runguze
Mu buhamya bwatangiwe mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze mu rubanza RP00463/2019/TGI/MUS, ngo bandika ayo masezerano Uwizihiye Synthia na Twishime Aimable bamaze kongeraho inyungu y’ikirenga hanyuma ngo abaturage bagurijwe babura ubwishyu.
Ngo Uwizihiye Cynthia na Twishime Aimable bavugaga ko bagurije amafaranga agaragara mu masezerano babaga bafitanye Kandi ngo mu by’ukuri atari yo, na nyuma ngo abaturage bagatsindwa imitungo yabo igatezwa cyamunara bakaba bishyuza amafaranga batahawe.
Bamwe bakomeje guhunga, abandi bakangara bakarara aho bwije naho bukeye kubera kugurishirizwa imitungo. Ingero ni nk’uwitwa Nzabamwita Felecien bakunda kwita Baryanjye , Mukeshima Emmanuel, Nzabarinda Cyprien, Senzoga Fabien bamaze guhunga igihugu abandi barangara kubera ko ngo imitungo yabo yamaze gufatirirwa indi igatezwa cyamunara.
Abandi bangaye bakabura epfo na ruguru harimwo Muyekure Joseph w’i Karangara na Mvuyekure w’i Gahunga , Ruberambuga Paul, Mwambutsa Augustin, Rukundo na Niyori Felix wafatiriwe imitungo naho Mukandori Mediatrice nawe kuri ubu yasuhukiye mu Ruhengeri ku bwo kugira ikibazo cy’ihungabana, undi ni Zirarushya na Munyaneza Emmanuel.
Abambuwe imitungo yabo ni benshi kuko hari abateremeye ko amazina yabo ajya ahagaragara k’ubw’umutekano wabo kuko ngo batinya ko bagirirwa nabi n’abatanga ‘Urunguze’ bababwira ko baziranye n’abayobozi bakomeye mu karere no mu nkiko.
Ababuze ubwishyu bahimbirwa ibyaha
Mu rukiko rw’ibanze rwa Gahunga, ababuze ubwishyu baburanye icyaha cyo gukubita no gukomeretsa kandi Intandaro ari Banki Lamberi. Abo ni Bendantunguka Daniel, Munyaneza Emmanuel alias Gahutu, Mukandori Mediatrice na Habumugisha Jean Damascene alias Benoni.
Iki cyaha baregwa giteganywa n’ingingo ya 121 y’itegeko no 068/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri Rusange.
Ikindi cyaha icyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe giteganywa Kandi kigahanishwa n’ingingo ya 147 y’itegeko no 068/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri Rusange nk’uko byahinduwe Kugeza ubu.
Tariki 09 Ugushyingo Iburanisha ry’urubanza ryabereye mu ruhame Uwizihiye Synthia na Twishime Aimable Buri wese yariburaniye. Urukiko rushingiye ku ngingo ya 614 y’itegeko ngenga no 01/2012/Ol ryo kuwa 02/05/2012 ivuga ku nyandiko ivuga ibintu uko bitari.
Igira iti, “Umuntu wese uhindura ku buryo ubwo aribwo bwose inyandiko yavugaga ukuri, ukoresha abizi inyandiko itavugisha ukuri cyangwa yahinduwe , ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi Magana atanu( 500,000frs) kugeza kuri miriyoni ebyiri ( 2,000,000frs),
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwemeje ko icyaha cyo kwandika inyandiko irimwo ibinyoma gihama Bendantunguka Daniel, Habumugisha Jean Damascene alias Benoni, Munyaneza Emmanuel alias Gahutu. Kubera ko aba baburanye bemera icyaha bagasaba imbabazi, urukiko rwabahanishije igifungo gisubitse cy’umwaka umwe(1) n’ihazabu ya 500,000frs. Kandi ngo igihano cyabo kigasubikwa bitewe n’uko ngo icyaha bakoze nta ntugunda cyateje mu gihugu ndetse nta n’igihombo cyateje undi muntu.
Urukiko rwahanishije igifungo cy’imyaka irindwi (7) Uwizihiye Cynthia na Twishime Aimable n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 2,000,000frs kandi ngo bagahita bafatwa bagafungwa urubanza rukimara gusomwa kabone ngo n’iyo bari guhita bajurira, n’aho ihazabu bakayishyura mu gihe cy’ukwezi kumwe urubanza rukimara kuba ndakuka batayishyura ku neza ayo mafaranga agakurwa mu mitungo yabo ku ngufu za Leta .
Tariki ya 09 Ukuboza 2021 Uwizihiye Synthia na Twishime Aimable nibwo bagomba guhita bafatwa bagafungwa ariko ngo ntibyakorwa; ahubwo bajuririra urukiko rukuru.
Kuwa kabiri ushize, tariki 08 Gashyantare 2022 bagombaga kuburana mu bujurire mu rukiko rukuru ; ariko ngo bavuze ko Uwizihiye cynthia arwaye COVID-19. Hari n’amakuru avuga ko urukiko rukuru rwakuyemo ingingo yo “guhita bafatwa bagafungwa” nk’uko yemejwe n’umucamanza wo mu rukiko rwisumbuye.
Uwizihiye Cynthia Umwe mu bahanishijwe gufungwa imyaka irindwi 7 Nyuma y’amezi atatu, icyemezo cyo gufatwa bagafungwa kikavaho, mu mvugo itari nziza Avuga ko ntacyo yabivugaho, akavuga ko nta gihano yigeze akatirwa na kimwe.
Urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze rwavuguruje urukiko rukuru rwa Musanze
Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze rwavuguruje urukiko rukuru rukuru rwa Musanze, ku cyemezo cyo guhita hafungwa Uwizihiwe Cynthia na Twishime Aimable ku gihano cyo gufungwa imyaka irindwi (7), urukiko rukuru tutegeka ko icyemezo cyo gufatwa bagafungwa kivuyeho.
Mu gushaka kumenya ukuri kuri iyo mikorere, Rwanda Tribune yabajije umuvugizi w’inkiko, Mutabazi Harrisson avuga ko ahuze. Nyuma yaje kubwira umunyamakuru kubaza Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Musanze Nsengiyumva Felecien, nawe avuga ko urubanza rwajuririwe bityo ko twabaza mu Rukiko rukuru urugereko rwa Musanze nabo bavuga ko Ntacyo batangaza ku rubanza rutaraburanishwa.
Abaturage bagizweho ingaruka na Banki lamberi bavuga ko mu rubanza rwabo hajemo Ruswa
Aba baturage bavuga ko urubanza RP 00463/2019/TGI/MUS rwaciwe ku itariki ya 17/09/2021 , urukiko rwisumbuye ngo rugategeka ko Uwizihiye cynthia na Twishime Aimable bahita bafatwa bagafungwa imya irindwi (7) kabone n’ubwo bajurira, Nyuma y’amezi atutu (3) abakatiwe bidegembya ngo Urukiko rukuru urugereko rwa Musanze rwakuyeho icyemezo cyo gufatwa bagafungwa ku itariki ya 15/12/2021 mu rubanza RP00004/2021/HC/MUS. Ariho aba baturage bahera bavuga ko hashobora kuba harimwo Ruswa bagasaba ko hasubizwaho urubanza rumwe bose baburanamwo.
Ikindi aba baturage bashingiraho ngo ni uko urubanza rwari rumwe ruregwamwo abantu batandatu (6) nyuma ngo Rugacibwamwo imanza ebyiri ngo bakaba bafite impungenge kuko ngo ari ubwa mbere bikozwe.
Amasezerano aba adoze ukuntu ku buryo inkiko ziburamo icyaha
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier asanga iki ari ikibazo cyo guhagurukirwa kuko ngo gituma abaturage batakaza imitungo yabo, Ati “ iki kibazo koko kirahari, ni uburyo nakwita nk’uburyo bw’uburiganya Kandi ni ikibazo kiri guteza abaturage igihombo. Hari abaturage batugana batanga ikirego ariko tugasanga uburyo bakoranye amasezerano aba adoze ukuntu kuburyo inkiko ziburamo icyaha kuko usanga amasezerano aba agaragaza ko baguze”.
Akomeza Avuga ko bakora ubukangurambaga ku baturage Kugira ngo badakomeza kwishora muri Banki lamberi, Ati:” Dukoresha Radiyo n’inteko rusange mu kwigisha abaturage kutishora muri Banki Lamberi , kuko amaherezo birangira atabashije kwishyura umutungo we ukaba uragiye”.
Ramuli Asoza asaba abaturage gucika kuri muco wo gukorana na banki Lambert kuko ibakenesha kandi ikagira n’ingaruka ku bukungu bw’igihugu muri rusange.
Umuyobozi w’ akarere ka Burera, UWANYIRIGIRA Marie Chantal, asaba abaturage kutishora muri Banki Lamberi kuko ngo bimunga ubukungu bw’igihugu bakagana banki zisanzwe zemewe, Ati” Aho tubibonye turabyamagana tukanihanangiriza abakora ubu bucuruzi butemewe bw’amafaranga ( Urunguze) , turasaba abaturage kudutungira agatoki aho bikorwa ariko tunabasa kureka gufata iyo banki lamberi kuko imunga ubukungu bw’igihugu igatuma n’umuturage agurishirizwa umutungo we”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, ku kibazo cy’abatanga banki lamberi n’abahunga igihugu kubera kugurishirizwa imitungo no kudahabwa ubutabera, Avuga ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugikurikirana .
Ikibazo cya Banki lamberi ‘ Urunguze’ ni ikibazo cyatangiye kumvikana ubwo Bosenibamwe Aime yari Guverineri w’intara y’amajyaruguru kugeza ubu kikaba kitaravugutirwa umuti urambye. Urunguze (banque lambert) rubarwa mu byaha bimunga ubukungu.
Imibare y’ikigo Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda yo mu myaka ya 2019-2020 igaragaza Ko mu nkiko hakiriwe ibirego bifite aho bihuriye no kumunga ubukungu bw’igihugu aho mu birego bishya 1874 , haburanishijwemwo 1716.
Nkundiye Eric Bertrand