Impungenge ni nyinshi ku banyeshuri biga kuri G.S.Gitinda ndetse n’abaturage ku bw’ikiraro cyari gisanzwe cyorohereza imigenderanire ndetse n’imiharirane hagati y;uturere twa Musanze na Burera.
Mu mezi atatu ashize niho ikiraro kiri mu kagali ka Rwasa, mu murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze cyahuye n’ibiza by’amazi ava mu birunga kirasenyuka ku buryo imigenderanire n’imihahirane hagati y’abaturage batuye mu turere nka Musanze na Burera iraharara.
Igiteye inkeke kurusha ibindi byose ni abanyeshuri basanzwe bakoresha iki kiraro bava mu karere ka Burera bajya kwiga mu rwunge rw’amashuri rwa Gitinda Habamo abana biga mu mashuri abanza ndetse no mu kiciri rusange(Tronc commun) doreko ari ishuri riri muri metero 100 uvuye kuri icyi kiraro cyajyanwe n’amazi.
NTARUSHAKIRO Corneil ni umuyobozi ushinzwe amasomo muri iryo shuri akaba agaragaza impungenge batewe n’iki kiraro ndetse n’akayira bivumburiye gaciye mu mugezi(umuzi) hasi abanyeshuri basigaye bifashisha muri iyi minsi avuga ko amazi ashobora kumanuka igihe ashakiye yasanga abana hasi muri uwo muzi(umugezi utemba)akaba yanabatembana.
Akomeza avuga ko abanyeshuri badashoboye kuba banyura muri aka kayira bakererwa kuko babanza kuzenguruka bashaka izindi nzira za kure bagirango babashe kwitabira amasomo ingaruka ntiziri ku banyeshuri gusa kuko n’abarezi babo bajya gushaka inzira nyayo bacamo itabateza ibibazo doreko benshi muri bo baba bafite amagare bagendaho baje ku kazi, nk’umuyobozi urebwa n’imyigire n’imyigishirize asaba abo bireba ko kabone n’ubwo bari kububakira umuhanda uva Ku Ishusho ukagera kuri icyo kiraro bakabanje bakabasubirizaho kiriya kiraro kuko aricyo giteye impungenge k’umuzima bw’abanyeshuri bava mu murenge wa Gahunga.
NIRAGIRE Tharcisse ati” kudukorera umuhanda ni ibyagaciro ariko tukaba dutewe impungenge ni ikiraro cyacitse nyuma y’uko umuhanda utangira gukorwa, avuga ko icyo kiraro gitwarwa n’amazi bahise batanga andi mabwiriza y’inzira abanyeshuri bagomba gukoresha baje ku ishuri ariko bikaba bitangiye kugira ingaruka nyishyi ku banyeshuri bamwe bava hirya y’icyo kiraro cyacitse bo mu karere ka Burera basigaye bakererwa byaba na ngombwa bagasiba bitewe no kubura aho banyura baje ku ishuri.
Bamwe mu banyeshuri baganira na rwandatribune.com bavugako nubwo baca muri ako kayira kanyura mu mugezi hasi baba bafite ubwoba ko amazi aramutse abasanzemo yabatwara Abarimu ndetse n’ababyeyi babo batamenya irengero ryabo basaba leta kwita ku buzima bwabo ibasanira icyo kiraro kugirango kitazatwara ubuzima bwa benshi.
Dukuzumuremyi Emmanuel ni umuturage usanzwe akoresha iki kiraro atwara imizigo ku magare ayivana cyangwa ayijyana mu isoko rya Gahunga.
Yagize ati” iki kiraro cyaradukenesheje kubera ko kwambuka bitagishoboka, ngo kuko iyo akeneye kwambuka abanza kuvana imizigo ku igare ubundi haba igare n’ibyo yarapakiye akabyambutsa uwo muzi(umugezi) abanje kubyikorera ku mutwe anyuze muri ako kayira gato babashije guhanga, agaragaza ko imikorere yabuze cyane ku bakoresha ibinyabiziga bitandukanye haba imodoka, moto n’amagare.
Ku ruhande rw’Akarere ka Burera, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinjwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko iki kibazo cy’ikiraro baribasanzwe bakizi avuga mu rwego rwo kuba bashakiye abanyeshuri ndetse n’abaturage bari basanzwe bakiresha icyo kiraro, avuga ko bakoze umuganda bakora akararo gato ko kuba bari kwifashisha mu gihe ibikorwa byo kubaka iki kiraro bitaratangira ngo doreko bategereje igisubizo cya MINECOFIN ngo kuko bayandikiye bayisaba ubufasha bwo kububakira iki kiraro aboneraho gutanga ikizere ko mu mezi ane ari imbere bashobora kuzaba batangiye kucyubaka mu buryo burambye.
Twagerageze kuvugana n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney ku bw’iki kibazo cy’ikiraro giteye inkeke atubwira ko twabanza kuvugana na Mayor w’Akarere ka Musanze birangira adafashe telefoni dukoresheje ubutumwa bugufi ntitwabona igisubizo kuri iki kibazo.
Akarere ka Burera gahana imbibi n’Akarere ka Musanze, iki kiraro cyasenwe n’amazi ava mu birunga cyikaba kigabanya utu turere uko ari tubiri.
Yanditswe na Muyobozi Jerome