Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza Akagari ka Cyabararika abantu 51 bafashwe basengera ku musozi witwa Ndabirambiwe barimo gusenga.Amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid19 ashyira ibikorwa bihuriza abantu hamwe basenga mu bikorwa bitemewe.
Aba bafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 07 Kamena 2020, aho bavugaga ko bagiye gusengera mu butayu. Bamwe bari bafite udupfukamunwa ku kananwa abandi ntatwo bitwaje.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine avuga ko nyuma yo gufatwa bafashe babahaye inyigisho zijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid19 banabibutsa ko n’ubwo ingamba zagiye zorohereza ibikorwa bimwe na bimwe byari bifunze bigafungurwa ngo icyorezo kiracyahari.
Yagize ati “Twafashe abantu 51 ku musozi wa Cyabararika barimo gusenga,twafashe umwanya wo kubigisha ububi bw’ibyo bakoze, tubibutsa ko guterana muri ibi bihe byo kwirinda Covid-19 bitemewe, kuko iki cyorezo ntaho cyagiye ariyo mpamvu ingamba zo kukirinda zigomba gukomeza kubahirizwa.”
Ubu aba bantu 51 bagejejwe kuri Sitasiyo ya polisi ya Muhoza kugira ngo bakomeze bigishwe, banibutswe ingamba zashyizweho zo kurwanya icyorezo cya Covi-19.
UWIMANA Joseline