Abaturage bagana ibiro by’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bamaze igihe batabona aho biherera, bagobotswe n’ubuyobozi bw’Umurenge bwabatije ubwakoreshwaga n’abayobozi.
Ni nyuma yuko uyu Murenge wa Cyuve wujuje ibiro byiza bigezweho bya etaje ariko ababituriye bakaba bari bamaze igihe bataka ikibazo cyo kutagira ubwiherero rusange kuko ubwari buhari bwari bwarafunzwe nyuma yo kuzura.
Abaturage bavuga bari bamaze iminsi bajya kwaka serivisi ku biro by’Umurenge ariko hagira ukenera kwikiranura n’umubiri akirwanaho ndetse bamwe ntibatinye kujya mu ishyamba riri hafi aho.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve, bwabonye umwanda muri aka gace umaze gukabya, bufata icyemezo cyo gufata ubwiherero bwakoreshwaga n’abayobozi bugatizwa abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe yabwiye RWANDATRIBUNE ko nk’ubuyobozi bukuriye ubw’Umurenge bagiye gufatanya gukemura iki kibazo mu buryo burambye.
Yavuze ko bagiye kureba niba hakubakwa ubwiherero bw’abaturage cyangwa niba hakorwa igikorwa cyo kuvidura ubwuzuye bwakoreshwaga n’abaturage mbere.
Charlotte
RWANDATRIBUNE.COM