Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul n’uw’akagali ka Kabeza ndetse na Dasso bagaragaye mu mashusho bakubita abaturage urukiko rwategetse ko aba bombi bakurikiranwa bari hanze bakazajya bitaba badafunze.
Ni isomwa ry’urubanza rwatangiye rutinze kuko ku masaha rwagombaga gutangiriraho rwarengejeho isaha hafi n’igice aho rwari gutangira ku isaha ya 15h00 rugatangira 16h20′ umucamanza yatangiye asoma impamvu z’ubwiregure bwabo batanze aho bagaragaje ibyo bashingiyeho basaba kurekurwa bakaburana bari hanze bakanjya baza kwitaba.
Kuri Sebashotsi wari gitifu wa Cyuve we agaragaza ko impamvu asaba gukurikiranwa ari hanze ko icyaha yakoze yagikoze ari mu kazi kandi ko atari icyo yari yateguye kuko yaje atabaye bamuhuruje akaza guhosha imvururu agasanga Nyirangaruye ari kuruma Dasso witwa Nsabimana bityo agakiza kuko byari bigoye, ikindi ni uko yatanze ingwate bityo bakaba bamureka agakurikiranwa adafunze kandi ko ntacyo byakwica ku iperereza ryakorwa
Undi wagaragaje impamvu ye ko yaburana ari hanze ni Dasso witwa Nsabimana Anaclet, aho yavuze ko yarumwe na Nyirangaruye akaba afite ubwandu bwa vurusi itera SiDA biryo ko ari ku miti ko kuyinywa afunze bigoranye kandi byamutera ibindi bibazo byo kudafata imiti neza bito akaba asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze.
Ubushinjacyaha bwo bwasabaga ko bafungwa kuko icyaha bakoze cyateje imvururu bityo kuba barekurwa bakaburana bari hanze byateza ikibazo mu baturage bityo rero bukaba busaba ko baburana bafunzwe.
Mu bushishozi bw’abacamanza bwasanze umwanzuro urukiko rw’ibanze rwa Muhoza ari uko bakwiriye kurekurwa bagataha kuko uburwayi bwa Nyirangaruye ntaho buhuriye n’inkoni yakubiswe kuko afite ubundi burwayi bwe bwihariye bityo kuba bakurikiranwa bari hanze ko ntacyo bahungabanya mu gukusanya ibimenyetso.
Urukiko twategetse ko aba bose bazajya baza kwitaba buri wa mbere wa buri cyumweru cya mbere n’icya gatatu mu gihe cy’amezi abiri.
Uwimana Joselyne