Kuri uyu wa kane , tariki ya 15 /10/2020 , ubushinjacyaha bwasabiye Gitifu Nsengimana Aimble igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi atandatu kubera ibyaha bibiri akurikiranweho birimo gutwara , gufungirana mu buryo bunyuranije n’amategeko no gukomeretsa bitari kubushake uwitwa Mbonyimana Fidèle.
Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko byakorewe mu kagari ka Gisesero,umurenge wa Busogo kuwa 18/09/2020, aho ngo uyu Gitifu Nsengimana Aimable yatwaye Mbonyimana Fidèle muri Kese ariyeri (Caisse arrière) amujyananye na Imanizabayo Jean Pierre alias Zawadi na Uwera Gisèle ku murenge wa Busogo ngo bacibwe amande kubera kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, bikarangira Mbonyimana Fidèle wari muri Kese ariyeri ivugwa mu rubanza nka Butu ( Boot) ahanutse akikubita mu muhanda agakomereka mu mutwe, ku rutugu no ku nkokora.
Muri uru rubanza , ubushinjacyaha bwisumbuye bwari buhagarariwe na Hagenimana Edouard bwagaragaje ibimenyetso byose bushingiraho bushinja Gitifu Nsengimana Aimable birimo imvugo z’abatangabuhamya barimo umugore we Uwihoreye Marie Josée, Rwabukamba JMV alias Rukara, Dasso Uzatsinda Emmanuel , Uwera Gisèle, Dushimimana Sedrick na Manizabayo Jean Pierre alias Zawadi ndetse n’inyandiko ya muganga wemeza ko Mbonyimana Fidèle yagize uburwayi bwamuteye kutagira icyo yikorera mu gihe cy’iminsi 30 ndetse na raporo y’ubugenzacyaha bw’impanuka zo mu muhanda bwemeza ko Mbonyimana Fidèle yakomerekeyemu muhanda ahanutse mu modoka ya Nsengimana Aimable Hilux ifite Plaque RAD 902P.
Gitifu Nsengimana Aimable n’abunganizi be Me Nyungura na mugenzi we , bahawe ijambo n’urukiko , bavuze ko ibyo ubushinjacyaha buvuga nta shingiro bifite cyane cyane nyiri ubwite Gitifu Aimable aho yagize ati ” Ibyo ubushinjacyaha buvuga nta shingiro bifite ahubwo ni impanuka kuko nahise ntanga na raporo ku nzego zinkuriye ndetse ni nanjye wajyanye Mbonyimana Fidele kwa muganga. Uretse n’ibyo nagiye no kubivuga muri Sosiyete y’ubwishingizi.”
Gitifu yakomeje abwira urukiko ko iyo biza kuba ibyabaye barabigambiriye aba ari gukurikiranwa hamwe n’abo bari kumwe ubushinjacyaha buvuga barimo DASSO Uzatsinda Emmanuel n’ushinzwe ubutaka ku murenge kuko nabo baba ari nk’abafatanyacyaha.
Ikindi nuko Gitifu yireguye avuga ko bamwe mu batangabuhamya ari abakozi ba Rukara ari nawe mukoresha wa Mbonyimana Fidèle.
Me Nyungura Joseph na mugenzi we bunganiye Gitifu bavuga ko imvugo z’abatangabuhamya zirimo urjijo kuko ngo zivuguruzanya. Bityo, bifashishije ingingo ya 62 y’itegeko rigenga ibimenyetso n’itangwa ryabyo , bagasaba urukiko ko rutaha agaciro ubwo buhamya.
Aha bagaragazaga ko Mbonyimana Fidèle atigeze atarwa muri Butu y’imodoka ahubwo ko yatwawe imbere mu modoka, Bityo urukiko rwabajije Me Nyungura Joseph wunganira Gitifu niba Mbonyimana Fidèle ataratwawe muri Butu maze nawe asubiza urukiko agira ati ” Nyakubahwa Perezida w’iburanisha aho hantu sinari mpari ahubwo icyo kibazo cyabazwa Gitifu Aimable nunganira”.
Mu gusubiza urukiko yemye, Gitifu Nsengimana Aimable yagize ati ” Nyakubahwa Perezida w’iburanisha, Mbonyimana Fidèle ntiyigeze atwarwa muri Butu ahubwo yari yicaye mu modoka imbere hamwe n’abandi inyuma yanjye kuko ni njyewe warutwaye.”
Ubushinjacyaha bukimara kumva ukwiregura kwa Gitifu n’abunganizi be bahakana ibyo Gitifu aregwa, bwasabye ijambo maze bugira buti ” Icyo abatangabuhamya bahurizaho ni ugutwarwa muri Butu ariko kudahuza ku mvugo nta gitangaza kirimo. Icy’ingenzi ni ukureba ikiri gusuzumwa mu rukiko ni ikihe?”
Ubwunganizi bw’uregwa bwanasabye urukiko kwifashisha ingingo ya 111 y’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha igira iti ” Gushidikanya birengera ushinjwa.Iyo urubanza rwakuriiranywe mu buryo bwose , ntihagire ibimenyetso nyakuri biboneka byemeza nta hiti abacamanza ko ushinjwa yakoze icyaha koko, bagomba kwemeza ko atsinze.”
Na none kandi abunganizi b’uregwa Gitifu Nsengimana Aimable bavuze ko ibikorwa bivugwa mu ngingo ya 151 y’itegeko riteganya ibyaha n’bihano muri rusange ntaho bihuriye n’ibivugwa muri iyi ngingo kuko Mbonyimana Fidele atigeze ashimutwa kuko uko ingingo yanditse sibyo isobanura mu rurimi rw’igifaransa n’icyongereza.
Kuri iyi ngingo, ubushinjayaha bwasabye urukiko kudaha imvugo zabo agaciro kuko ngo ingingo ya 333 ivuga ko itegeko ryatowe mu kinyarwanda atari mu zindi ndimi. Bityo , busaba urukiko gushingira ku magambo yanditse mu kinyarwanda.
Aha, niho ubushinjacyaha bwahereye busaba urukiko kwakira ikirego cy’ubushinjacyaha no kwemeza ko gifite ishingiro kuri byose, kwemeza ko ingingo ya 151 n’iya 118 z’itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange zibivuga maze rugahanisha Gitifu Nsengimana Aimable igihano cy’igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya 10.000.000 frw ndetse n’igifungo cy’amezi 6 ku cyaha cyo gukomeretsa Mbonyimana Fidèle bitari ku bushake kuko ibikorwa yakoze bigize impurirane z’ibyaha.
Nyuma y’icyifuzo cy’ubushinjacyaha uregwa Gitifu Nsengimana Aimable n’abunganizi be mu mategeko bahawe ijambo ngo bagire icyo bongeraho maze bose bahuriza kuri kimwe basaba urukiko guca inkoni izamba rugashishoza niba koko ibikorwa Aimable Nsengimana aregwa bihura n’ingingo ya 151, bityo bagasaba ko yagirwa umwere agasubizwa mu mirimo ye nkuko nawe yabyifuje imbere y’inteko y’iburanisha.
Urukiko rumaze kumva imvugo n’impaka ndende z’ababuranyi bose zari zishingiye ku mategeko n’imyandikire y’indimi mu gitabo cy’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange , rwapfundikiye iburanisha rumenyesha abatangabuhamya ko imyanzuro y’urubanza izasomwa kuwa 22/10/2020 saa cyenda z’igicamunsi.
IRASUBIZA Janvier