Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve ndetse n’uw’akagari ka Kabeza bari barafunzwe bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa abaturage nyuma bakaza kurekurwa n’urukiko rubemereye kujya barwitaba mu gihe cyagenwe bongeye gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ku cyaha cya ruswa n’icyo kugerageza gutoroka.
Umuvuguguzi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB Umuhoza Marie Michelle yemeza ko aba bahize ari abayobozi batawe muri yombi.
Yagize ati ” nibyo koko RIB yataye muri yombi uwari umunyamabanga nshingwabikorwa wa Cyuve ndetse n’abo bari bafunganye kuri ubu bakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka gutoro ubutabera ndetse na ruswa bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Muhoza.”
Sebashotsi Gasasira Jean Paul wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve ndetse n’abandi bayobozi bagaragaye mu mashusho yagiye akwirakwizwa kumbunga nkoranyamabaga zitandukanye barimo gukubita abatarunge baje gufungwa nyuma bakatirwa n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Aba baje kujuririra icyo cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Muhoza maze rutesha agaciro icyo cyemezo ku wa 10 Kamena 2020 rubemerera ko bakurikiranwa bari hanze.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com avuga ko basohotse muri gereza nkuru ya Ruhengeri kuri iyo tariki RIB ikaza kubata muri yombi,ubu bakaba bafungiwe kuri sistsiyo ya Muhoza bakaba bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye n’ibyo barengwaga.
Mbere bari bakurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa,ubu bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kugerageza gutoroka ubutabera.
UWIMANA Joseline