Guverineri w’intara y’amajyaruguru yasabye abatorewe guhagararira FPR Inkotanyi, kutazaba ikigusha mu bo basanze, ibintu byabaye ubwo bari mugikorwa cyo gutora Abayobozi ba FPR inkotanyi ku rwego rw’Akarere,mu nteko rusange idasanzwe mu karere ka Musanze.
Bwana Nsengimana Claudien wari usanzwe ari Mayor mushya w’Akarere ka Musanze, niwe wegukanye umwanya wa Chairman muri FPR inkotanyi muri aka Karere, aho uyu muyobozi yatsinze amatora ku rwego ntagereranywa ,kuko yanikiriye kure cyane abo bari bahanganye kuri uyu mwanya.
Bwana Nsengimana Claudien akaba yatorewe guhagararira abandi kumajwi 591 mugihe Ndayizeye Olivier yagize amajwi 82 gusa.
Nyuma yiki gikorwa cy’indashyikirwa cyari cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego zinyuranye, bwana Mugabowagahunde Maurice Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abatorewe guhagararira FPR inkotanyi mu karere ka Musanze kutazaca intege abo basanze muri uyu muryango ,anabizeza ubufatanye bwiza n’Intara abere umuyobozi.
Yagize ati”Ni igikorwa kindashyikirwa dukoze,cyo kuba dushyizeho inzego zihagarariye umuryango FPR inkotanyi mu karere ka Musanze,abatowe mwese ndabasaba kutazaca intege abo musanze muri FPR,ahubwo ko mwongeremo imbaraga , umuryango ukaguka.”
Mubandi batowe harimo
.Shirubwiko Emmanuel watorewe watorewe k’umwanya wa PM n’Amajwi630
.Hakizimana Leopold watorewe k’umwanya w’Ubutabera n’Amajwi 472
.Nyirangirimana Vestine watorewe k’umwanya w’Abagore mu mibereho myiza n’Amajwi 153
.Uwabera Alice watorewe k’umwanya w’Abagore mubutabera n’amajwi 229
n’Abandi batandukanye mu myanya itandukanye.
Iyi Nteko rusange idasanzwe yo gutora Abayobozi ba FPR inkotanyi mu karere ka Musanze ,ikaba ya herukaga kuba mu 2019,ikabayongeye kuba kuri uyu wa 9/12/2023.
Mbonaruza Charlotte
Rwandatribune.com