Minisitiri Gatabazi yavuze ko Abanyarwanda badakeneye abayobozi babima agaciro,ati:Abanyarwanda bakeneye abayobozi babaha agaciro, aho bikenewe bakigishwa, bagasobanurirwa bakibutswa, bagahwiturwa mpaka bumvise.”
Bwa mbere humvikanye Abayobozi bihisha mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagahohotera abo bashinzwe, Muri Gicurasi 2020 uwari Gitifu wa Cyuve yagaragaye mu mashusho akubita umuturage, gusa nyuma y’igihe aburana yaje kurekurwa.
Hari kuwa gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2020, umugabo witwa Mbonyimana Fidele ukora akazi ko gucunga umutekano mu ruganda rwenga inzoga rwa Rwabukamba Jean Marie Vianney bita Rukara utuye mu kagari ka Gisesero, umurenge wa Busogo, yatwawe mu modoka na Gitifu w’umurenge wa Busogo Aimable Nsengimana amukuye mu kazi ke, bikaza kumuviramo impanuka yatumye ahita ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ari naho arwariye kugeza ubu.
Uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busogo Nsabimana Aimable yarezwe gufungirana umuturage muri butu bikaza no kumuviramo impanuka yatumye ajya muri koma,nyuma yaje kugirwa umwere n’ubutabera asubizwa mu kazi hagendewe kubyo amategeko ateganya,ubu ni Umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca.
Ku itariki ya 11 Mata 2020 Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kinigi yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 mu rubanza ubushinjacyaha bwamurezemo gukubita no gukomeretsa ku bushake Munyaziboneye Phocas agacika igufa ry’ikibero,uyu Gitifu mu mpera z’icyumweru gishize Polisi ikaba yanarongeye kumufata yishe amabwiriza yo kurwanya Covid-19,akaza kurekurwa atanze amande y’ibihumbi 100,yahise asubira kuyobora abaturage haribazwa umusaruro azatanga.
Nyuma y’uko abaturage barimo umwarimu witwa Munyazikwiye Jean Nepomuscene wigisha muri G.S Muko bakubiswe by’indengakamere n’abo mu nzego z’ubuyobozi babaziza kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, bamwe mu batuye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze babwiye Rwandatribune ko barembejwe n’inkoni z’abayobozi,mubo aba baturage batunze agatoki cyane ni Gitifu w’Akagari ka Cyivugiza,Abadaso n’Abanyerondo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Minisitiri Gatabazi yavuze ko abo baturage bakwiye kurenganurwa,ndetse avuga ko yasabye Ubuyobozi bw’Intara kubikemura ariko abaturage barategereje amaso ahera mu Kirere.
Ni iki cyihishe inyuma y’ikubitwa ry’Aba baturage bikarangirira aho ntagikozwe?
Umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko bigoye ko uwakubiswe abona ubutabera,kubera ko benshi mu ba Gitifu bo mu karere ka Musanze bafite imiryango migari iri mu nzego zitandukanye k’uburyo gufata icyemezo kwaba ari ukwikora mu nda urugero naho yavuze ko hari Umugitifu wakurikiranwaga mu rukiko rw’ibanze aregwa guhohotera umuturage,urukiko yaregwagamo umugore we yari Umucamanza! Ubwose wowe ari wowe wakwemerako umugabo wawe afungwa?.
Yakomeje agira ati:”Ahandi usanga mu zindi nzego zakamufatiye ibyemezo harimo ba nyina wabo n’abandi bavandimwe ba hafi. Uyu mutangabuhamya ati:”Ni gute Gitifu wa Kinigi umaze gufungwa ziriya nshuro zose yaba akiri mu kazi ahandi yaba yareguye cyangwa akeguzwa? Biriya n’ibyerekana ko muri Nyobozi y’akarere afitemo umunyabubashya? N’ejo azakora ibindi nibabona bikomeje bamwohereze za Gashaki cyangwa Remera mu mirenge ya kure”.
Abasesenguzi basanga kuba abayobozi bahindagura abaturage bikarangirira aho ari intege nke z’ubuyobozi bw’Akarere ndetse na Njyanama kuba badashyira imbere inyungu z’abaturage ahubwo bakareba ku nyungu z’umuntu umwe,bityo abasesenguzi bakaba basanga Nyobozi y’Akarere ka Musanze yagombye gushyira imbaraga muri ikibazo badategereje ko Nyakubahwa Minisitiri Gatabazi agira icyo abivugaho.
Ubwanditsi
Murabeshya kabisa. Ibi bibera muri Leta Y’Inkotanyi? Byaba bibabaje cyane kabisa kuba bamwe barimo kurwanira amahiro mu biguru bya mizambiki na RCA abandi bakubita abarwanirirwa.
Mwagiye murasa abanyu nkaba koko? Ubwo PK ataravuga nta wundi wavuga? Arioo se inzego zumutekano zuzuye hariya kuki zitabifataho icyrme?
Ariko abanyamakuru namwe murakabya kabisa ubwose abaturage bakubita abayobozi bo kuki mutajya mubivuga