Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Nyange na Kinigi mu Karere ka Musanze baravuga ibigwi bya Hotel yitwa SACOLA iherereye mu Karere ka Musanze, aho iyihotel ikomeje kubafasha kubahindurira ubuzima.
Iyi hoteli yamurikiy imiryango 26 inzu zo guturamo aho buri muryango wahawe inzu ukaba wahawe ibikoresho byo mu nzu birimo Intebe, matera ebyiri, umuceri, kawunga, isabune, amavuta yoguteka, n’ibahasha irimo amafaranga yo kwifashisha muri ubwo buzima bushya batangiye.
Inzu 26 zamuritswe kuri uyu wa 24 Gashyantare 2023 zatwaye akayabo ka milioni 250 Frw akomoka mu mafaranga iyi hotel yinjiza kunyungu.
Umwe mu baturage bahawe inzu yavuze ko yasaga n’urara hanze ariko ubu akaba agiye kuryama agasinzira.
Ntawugiruwe Mukera yagize ati “Ndashimira abakoze iki gikorwa, ubu sinzongera kurara ndi kunyagirwa nashimira ubuyobozi bwiza, nasaga nkaho ndara hanze none mbonye inzu.”
Mukanoheri Maliam yashimye ababatekerejeho bakabatera inkunga Ati “Ndashimira Poul Kagame arakarama, n’Ingagi zacu zirakabyara, nararaga aho bwije ariko ubu mbonye inzu yanjye.”
Umuyobozi wa SACOLA, Nse giyumva Pierre Celestine yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabahaye umutekano akabaha SACOLA, ndetse akabaha no kubikomoka kuri SACOLA.
Avuga ko SACOLA ikataje mu guteza imbere abayituriye kandi ko izi nzu 26 yuzuye atari igikorwa cya mbere bakoze ahubwo ko hari n’izindi nzu 80, Inka zirenga 300, amakoperative bafasha, ndetse ko hari ICT Center yubakiwe Urubyiruko, anavugako ibikorwa Bya SACOLA bizakomeza kuko ari cyo SACOLA yaherewe abayituriye.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Jenvier wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yibukije abaturage batuye mu nkengero za park ko kubungabunga urusobe rw’Ibinyabuzima biherereye aho ko ari inshingano zabo kuko ari bo bifitiye akamaro.
Ati “Uyu ni umusaruro wavuye mu gitekerezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nyuma yo kubona uyu musaruro abaturage muturiye pariki mukwiye kuba banyambere mu kubungabunga umutekano w’urusobe rw’Ibinyabuzima biherereye muri iyi pariki.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yakomeje asaba abaturage gufata neza ibyo bakorewe abibutsa ko aya macumbi atari aya Leta ahubwo ko ari ayabo ndetse ko nibayafata neza bazaba bahesha agaciro Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wabarebeye kure.
Charlotte MBONARUZA
RWANDATRIBUNE.COM