Abaturage bo mu midugudu ya Kabaya na Buhoro mu tugari twa Kigombe na Ruhengeri mu murenge wa Muhoza, barasaba inzego zibishinzwe ko zasana ibiraro 2 byo ku mugezi wa Rwebeya kuko ngo aribyo ntandaro y’ubujura n’umutekano muke bahorana.
Ibi biraro uko ari bibiri biherereye mu mujyi wa Musanze, bihuza imidugudu ibiri yo mu tugari twa Rusengeri na Kigombe mu murenge wa Muhoza n’undi mudugudu wa Gakoro mu kagari ka Cyivugiza mu murenge Muko.
Kubwo kuba ibi biraro bidakoze neza, kubinyuraho ngo ni uguhara amagara ari nayo mpamvu abaturage basaba ko byasanwa ,bikongera kuba nyabagendwa kuko ngo barambiwe kuzenguruka bashakisha ahandi ho kunyura hafite umutekano kuko kubinyuraho ari ukwishyira mu kaga.
Uretse n’ibyo kandi ngo banahangayikishijwe n’insoresore ziza kuhategera abaturage zikabacuza ibyo bafite byose zitwaje ko n’ubwo batabaza batabona ubatabara kubera hatagendwa n’imodoka ku buryo inzego z’umutekano zahagera mu buryo bworoshye.
Ikindi gihangayikishije abaturage ni imvura y’umuhindo igiye kuzagwa ibi biraro bitarasanwa kuko ngo igihe cy’izuba baremera bagaca mu mugezi hasi kubera nta mazi aba arimo ari nayo mpamvu bibaza uko bazabigenza imvura yageze hasi dore ko iyo yaguye ngo uyu migezi ukunda gutwara abantu kubera imiterere y’ibiraro n’umuvumba w’amazi ava mu birunga. Aha niho bahera basaba inzego z’ubuyobozi kubisana hakiri kare ndetse bitaratwara ubuzima bw’abantu.
Bamwe mu baganiriye na Rwandatribune.com harimo n’umukuru w’umudugudu wa Gakoro mu kagari ka Cyivugiza mu murenge wa Muko gahana imbibi b’akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza. Yemeza ko umutekano muke n’urugomo bikorerwa abaturage ayobora mu Centre ya Ndabanyurahe ahanini bikururwa n’imiterere y’ibyo biraro byombi kuko ngo aribyo insoresore z’abajura zisunga zambura abaturage.
Agira ati ” Dukorewe ibiraro bibiri biri ku mugezi wa Rwebeya biduhuza n’abaturage bo mu kagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza twaba tugize amahirwe kuko nibyo ndiri y’abajura n’abandi bagizi ba nabi bahategera abaturage bakabambura ibyo bagiye ndetse bamwe bakaba bamaze kuhatakariza ubuzima.Turifuza ko byasanwa , bityo twajya dukenera ubutabazi bwihuse bukatugereraho igihe hifashishijwe ibyo biraro.”
Nyuma ya Misoro wahohotewe mu kwezi kwa Nyakanga 2021, undi wahohotewe n’abo bagizi ba nabi ni uwitwa Mathieu watemwe mu gahanga.
Agira ati ” Iki ni icyuma natewe n’umusore anyibira urubingo ariko icyo bitwaza nuko dutuye mu gisibire (Ahantu hatagerwa n’inzego zose kubera kuba hateye nabi ku mpamvu z’ibiraro bitari nyabagendwa) kuko gutabarayo bisaba guca mu wundi murenge wa Muko. Ni ikibazo gikomereye abaturage. Dufite kandi impungenge nka twe duturiye uyu mugezi wa Rwebeya kuko imvura nigwa tutazongera kubona aho tunyura ahubwo dufite impungenge ko amazi ashobora kudutwara abantu. Turasaba ko ibi biraro bibiri bitubangamiye byakorwa ariko tubonye ibiti natwe twabyikorera nk’abaturage.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza ibiraro biherereyemo Manzi Jean Pierre, avugana na Rwandatribune.com yemeje ko ibyo biraro bihari koko kandi ko byakorewe ubuvugizi mu nzego zisumbuye. Agira ati ” Nibyo koko ibyo biraro birahari kandi bibangamiye abaturage koko ariko twakoze ubuvugizi, ibiti byo kongera gutindisha ibyo biraro byarabonetse gusa, hasigaye kubitema no kubishyiraho kandi mu minsi ya vuba bizaba byakozwe.”
Si muri uyu murenge wa Muhoza gusa hagaragara ibiraro nk’ibi bidakoze neza kandi bibangamiye abaturage ku mugezi wa Rwebeya kuko hari n’ibindi bihuza imirenge ya Musanze na Cyuve ndetse na Nyabagendwa na none mu karere ka Musanze.
Setora Janvier