Mu gihe serivisi yo kubaga abarwayi yahabwaga umugabo igasiba undi mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, abenshi mu babaga bakeneye ubwo buvuzi bakoherezwa ahandi nk’i Kigali n’ahandi, kuri uyu wa 21/3/2024 hatashwe inyubako nshya izajya itangirwamo serivisi yo kubaga, hanatangwa ibikoresho bigezweho bizifashishwa mu kubaga abarwayi.
Iki gisubizo ku baturage kije mugihe kinini gishize mu bitaro bikuru bya Ruhengeri hagaragaragamo icyuho kinini mu kubaga abarwayi, ariko ubu abarwayi benshi bakaba bazajya babagwa mu gihe gito.
Mugihe abarwayi 6 gusa aribo bahabwaga serivisi yo kubaga ku munsi kandi ababikeneye barenga uyu mu bare, kuri ubu abarwayi 15 ku munsi nibo bazajya bahabwa iyo serivisi.
Dr Muhire Philbert Umuyobozi mukuru wibi bitaro yemeje bidasubirwaho ko kubona inyubako nshya nk’iyi irimo ibikoresho bigezweho bizifashishwa mu kubaga abarwayi ari igisubizo ku bitaro ayoboye, by’umwihariko ku barwayi bakenera kubagwa amagufwa n’uruhu.
Yagize ati”Twari dufite imbogamizi z’ubushobozi bike bujyanye no kubaga ndetse no gutera Ikinya hano mu bitaro bya Ruhengeri. Urwego ibitaro byatangagamo serivisi rugiye kuzamuka ndetse turi no gukorana na Minisiteri y’Ubuzima kugirango tubone umubare w’abaganga uhagije kuko baracyari bake rwose.”
Mugabowagahunde Maurice Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru yagaragaje inyungu abaturage bagiye kubona nk’igisubizo cyabo ku buzima, anemezako gahunda yo kwagura ibi bitaro bikuru bya Ruhengeri ikomeje.
Yagize ati” Iyi ni gahunda yo kwagura ibitaro bikuru bya Ruhengeri ndetse turishimira ko serivisi za Chirurgie zibonye ahantu heza hagezweho, murabonako abarwayi banejejwe n’iki gikorwa natwe nk’abayobozi byatunejeje, icyo dukora ni ugukomeza gukora ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuzima kugirango umubare w’inzobere mu kubaga abarwayi wiyongere.
Miliyoni 400 z’amanyarwanda akaba arizo zubatse iyi nyubako ku bufatanye na Operation Smile ikora mu kubaga ibibari.
Operation Smile ikaba izakomeza kuba umufatanya bikorwa mu kuvugurura inyubako z’ibitaro bya Ruhengeri zigaragarako zishaje. Ibi bikaba biteganijwe muri Kamena ntakibikomye mu nkokora.
Mbonaruza Charlotte
Rwandatribune.com