Abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu karere ka Musanze baravuga ko kuva gahunda yo kunywa amata ku ishuri yatangizwa muri Mutarama uyu mwaka bataranywa ayo amata.
Iyi gahunda itangizwa, Minisitiri w’Uburezi Dr.Eugene Mutimura yavuze ko abayobozi b’ibigo by’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye bagomba kujya baha abana igice cya litiro y’amata buri munsi ku ishuri.
Cyakora, abana biga hirya no hino mu karere ka Musanze babwiye rwandatribune.com ko iyi gahunda batayizi kuko bataratangira guhabwa ariya mata.
Byiringiro Yves wiga kuri GS Kitabura agora ati “Iyo gahunda twarayumvise ariko nta narimwe yigeze itugeraho gusa twari twayishimiye kubona umuntu yamara kurya akabona amata byari ibyigiciro, twumvaga bizadufasha mu myigire yacu tukiga twishimye ariko twatunguwe no kibona itarigeze igera hano ku kigo cyacu”
Mugenzi we witwa Ineza Nadine agira ati”Nta narimwe twigeze tubona ayo mata rwose, ntabwo kuri iri shuri twari twayanywa na rimwe (…) iyo bayaduha nk’uko twari twabyumvise ko bigiye kuza byari kudufasha mu buzima bwacu ndetse no kwiga twari kwiga neza”
Minisitiri Mutimura ubwo yatangizaga iki gikorwa mu karere ka Nyabihu muri GS Shyira yasabye inzego z’ibanze by’umwihariko abakora mu rwego rw’uburezi kugira iyi gahunda iyabo.
Yagize ati “Dufite umukamo uhagije mu gihugu amata arahari, icyo dusaba ni uko ababyeyi, abarezi n’abandi bafite uburezi mu nshingano zabo babyumva bakabigira ibyabo, kuko umwana wanyoye amata atari nk’uwariye kawunga n’ibishyimbo byonyine,niyo mpamvu dushishikariza buri wese gufata iki gikorwa nk’icye umwana akajya anywa amata ku ishuri nk’uko babona ifunguro rya saa sita bakwiye no kubona amata yo kunywa”
Umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe uburezi Munyamahoro Alexis, avuga ko atazi “Impamvu muri aka karere ibigo bitaratangira guha abana amata.”
Yongeraho ati “Turi kubikurikirana gusa nziko bashyizeho umukozi ubushinzwe muri MINISANTE (Minisiteri y’Ubuzima)…”
Nsabiyera Emile, umukozi w’akarere ka Musanze, avuga kuri iki kibazo yagize ati “Ntabwo turamenya impamvu abana batari kunywa amata gusa natumijeho umukozi bahaye akazi ushinzwe kugemura ayo amata ku bigo kugira ngo menye impamvu abana bataratangira kunywa amata ubwo ntegereje icyo ari bumbwire”
Joselyne Uwimana