Ikimoteri gisukwamo imyanda giherereye mu mudugudu wa Bubandu, akagari ka Bukinanyana,Umurenge wa Cyuve mu karere ka Musanze cyabaye igisubizo ku ngeri nyinshi z’abaturage aho cyatangiye kubyazwa umusaruro gikorwamo ifumbire y’imborera ( Organic Fertilizer) aho iyi fumbire isigaye irenga akarere ka Musanze igakoreshwa no mu turere twa Nyabihu na Burera.
Ni nyuma y’aho Rwiyemezamirimo Evariste yashyizeho Kampani izwi nka BIDEC Ltd (Business for Initiative of Development Company) ikora ifumbire y’imborera mu myanda ibora ivangurwa n’itabora noneho ibora akaba ariyo ikorwamo iyo fumbire yifashishwa mu buhinzi cyane cyane ubw’ ibirayi , ibishyimbo, ibigori, ikawa n’ibindi bihingwa byose tuzi.
Iyi fumbire y’imborera ngo ikorwa mu buryo bwa gihanga hifashishijwe imyanda ibora hongerewemo imyanda ikomoka ku matungo nk’ingurube, Inka, inkoko n’ishwagara n’ibyatsi bizwi nka Cyimbazi.
Ubwo Rwandatribune.com yavuganaga n’umwe mu ba tekinisiye bakora iyi fumbire Tugiremungu Erneste yavuze ko iyi fumbire ishobora kumara ibihembwe by’ihinga bibiri mu butaka cyane ko ngo ifite ubuziranenge ikaba yemewe na RAB, RDB ngo ikaba yaranabonye igihembo mu imurikagurisha ryabaye mu 2019.
Bamwe mu bahinzi bakoresha iyi fumbire bo mu karere ka Musanze n’abo mu mirenge ya Kabatwa na Mukamira mu karere ka Nyabihu ndetse n’abo mu mirenge ya Gahunga, Rugarama na Cyanika mu karere ka Burera bavuga ko yabazamuriye umusaruro ku rwego rushimishije.
Nzabarinda Isaac ni umuhinzi w’Intangarugero mu karere ka Musanze, mu murenge wa Kinigi wagizwe n’umufashamyumvire (Agrodealer) mu buhinzi muri uyu murenge.Agira ati ” Ndi umufashamyumvire mu buhinzi kuko mpinga ibirayi, ibigori, ibishyimbo n’ibindi kandi byose mbihinga nkoresheje ifumbire y’imborera ngurira muri Kampani ya BIDEC LTD. Ntacyo nashinja iyi fumbire kuko yabanzamuriye ubunyamwuga bwanjye mu buhinzi kuko kugeza ubu sinkiri umuhinzi usanzwe nkuko nababwiye ko ndi n’umufashamyumvire mu bihinzi mu murenge wa Kinigi. Byose nta handi mbikomora uretse ku kongera umusaruro mu mwuga wanjye w’ubuhinzi.”
Ni mu gihe Bizimana Fidèle ari umucungamari wa Koperative ihinga ibirayi mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu , aganira na Rwandatribune.com yemeza ko iyi fumbire yabazamuriye umusaruro aho agira ati ” Ndi umuhinzi w’ibirayi mu murenge wa Kabatwa nkaba ndi n’umucungamari wa Koperative ihinga ibirayi mu kagari ka Gihorwe na Rugarama (COAIGIRUGA ) mu magambo ahinnye. Ifumbire y’imborera ikomoka ku kimoteri cya Cyuve niyo dukoresha kandi yaturutiye iy’inkoko twakoreshaga kuko ntirumbura ubutaka ndetse n’ikimenyimenyi nuko ku musaruro twabonaga kuri hegitari imwe wazamutseho 20%.”
Uretse ngo no kuba iki kimoteri kibyazwa ifumbire y’imborera ifasha abahinzi kongera umusaruro ngo cyahaye n’akazi abaturage bagituriye ku buryo bagenda biteza imbere.
Nyiransengiyumva Léonille yabwiye Rwandatribune.com ko amaze kwiteza imbere abikesha akazi yahawe kuri iki kimoteri.
Agira ati ” Aho mariye kubona akazi muri iyi Kampani ndagenda niyubaka mu mibereho yanjye n’abana banjye kuko sinkibura amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), ibyo kurya, imyambaro yabo n’iyanjye ndetse nkaba maze no kuguramo intama 3 kandi ndateganya no kwaka inguzanyo mu murenge SACCO duhemberwamo nkiyubakira akazu gasobanutse.
Ni mu gihe mugenzi we Bimenyimana François avuga ko uretse no kuba iki kimoteri kimuhesha amafaranga ahembwa buri kwezi amufasha mu kwikenura mu muryango ngo ubutaka buto afite asigaye abubyaza umusaruro kubera ifumbire y’imborera ahabwa akayishyura mu mushahara we mu byiciro.
Agira ati ” Uretse n’amafaranga mpembwa kubera aka kazi, niyo nahinze ubutaka buto bwanjye mfite, mpabwa ifumbire na Kampani ku ideni bakajya bayankata uko mpembwe , bityo ngahinga , nkeza neza, nkabona ibyunganira umushahara wanjye iterambere ry’urugo rigakomeza.”
Umuyobozi wa Kampani (BIDEC Ltd) Ngarukiye Evariste aganira na Rwandatribune.com yavuze ko igitekerezo cyo gushinga iyi Kampani aruko ngo yabonaga iki kimoteri cyari ikibazo ku baturage kuko ngo cyagiraga umunuko mwinshi ndetse ngo n’abana bakacyirirwamo bashakamo ibisigazwa by’ibiribwa byo ntandaro y’indwara ziterwa n’umwanda zakundaga kuboneka muri aka gace iki kimpoteri giherereyemo.
Agira ati ” Iki kimoteri cyari kibangamiye abaturage kubera umunuko cyari gifite ndetse n’abana bakacyirirwamo bashakamo ibisigazwa by’ibiribwa ari nabyo byateraga bamwe uburwayi. Ariko nyuma yo gutekereza kuvangura imyanda ibora n’itabora, ibora yatangiye gukorwamo ifumbire y’imborera binakemura ikibazo cy’umunuko mu baturage n’abana baca ukubiri n’uwo mwanda kuko dushyiramo imiti yica udukoko ndetse hakaba hari n’abarinzi babuza abo bana kugaruka muri icyo kimoteri. Uretse n’ibyo kandi, twatanze akazi ku baturage kandi n’abahinzi babona ifumbire ibafasha kongera umusaruro wabo.”
Umuyobozi mu karere ka Musanze ushinzwe ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi Ndahayo John yemeza ko iyo fumbire yafashije abahinzi koko kandi ko byagabanije n’ingaruka zageraga ku baturage baturiye icyo kimpoteri.”
Yagize ati” Nibyo ifumbire y’imborera itunganyirizwa muri iki kimpoteri cya Cyuve yazamuye umusaruro w’abahinzi cyane kandi byatumye n’uburyo ikimoteri cyari kibangamiye abaturage b’akagari ka Bukinanyana bihinduka kuko umunuko baterwaga n’icyo kimpoteri utacyumvikana ndetse n’abana bajyaga gutoraguramo ibisigazwa by’ibiribwa ntibakijyamo kuko hashyizweho abashinzwe umutekano. Ubu kirabyazwa umusaruro ushimishije haba ku rwego rw’abaturage n’akarere muri rusange.”
Uretse ikimoteri cya Musanze giherereye mu kagari ka Bukinanyana mu murenge wa Cyuve, iyi Kampani ibyaza umusaruro ifumbire y’imborera mu myanda y’ibindi bimoteri bitatu byo mu mijyi itandukanye aribyo : Ikimpoteri cy’umujyi wa Rubavu, icya Ndoba mu mujyi wa Kigali n’icya Sovu mu karere ka Huye.
SETORA Janvier