Umutura wo mu Kagari ka Ninda mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, yahuye n’uruva gusenya akubitwa ihembe n’imbogo, imwangiza isura, ubu arembeye mu Bitaro.
Uyu muturage watwa Habimana w’imyaka 25 ubu urembeye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), yasagariwe n’iyi nyamaswa mu ijoro ryo kuwa 16 Kanama 2022, ahagana saa tanu z’ijoro nkuko byemejwe n’umubyeyi we witwa Nzamakuba Emmanuel.
Uyu mubyeyi w’uyu muturage wasagariwe n’Imbogo, yavuze ko ubwo umwana we yari yagiye kurinda umurima w’ibirayi agamije gutesha imbogo ariko akaza gusagarirwa nayo.
Ubwo yari mu murima, imbogo yaraje imutera ihembe ku kananwa maze abandi baratabara, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima.
Yagize ati “Imbogo yamusanze mu birayi ari kurinda iramuhweza neza neza. Ntabwo yari wenyine na ruguru hari abandi, baratabaza ,bamuzana ari intere, duhita tumuzana ku bitaro.”
Uyu mubyeyi yavuze ko umuhungu we yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyange ariko aza kujyanwa ku Bitaro bya Kigali(CHUK).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ninda,Tuyishimire Mediatrice, yavuze ko hafashwe ingamba zitandukanye mu rwego rwo kwirinda ko imbogo zikomeza konera abaturage no kubasagarira.
Yagize ati “Ingamba ziba zihari ni izo gukomeza gushyiraho urukuta rutandukanya Pariki y’ibirunga n’imirima y’abaturage ariko urwo rukuta rushyirwaho ntabwo ruba rufite ubudahangarwa ku buryo izo mbogo zitarusimbuka.Ni ugukomeza gusanasana.”
Uyu muyobozi yatangaje ko uyu muturage ari gufashwa kuvuzwa n’ikigega gishinzwe gutanga impozamarira ku bangirijwe n’imbogo.
Yagize ati”Umuryango we waregerewe, uraganirizwa kuko iyo bigenze gutyo ugomba gufashwa kuvuzwa n’ikigega gishinzwe gutanga impozamarira ku bantu baba bangirijwe n’imbogo yaba afite ubwishingizi mu kwivuza cyangwa atabufite bagomba kumuvura.”
Si ubwa mbere humvikanye inkuru z’abaturage baturiye pariki y’ibirunga basagarirwa n’imbogo bityo icyifuzo cyabo ni uko yazitirwa hadakoreshejwe urukuta rw’amabuye.
RADIOTV10