Bamwe mu baturage boroye imbwa mu Karere ka Musanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane bahuririye mu gikorwa kitamenyerewe cyo kuzishahura no kuzikuramo nyababyeyi.
Ni igikorwa cyakozwe nta kiguzi n’Ivuriro ry’amatungo rya New Vision Veterinary kibera mu Kagari ka Ruhengeri ho mu Murenge wa Muhoza mu rwego rwo kurinda imbwa indwara zitandukanye zirimo ibisazi n’ibibyimba byo mu nda.
Abaturage batunze mbwa bavuga ko bishimiye kuba begerejwe iyi gahunda kuko ubusanzwe kuzikuramo nyababyeyi kimwe no kuzishahuza bihenda.
Mamy Rachel yagize ati”Biradufasha kuko bituma hatabwagura imbwa nyinshi. Ubusanzwe kubyikorera birahenda, ntabwo twabonaga ubushobozi bwo kubikoresha twese ariko uyu munsi babidukoreye ku buntu”
Kubwimana Evaliste we yagize ati” Njyewe mfite imbwa ibwagura narangaraga gato nkabona irabwegetse ugasanga ihora ibwangura buri munsi bikantera ikibazo,”
Yunzemo ati, “Kuba haje ubu buryo bwo kudufasha biradushimishije kuko bahita banazikingira ibisazi bizatuma imbwa zibunga cyangwa ziryana zizagabanuka muri uyu mujyi”
Dr Nyiringoga Vedaste wo mu ivuriro New Vision Veternary avuga ko iki gikorwa kigamije kwirinda ko imbwa zororoko zitagira ba nyirazo no kwirinda imbwa zirwara ibisazi.
Yagize ati”Hari ikibazo cy’imbwa zirirwaga zizerera rimwe na rimwe zikarya abantu, ba nyirazo bataranazikingiye ariko kugeza ubu bigiye gukemuka kuko izibwagura twazikuyemo nyababyeyi izindi z’ingabo twazishahuye; ubwo rero bigiye kugabanya imbwa zizerera cyangwa zarwaraga ibisazi kuko byose twahise tubikorera rimwe”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri, Barikumwe Isaie avuga ko avuga ko hari hamaze igihe hakirwa ibirego by’abantu bariwe n’imbwa kandi ba nyirazo ntibamenyekane.
Ati, “…muri iyi minsi maze kwakira abantu bane bariwe n’imbwa mu mezi abiri gusa urumva rero ko byari bikabije, bizadufasha kucyemura icyo kibazo”
Ubuyoboi bw’ivuriro ry’amatungo rya New Vision Veterinary butangaza ko iki gikorwa kizagera mu Karere ka Musanze kose ahazakorerwa imbwa 200, ku ikubitiro hakorewe 27.
Mu gihe iki gikorwa cyakozwe ku buntu, ubusanzwe gukura nyababyeyi mu mbwa imbwa bitwara Amadorali ya Amerika 280 mu gihe gukona byo ari amadorali 120.
Joselyne Uwimana