Nkuko itangazo ryaturutse mu rwego rukuru rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ryo kuri uyu wa 01 Mata 2020 risaba inzego z’ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 03 Mata 2020, ubushinjacyaha bukorera mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze rwarekuye by’agateganyo abafungwa 38 barimo abagabo 28 n’abagore 10.
Ni muri gahunda yo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’ubushinjacyaha bukuru cyo kuya 01 Mata 2020 Rwandatribune.com ifitiye Kopi gisaba ko mu rwego rwo gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije isi, ubucucike bw’abafungwa butemewe, bityo risaba ko abafungiye ibyaha byoroheje barekurwa by’agateganyo bakagira ibyo bubahiriza mbere yuko iki cyorezo cya Coronavirus kirangira dore ko cyandura mu buryo bworoshye cyane cyane abahurira ahantu henshi .
Ubushinjacyaha bwisumbuye bukorera mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, kuri uyu wa 03 Mata 2020, bwashyize mu bikorwa ibyemezo by’iri tangazo maze burekura abagera kuri 38 barimo abagabo 28 n’abagore 10 bari bafungiye muri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.
Ni igikorwa cyaje gikurikiye ikindi cyabereye muri Sitasiyo zose za Polisi zikorera mu ifasi y’urukiko rwisumbuye rwa Musanze zirimo Sitasiyo ya Kirambo, aharekuwe 19, Sitasiyo ya Gahunga harekurwa 10 hombi ni mu karere ka Burera mu gihe muri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke mu karere ka Gakenke, harekuwe 34, bose hamwe bakaba bagera ku 101 mu bafungwa 223 babarirwaga muri izo Kasho.
Mbere yuko barekurwa, babwiwe ibyo bagomba kubahiriza ndetse banahabwa n’iminsi yo kujya bitaba ubushinjacyaha kandi bakitwararika mu gufatanya n’abandi gukumira no kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi.
Ku murongo wa Telefoni, avugana n’umunyamakuru wa Rwandatribune.com umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yavuze ko mu bantu bagomba gufungurwa by’agateganyo muri gahunda yo kugabanya umubare w’imfungwa muri za Kasho no mu magereza hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19, abamaze gukatirwa n’inkiko batarebwa n’iki cyemezo cyafashwe n’ubushinjacyaha bukuru.
Mu ibaruwa Umushinjacyaha mukuru Havugiyaremye Aimable yandikiye abashinjacyaha bakuriye abandi ku nzego zisumbuye yo kuya 01 Mata 2020, yasabye gukora urutonde rw’abarebwa n’ibyiciro byavuzwe mu ibaruwa hibanzwe ku buremere bw’ibyaha bakurikiranweho, bityo bakaba bashobora gukurikiranwa bari hanze ntiharire icyo bibangamira.
Nkuko iyi baruwa ibigaragaza , abari muri za Kasho, bashyizwe mu byiciro bitatu bikurikira:
Icyiciro cya mbere ni icy’abagomba gukomeza gufungwa kugeza igihe inkiko zizafatira umwanzuro harimo abakurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi, ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo , gusambanya abana , gucuruza ibiyobyabwenge , icuruzwa ry’abantu , insubiracyasha n’ibindi bikomeye.
Icyiciro cya kabiri ni icy’abagomba gufungurwa aruko bamaze gucibwa ihazabu nta rubanza rubayeho nkuko bikubiye mu ngingo ya 25 y’itegeko nimero 027/2019 ryo kuwa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha.
Icyiciro cya gatatu ni abarekurwa bagakurikiranwa badafunzwe. Aha harimo kuba yatanga ingwate ntibigire ingaruka ku mikurikiranire y’icyaha no ku muryango nyarwanda.
Kuba ari icyaha cy’uko ashobora kumvikana n’abo yahemukiye akaba yakwishyura ibyo yangije cyangwa bakumvikana uburyo bwo kwishyura n’ibindi .
Kuba aramakimbirane yo mu muryango , hakaba ubwumvikane buke hagati y’ukekwaho icyaha n’uwahemukiwe , kuba ufunzwe afunganwe n’uruhinja kandi akurikiranwe ari hanze nta kibazo byatera, kuba afunzwe ari umwana kandi akurikiranwe ari hanze nta kibazo byatera, kuba nta bimenyetso bihagije bigaragara kandi akurikiranwe ari hanze nta kibazo byatera kimwe n’indi mpamvu ubushinjacyaha bushobora gushyingiraho.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha mu Rwanda Nkusi Faustin, avuga ko abantu bamaze gukatirwa n’inkiko batarebwa n’aya mabwiriza.
![](https://rwandatribune.com/wp-content/uploads/2020/04/NKUSI-FAUSTIN-300x168.jpg)
Aragira ati “Abarekurwa by’agateganyo ni abantu bafungiye kuri za Sitasiyo za Polisi bari gukurikiranwa ku rwego rw’iperereza , ntabwo ari abantu bakatiwe n’inkiko. Ni ukuvuga ngo hari amadosiye yakozwe na RIB akiri mu maboko yayo, hari nayo RIB yakoze iyageza mu bushinjacyaha ndetse hari n’ayo ubushinjacyaha bwari bwaramaze kwakira ndetse bunasaba ko abantu baba bafunzwe by’agateganyo . Mbese ni abafite amadosiye inkiko zitarafataho icyemezo na kimwe.”
Mu kiganiro Rwandatribune.com yagiranye na bamwe mu bagezweho n’iki cyemezo bavuga ko babyakiriye neza kandi ko bazubahiriza ibyo basabwe ndetse bagafatanya n’abandi kubahiriza amabwiriza yo kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19.
Muhire Jean Paul ni umwe mubafunguwe ukomoka mu kagari ka Kivugiza mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze.
Aragira ati “Kuba ntashye, biranshimishije cyane ariko nasomye kuri iki gipapuro bampaye, nsanga handitsemo ko nzajya nitaba kandi nkitwararika. Nzabyubahiriza ndetse n’icyo cyorezo cya Covid-19 nzacyirinda nubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta.”
Mugenzi we Iradukunda Emmerance ukomoka mu murenge wa Kinigi nawe ngo yishimiye iki cyemezo cyo kubarekura kandi ko atazongera kugwa mu cyaha yaguyemo ndetse ko azubahiriza amabwiriza yashyizweho.
Yagize ati “ Nishimiye ko ndekuwe by’agateganyo ku bw’icyaha nakoze. Nzubahiriza ibyo nasabwe n’ubushinjacyaha kandi nitwararika ku cyorezo cya Coronavirus kivugwa ku isi no mu Rwanda, ngira isuku mu ntoki kandi nubahiriza gahunda ya Guma mu rugo nkuko twayumvaga turi hano mu Kasho”.
Mbere yo gushyira mu bikorwa iki cyemezo , habanje gukorwa urutonde rw’abantu bafungiye muri za Kasho ziri irya no hino bashobora gufungurwa muri gahunda yo kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo muri za gereza , bitewe nuko zari zimaze kugaragaramo ubucucike kubera ko imirimo y’inkiko yahagaze, abari muri za Kasho bakaba batabona uko bashyikirizwa inkiko ngo baburane.
SETORA Janvier