Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, bahawe amashyiga yo gutekaho arondereza inkwi azwi nka ‘Cana rumwe’, baravuga ko bagiye guca ukubiri n’imyotsi yajyaga ibatera indwara zo mu myanya y’ubuhumekero.
Iki gikorwa cyakozwe n’umushinga DeLAGua usanzwe utanga aya mashyiga mu rwego rwo kurandura ingaruka n’indwara ziterwa n’imyotsi ndetse no kurengera ibidukikije kuko aya mashyiga akoresha inkwi nkeya.
Aya mashyiga afite agaciro k’ibihumbi 70 Frw, yahawe imiryango 2 100 yo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze.
Umwe mu baturage wahawe iri shyiga witwa Kabagwera Esperance yavuze ko yari amaze iminsi yumva aya mashyiga yarahawe abandi baturage ariko na bo bari bamaze igihe bayategerezanyije amatsiko.
Yagize ati “Uyu musi ndaribonye, imvura yagwaga ntetse hanze ubwo kurya bigahagarara ariko ubu batubwiye ko watereka no mu muryango ugateka. Ubu iwanjye hehe no kongera kuburara imvura idutesheje.”
Uyu muturage avuga ko abari basanzwe batekesha amakara, bahendwaga cyane dore ko muri iki gihe abona umugabo agasiba undi.
Ati “Yaduhendaga ariko ubu udukwi ducye tuzajya tuntekera kandi abana banjye ntibazongera kurya ibiryo bikonje.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyivugiza Ngayubwiko Jean Marie Vianne yavuze ko kuba abaturage bo muri aka gace bahawe aya mashyiga ari umugisha bagiriwe.
Yavuze ko ubusanzwe aka Kagari karimo ibiti bicye ku buryo kubona ibicanwa n’abaturage mu gutegura amafunguro bitaba byoroshye.
Ati “Ku buryo amakara yose abaturage ba Musanze bacana aturuka muri Nyabihu bityo tukayacana aduhenze.”
Yakomeje agaragaza inyungu bagiye kubonera mu guteka kuri aya mashyiga ya Cana rumwe, ati “umwanda ugiye kuganuka, isuku yiyongere, ndetse umugore wa Cyivugiza agiye kubona umwanya uhagije mu iterambere ry’Igihugu kuko ubundi ariya mashyiga atatu twari dusanzwe tuzi burya nta nubwo yihuta mu guteka.”
Umukozi wa DeLagua, Kanyange Charlotte yavuze ko iyi gahunda bari kuyikora ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima kuko afasha abaturage kutarwara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero ziterwa n’imyotsi nk’ibihaha ndetse n’izifata amaso.
Yavuze ko iri shyiga rigenewe abantu bari byiciro by’abatishoboye. Ati ““iri shyiga rigenewe abantu bo mu cyiciro cya 1, icya 2 n’icya 3.”
Iyi gahunda ikozwe bwa mbere ku mugabane wa Afurika igahera muri uyu Murenge wa Muko, ikaba iteganyijwe kugera mu Gihugu hose.
Charlotte
RWANDATRIBUNE.COM