Imiryango 56 igizwe n’abaturage basaga 500 bo mu tugari twa Cyanya na Migeshi mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze barishimira ihumure bahawe n’urwego rw’umuvunyi aho kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Nzeri 2021 basuwe n’urwego rw’umuvunyi mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amakimbirane bafitanye n’umuryango umwe yaturutse ku isaranganya ry’ubutaka.
Ni amakimbirane amaze igihe kigeze cyangwa kirenze imyaka umunani kuko isaranganya rikirangira nyuma yuko bamwe mu banyarwanda bari barahunze igihugu basaranganije n’abagisigayemo ndetse buri ruhande cyangwa buri umwe wese akabaruza ibyo yasaranganije n’abandi ndetse hagatangwa n’ibyangombwa bya burundu by’ubutaka kuri buri ruhande.
Mu gushaka ko aya makimbirane arangira, habayeho imanza mu nkiko haburana Rusatira Phocas na Munyazikwiye Cyprien bahagarariye ya miryango 56 ndetse na Defuro Jonas umwe mu banyawanda bahungutse bavuye hanze.
Mu manza zaburanishijwe , Rusatira Phocas na bagenzi be bagiye batsindwa ariko bakavuga ko batsindwa kubera akarengane na ruswa. Aha ni naho bahereye bandikira inzego zitandukanye zirimo na Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda ari nayo mpamvu basabwe kugana urwego rw’umuvunyi rushizwe kurwanya ruswa n’akarengane by’umwihariko mu ishami rishinzwe gusubirishamo imanza.
Ni muri urwo rwego abakozi b’urwego w’umuvunyi kuri uyu wa kabiri, tariki ya 21 Nzeri 2021 baje kumva impande zombi ndetse bakigerera no kukiburanwa (Amasambu).
Mu kiganiro kigufi cyakozwe hagati y’abafitanye ikibazo ndetse n’urwego rw’umuvunyi , uwabimburiye abandi ni Rusatira Phocas akunganirwa Munyazikwiye Cyprien wagaragarije uru rwego uko ibisekuru byari bituye kuko ari umwe mu bakuru bagize iyi miryango.
Abakozi b’urwego rw’umuvunyi bamaze kumva neza ibisobanuro bya Rusatira Phocas na mugenzi we Cyprien rwahawe ubusobanuro ku buryo isaranganya ryakozwe n’abari bahagarariye impande zombi
Defuro Jonas nawe yahawe umwanya maze ahakana yivuye inyuma ko atigeze yinjira mu gikorwa cy’isaranganya ahubwo ko byakozwe n’abandi adahari ariko urundi ruhande rukagaragaza ko hari inyandiko we ubwe yasinyeho bamaze gusaranganya.
Ibi byateye urujijo abakozi b’urwego rw’umuvunyi maze biba ngombwa ko bagera aho isaranganya ryakorewe kuko Rusatira Phocas na Munyazikwiye Cyprien bagaragazaga ko uyu Defuro ubajyana mu nkiko yasaranginijwe nk’abandi agahabwa hegitari 5 n’iyi miryango 56 igasigarana hegitari eshanu none ngo akaba ashaka kubanyaga n’aho basaranganijwe.
Mu gushaka kumenya neza niba izo hegitari 10 zasaranganijwe koko ziriho, abakozi b’urwego rw’umuvunyi bagiye ngo birebere niba izo hegitari zirimo koko maze umwe mu basaza b’inararibonye Nzabonimpa Francois agaragariza abakozi b’urwego rw’umuvunyi imbago n’amatongo y’ibisekuru by’abafitanye amakimbirane.
Mu gusoza iki gikorwa cyo kugera ku kiburanwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abakozi b’urwego rw’umuvunyi n’abaturage berekeje ku kigo cy’amashuri cya Gitinda kugira ngo bahabwe ubutumwa bwa nyuma n’uru rwego.
Madame Nyiranzeyimana Virginie ni umwe mu bakozi b’urwego rw’umuvunyi wari uhagariye iri tsinda. Yabwiye Rwandatribune.com ko urugendo rwabo rwari rugamije kuza gusuzuma no kureba ikibazo cy’amakimbirane bagejejweho n’abaturage ariko ko yasanze ari ikibazo nk’ibindi bahura nabyo.
Agira ati “ Iki ni ikibazo nk’ibindi biri hirya no hino mu gihugu kandi bifite uko bikemurwa kuko na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabitanzeho umurongo. Mu kubikemura rero ntabwo bijya inyuma y’uwo murongo. Bityo rero, aba baturage twabaha nk’ukwezi kumwe uko duharanira ko icyo twumvise, dusobanukiwe kigomba gukorwa kikarangira kikava mu nzira.”
Ku kibazo yabajijwe na Defuro Jonas cy’uko hari abatangiye kubakamo kandi ikibazo kitarakemuka, umukozi w’urwego rw’umuvunyi Nyiranzeyimana Virginie yasabye abaurage kutongera gushyiramo ibikorwa birambye kubera ko aribyo bibaha umutekano.
Agira ati “ Mu rwego rw’umutekano ikintu kiri mu makimbirane kigomba kuba gihagaze gato bakabanza bakamenya umurongo nyawo bifashe kugirango n’ibyo bagiye gukora bizere umutekano wabyo.”
Mu gusoza uyu mukozi w’urwego rw’umuvunyi yagize ubutumwa aha abanyawanda muri rusange abasaba kwirinda amakimbirane aho yagize ati “ Ubutumwa twatanga nuko kuba abantu bafitanye ikibazo bidakuraho ko ari abanyarwanda, ntibikuraho ko ari abaturanyi, ntibikuraho ko bafite ibindi bahuriraho mu buzima ari nayo mpamvu tubahamagarira kugerageza kubana boroherana nk’abanyarwanda.”
Mu kiganiro kigufi Rwandatribune.com yagiranye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve Bisengimana Janvier yavuze ko ikibazo cy’imiryango 56 imeneshwa mu masambu yayo nikiramuka gihawe umurongo muzima bizagira impinduka nziza mu murenge ngo kuko nabo cyabarenze.
Setora Janvier