Ni impanuka yabereye mu muhanda Musanze-Cyanika iba saa kumi n’imwe n’iminota 50 z’umugoroba w’ejo kuwa Mbere tariki 22 Mutarama 2024 ibera mu gice cy’akarere ka Musanze wegera umujyi wa Musanze.
Ababonye iyo mpanuka bakavuga ko ari imodoka itwara abagenzi yo mubwoko bwa Coaster umupasiteri yavaga mu Cyanika yerekeza Musanze ikaba yagonze umupasiteri wambukiranyaga umuhanda ariko arimo avugira kuri Telefone.
Bakomeza bavuga ko iyo modoka ikimara kugonga uwo muturage, yafashwe mu mapine y’imodoka maze ikagenda imukurura mu ntera igera kuri metero ijana uvuye aho yamugongeye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, nawe yemeje iby’aya makuru aho yavuze ko imodoka yo mubwoko bwa Coaster yagonze umuturage wambukiranyaga umuhanda avugira kuri telephone.
Yakomeje avuga ko iyi modoka imimara ku mugonga habayeho, ubutabazi bwihuse, bakimara ariko ngo bakimara kumugeza mu bitaro bya Ruhengeri ahita ashiramo umwuka.
Ati “Iyo Coaster yavaga Cyanika ijya i Musanze, ihubrana na Sibomana Aimable w’imyaka 37 wambuka umuhanda avugira kuri telefone yinjirana imodoka iramugonga….bakimugeraho basanze yakomeretse bikomeye bamugejeje kwa Muganga ako kanya ahita apfa”.
Yakomeje avuga ko Umurambo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri mu gihe umushoferi wamugonze we kuri ubu ari kuri Polisi Station ya Muhoza.
SP Mwiseneza yagize ubutumwa aha abagenzi n’abashoferi avuga ko Abakoresha umuhanda bagomba kwitonda, haba ku batwaye imodoka ndetse n’abagenzi ubwabo, bagomba kumenya imikoreshereze y’umuhanda.
Uwambuka umuhanda agomba kubanza gushishoza areba hepfo no haruguru, atavugira kuri telephone kandi akambukira ahabugenewe. Abatwara ibinyabiziga na bo bakagira ubushishozi kugira ngo birinde impanuka za hato na hato.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com