Ku isaha ya saa Moya n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu habaye impanuka ikomeye,mu kagali ka Kigombe,Umurenge wa Muhoza,hafi n’uruganda rwa sOTIRU,iyi mpanuka ikiba yahitanye umuntu 1,abandi barakomereka uwa ka 2 akaba yaguye ku bitaro mu gihe abandi 3 barembye cyane.
Icyateye iyi impanuka ni imodoka ya Kompanyi ya RITCO Ifite puraki RAE 557 G,yakase ikorosi izamuka ikaba yerekezaga mu mujyi wa Musanze,na Moto ifite purake RAE 163V yari ishoreranye n’umunyonzi,bamanukaga mu muhanda werekeza iKigali bashatse kudepasanya n’iyi modoka nini,bashatse gukata ngo bayikwepe,bahita bitura hasi mu muhanda.
Abapfuye n’abakomeretse imyirondoro yabo ntiyahise imenyekana,gusa hahise haba ubutabazi bw’imbangukiragutabara ndetse na Polise ishinzwe umutekano wo mu muhanda,hasize iminsi inama y’aba Minisitiri ishyize aka Karereka Musanze ku masaha yo gutaha kare kubera ibihe bidasanzwe byo kwirinda Covid19,aho izi ngamba zitangiriye impanuka z’urudaca zikomeje kwibasira abanyabiziga ndetse n’abanyamaguru kubera gusiganwa n’amasaha
Twashatse kumenya byimbitse icyateye iyi mpanuka ndetse n’abamaze gupfa dore kohari n’andi makuru avuga ko umubare w’abishwe n’iyi mpanuka waba wiyongeye,ndetse n’izindi mpanuka zimaze iminsi ziba mu Mujyi wa Musanze duhamagaye Cip Rugiganangabo,Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru dusanga telephone irazimije,kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Ubwanditsi