Mu karere ka Musanze , ku gicamunsi cy’ejo kuwa 29 Nzeri 2023, haguye Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yangiza ibyumba bitatu by’amashuri ya EAR Gashaki
Ibyo byumba byasenywe n’imvura byari bikiri kubakwa, bitaruzura, aho byari bigenewe kwakira abiga mu mashuri y’inshuke (Nursery). Igisenge cy’ibyo byumba kigizwe n’amabati 90 cyagurutse, amabati arangirika cyane, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Munyentwari Damascene yabitangaje.
Yabitangaje agira ati” “Muri Gashaki dufite ikiyaga cya Ruhondo. Umuyaga uva muri icyo kiyaga uza ufite imbaraga, ukaba ari wo wabaye intandaro yo kuguruka kw’icyo gisenge, aho amabati 90 yari asakaye ibyumba yagurukanye n’igisenge yose arangirika”.
Uwo muyobozi avuga ko nta bindi iyo mvura yaba yangije, uretse insinga z’amashanyarazi zagwiriwe n’icyo gisenge, hacika insinga zifite uburebure bwa metero 50, bitera abaturage kubura umuriro.
Imvura yatangiye kugwa mu ntangiro z’uku kwezi kwa Nzeri imaze kwangiriza ibintu byinshi mu duce dutandukanye.
Uwineza Adeline
Rwanda tribune.co