Kaminuza ya INES Ruhengeri yizihije imyaka igera kuri 20 imaze ivutse, itanga uburere n’uburezi mu Rwanda no hanze yarwo. Abahavomye ubumenyi bavuze ibigwi byayo,byatumye baba ingirakamaro mu mirimo itandukanye bakoramo.
Iyisabukuru yizihirijwe ku cyicaro gikuru cya INES Ruhengeri mu karere ka Musanze,Ibi birori bikaba byitabiriwe n’Abanyacyubahiro batandukanye,harimo Abanyeshuri biga muri INES Ruhengeri kuri Ubu n’Abaharangirije mubihe bitandukanye,Abihaye Imana,Abayobozi mu nzego bite za Leta,Inzego z’Umutekano na Minisitiri w’Uburezi bwana Twagirayezu Gaspard umushyitsi mukuru muri Ibi birori.
Linah Divine Icyezamutima ni umunyeshuri warangije muri INES,Ubu akaba Akora mubijyanye n’Ubwubatsi yavuzeko Ubumenyi bahakuye bwatumye baba ingirakamaro mu mirimo itandukanye bakora.
Ati”kuba narize muri INES Ruhengeri ni uko uburyo bigishamo buba burimo gutegura umunyeshuri kuburyo ibyo yiga biba but riguhuzwa nibyo azakora,kuko byampaye amahirwe yo kuba nkora mu kigo cy’Ubwubatsi Kandi gikomeye byanteje imbere cyane.”
William Niyonzima nawe wize muri INES Ruhengeri yashimangiye Ibi anavugako yanagiriwe icyizere Cy’Ubumenyi yakuye muri INES kuri Ubu akaba Akora muri Laboratwari yigishirizwamo ibijyanye no gupima Kanseri.
Yagize ati”Nize hano ubu mfite ubushobozi bwo gukora muri Laboratwari yigishirizwamo ibijyanye no gupima Kanseri”
William Niyonzima yakomeje avugako amaze gutera imbere kuburyo bushimishije abikesha ubumenyi yakuye muri INES.
“Maze gutera imbere Kandi turishimirako iri Shuri rigenda ritera imbere ,kuko mugihe twigaga aha wasangaga inyubako zidahagije ariko kuri Ubu murabonako inyubako zihagije rwose kuburyo n’abanyamahanga bagenda bagana INES Ruhengeri.”
Musenyeri Visenti Harolimana umuyobozi w’Ikirenga wa INES Ruhengeri yavuzeko intego yatumye INES Ruhengeri ishingwa yagezweho ariko ko bitangangiriye aha ahubwo ko INES ikomeje kureba uko yashyigikira uburezi no kubuteza imbere kuko igihugu n’Isi muri rusange bikeneye abahanga.
Yagize ati”INES yashinzwe hari inumbero yo gufasha Igihugu cyari kivuye mu bihe bibi bya Genocide yakorewe Abatutsi n’Intambara y’Abacengezi .
Byari ngombwako umusanzu wacu utangwa mu kubaka Igihugu,birumvikana ntibyari byoroshye,mu itangira ry’Iri Shuri ariko tugenda twaguka muri byinshi.”
“Turashima Perezida Paul Kagame wadushyigikiye,tumaze kugera kure cyane, no mumisi iri imbere tuzashyiraho n’Andi mashami mashya.”
Umushyitsi mukuru muri Ibi birori bwana Gaspard Twagirayezu Minisitiri w’Uburezi yashimiye INES umusanzu wayo itanga mu burezi,anabizeza ko bazakomeza gufasha INES Ruhengeri mu Iterambere ryayo no mu ireme ry’Uburezi.
Aha yagize ati “Umusanzu wa INES Ruhengeri urazwi cyane cyane mu guteza imbere uburezi no guharanira ireme ry’Uburezi mu Rwanda n’Ahandi ko rigerwaho.
Tuzakomeza kubashigikira no gukorana mu guhagararira ko iterambere rigera mu zindi nzego , Kugirango dutange abahanga bashoboye bazabasha gutanga umusaruro n’ibisubizo ku bibazo ISi ifite.
INES ikaba yaratangiye 2003 Kugeza Ubu ikaba imaze kugira amashami akabakaba 15.
Umubare mbumbe w’Abanyeshuri ba INES Ruhengeri,ukaba ukabakaba 3000 Bose hamwe ,muribo 507 bakaba baturuka mu bihugu byo hanze y’Urwanda cyane cyane muri Afurika.
Mbonaruza Charlotte
Rwandatribune.com