Mu karere ka Musanze habereye impanuka y’inkongi ikomeye y’ikamyo itwara ibicuruzwa by’Uruganda rwenga Ibinyobwa bisembuye n’Ibidasembuye, rwa Bralirwa.
Iyi nkongi yibasiye ikamyo yavaga i Rubavu yerekeza mu Mujyi wa Kigali, ubwo yafatwaga n’inkongi yari igezea rwagati mu Mujyi wa Musanze hafi y’isoko rya GOICO Plaza.
Iyi nkongi yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 50 z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ukwakira 2023.
Amakuru agera mu itangaza makuru avuga ko iyi nkongi yibasiye igice cy’inyuma cy’iyi kamyo.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere René, yatangaje ko iyi nkongi yangije amapine y’inyuma y’iyi kamyo n’amagaziye yari ayirimo.
Ati “Ibyangiritse ni amapine y’ikamyo n’igihande kimwe cy’imodoka n’amagaziye.”
Impanuka ikimara kuba, abakozi b’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi no kuzizimya bahise bahagera bazimya iyi kamyo itarakongoka.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yahise itangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.