Abaturage bo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze barinubira ikubitwa n’ihohoterwa bakorerwa n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi hifashishijwe abakorerabushake bazwi nka Youth Volunteers bitwaje icyorezo cya Covid-19 .
Ihohoterwa n’ikubitwa bikorerwa abaturage b’umurenge wa Muko , byagaragaye cyane mu kagari ka Cyivugiza mu mudugudu wa Sangano havugwa ikubitwa ry’umwarimu witwa Munyazikwiye Jean Népomucsène wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Muko, umuturage witwa Uwimana Florence n’umugabo we Mbitezimana Léonard ndetse n’umukobwa wabo Ujeneza Sano.
Nubwo bimeze gutya ariko , ibi byabaye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yari amaze iminsi mike yiyamye inzego zitandukanye gukubita no guhohotera abaturage aho yagize ati ” Nta muturage wo kuyobozwa inkoni , niyo mpamvu ntawe ugomba gukubitwa ngo kuko n’inka zitagikubitwa”.
Ubwo Rwandatribune.com yasuraga abaturage bo muri uyu murenge wa Muko , bagerageje kuvugana n’umunyamakuru ari nako bagaragaza bimwe mu bimenyetso byo gukubitwa kwabo ariko na none bakavuga ko bazira ubusa.
Uwimana Florence, umugabo we Mbitezimana Léonard n’umukobwa wabo Ujeneza Sano ngo bakubiswe n’abanyerondo kuwa 21/07/2021 saa mbiri z’ijoro mu gihe umwarimu witwa Munyazikwiye J.Nepomuscene we yakubiswe mbere yabo azira ko yahuye n’abakorerabushake [ Youth Volunteers] ngo yanyoye inzoga bakamukubita ndetse bakanamuca amande kuri Kitansi itagira itariki, Rwandatribune.com ifitiye kopi.
Ni mu gihe umugore Uwimana Florence w’imyaka 35 , we yabwiye Rwandatribune.com ko yakubiswe ari kuwa gatatu, tariki ya 21/07/2021 saa mbiri za n’ijoro bamusanze iwe mu rugo.
Agira ati ” Nari iwanjye mu rugo n’abana banjye ,mbona abantu barahaje barambwira ngo nimbarangire uwitwa Usengimana Olivier, mbahakanira ko ntawuhari , barambwira ngo nintamubarangira barankubita , mbigira imikino ngiye kubona mbona baranyadukiriye batangira kunkubita njye n’umukobwa wanjye Ujeneza Sano kuko umugabo wanjye Mbitezimana Leonard yari yagiye ku mutekano ku muhanda. Nakubiswe n’abanyerondo barikumwe na Gitifu w’akagari Kamegeri Emmanuel n’abasirikare babiri.”
Uyu mubyeyi yakomeje agira ati ” Twatangiye gutabaza aribwo umugabo wanjye yazanye n’abandi baturage bari bahuruye basanga turi gukubitwa aribwo nawe bahise bamusumira batangira kumukubita nawe. Gusa , abaturage bakomeje kuvuza ibidomoro no gutera amabuye mu rugo aribwo batinye maze baragenda ariko bagenda batugize intere. Ndifuza ko navuzwa ngakira kandi ngasubizwa icyubahiro nambuwe nkurubanwa hasi ndi umubyeyi imbere y’ abana mbyaye nambitswe ubusa.”
Mu gushaka kumenya abo banyerondo abo ari bo , Rwandatribune.com yabajije uyu mubyeyi niba yaramenye abo banyerondo maze asubiza agira ati ” Abo banyerondo ntabwo mbazi ahubwo babazwa umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Cyivugiza ari nawe wabazanye witwa Kamegeri Emmanuel, dore ko yanadusabye kwiyunga nabo tukabyanga.”
Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune.com barimo Nsabimana Didace , Sebunyenzi Jean Marie Vianney n’undi w’umugore utarashatse ko amazina amenyekana. Bose uko babivuga, bahamya ko uyu mubyeyi yakubiswe koko.
Nsabimana Didace ati ” Nari iwanjye saa mbiri na 15 z’ijoro numva umuntu aravuze ngo’ iyo mumwambika amapingu ariko’ . Naretse kurya kuko nibwo nari ngeze ku meza, ndatabara kuko ibidomoro byari bitangiye kuvuga uwitwa Sebunyenzi J.M.V ari gutabaza avuga ngo ‘ Mutabare , mutabare kwa Mbitezimana byakomeye’. Nagezeyo mpasanga aba Homugadi 2 inyuma y’urupangu abandi 2 bari kumwe na Gitifu Kamegeri n’abanyerondo mu rugo aho wa mugore wa Mbitezimana Leonard yakubitirwaga. Twabuze uko tubigenza kubera abo basekirite bari ku marembo ahubwo abaturage bafashe amabuye batangira gutera ku nzu ,abandi bavuza ibidomoro cyane ari nabyo byabateye ubwoba barekeraho gukomeza kumukubita. Turifuza ko abaturage twajya turenganurwa vuba kuko igihe gishize bigaragaza intege nke z’ubuyobozi kandi n’uwakubitwaga nta kosa yari yakoze.”
Ni mu gihe uwitwa Sebunyenzi Haganimana we yagize ati” Ni njyewe wavugije akadomoro nkimara kumva Uwimana Florence n’umukobwa we Sano batabaza kuko Leonard yari adahari ariko mu kuhagera , twasanzeabantu bameze nk’abasirikare 2 ku marembo abandi bari mu rugo imbere aho Uwimana n’umukobwa we bakubitirwaga.”
Undi mutangabuhamya utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune.com ko yabonye Gitifu w’akagari Kamegeri ari kumwe n’abantu bameze nk’abasirikare 2 harimo mu rugo, bakurubana Uwimana Florence.
Agira ati ” Njye nari maze kurya numva abantu bari gusakuza , ntabara mu ba mbere , tuhageze dusanga ni abantu bameze nk’abasirikare, abanyerondo ndetse na Gitifu Kamegeri Emmanuel bari gukurubana Uwimana Florence , DASSO akihagera yabajije icyo bamuhora ariko ntibamusubiza, babonye ko amabuye yaterwaga n’abaturage amaze kuba menshi baramureka baragenda.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko Murekatete Triphose yabwiye Rwandatribune.com ko ibyo bintu yabyumvise koko kandi ko hategurwa iyo operasiyo ya nijoro [Operation nocturne ] batigeze bamumenyesha , gusa nyuma yo kubimenya , yabwiye abahohotewe ko ikibazo cyabo azagisuzuma nyuma ya gahunda ya guma mu rugo.
Agira ati ” Nibyo koko ibyo bintu narabyumvise ariko mbabwira ko gahunda ya [Guma mu rugo] nirangira , nzasuzuma ikibazo cyabo, bityo birangira ndwaye kugeza n’ubu ndi mu kiruhuko ( Conge).”
Uretse mu murenge wa Muko hagaragaye ibikorwa bibi by’abakorerabushake (Youth Volunteers) , abenshi mu karere ka Musanze barinubira imikorere mibi yabo nkuko bigenda bigaragara mu butumwa bugufi bucicikana ku mbugankoranyambaga zitandukanye , hari naho bavuga ko bamwe muri bo batangiye no kugenda barya Ruswa no kutumvikana n’abayobozi.
SETORA Janvier
Ndumva niba hari abasirikare , abanyerondo , gitifu w’akagari kuvugako aba youth volunteers bakubise abaturage babarenganya. Ababikoze babiryozwe
Ariko nanone abaturage bubu nabo basigaye barigize intumva , ntibacyumvira ngo banubahe abayobozi
Nonese iyo abantu bahohotewe baraceceka? Kuki batabigaragaza bikiba ahubwo bagategereza itangazamakuru Kandi Hari Inzego zishinzwe kurenganura abarenganye, ikindi ubu umuturage wafashwe yarenze ku mabwiriza agahanwa yumvako Nawe azihorera binyuze mu gusebya urwego rwa Y.Volunteers.
Ibi bijye bisuzumanwa ubushishozi bwinshi
Ese ko umutwe Ari Yuko Youth volunteers zikubita abantu, kdi mu nkuru nkaba mbonye barakubiswe na gitif,abanyerondo,n’abasirikare ubu youth siyaharabitswe?
Ikindi ko ny’iri ugucibwa amande afite gitansi iriho isaha yafatiweho,umubare w’amande n’izina rya NGALI abishyira kuri youth ate Hari umu youth ugira inyemezabwishyu?
Ikiriho mbonye nuko Hari abahohotewe ariko bikaba bigeretswe kuri youth mu kuyihimuraho kuba ibabangamira mu gukora ibibi.
Uwanditse iyi nkuru nawe ayinonosore neza ntabwo isobanutse!? Ibyi ingabo na gitifu biriguhurira he na Y Volunteers !? Nugushaka guharabika urubyiruko pe!!
Abasoma iyi nkuru urasanga nta ruhare rwa youth Volunteers rurimo muri uru rugomo.Aba rero basebya youth Volunteers ntabwo bazatugamburuza igikwiye nugukomeza gukora kinyamwuga kandi harimo n’indangagaciro ziranga youth Volunteers.
Youth volunteers bakubise umwarimu bamuca n amande ya 10,000