Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abagenzi bararaga mu mayira babuze imodoka zibatwara no kurwanya magendu yakorwaga n’imodoka ntoya zizwi nka “Twegerane”, impuzamakoperative yo gutwara abagenzi (RFTC), yashyikirije Koperative itwara abagenzi ya Musanze (MTC-Musanze Transport Cooperative) izindi modoka nini zo mu bwoko bwa Coaster icyenda(09) zifite agaciro ka Miliyoni 586.
Ni umuhigo weshejwe nyuma y’amezi ane(04) , umuyobozi wa mukuru wa Jali Investiment Ltd Col.Twahirwa Dodo abyemereye abanyamuryango ba Koperative itwara abagenzi ya Musanze , ubwo bari mu nteko rusange yateranye kuwa 02 Ugushyingo 2019.
Umuyobozi mukuru wa Jali Investiment Ltd , Col.Twahiwa Dodo ubwo yatangaga izi modoka ku mugaragaro ,yavuze ko izi modoka zikomeje gutangwa, nyuma y’uko abaturage bakomeje gutakamba bagaragaza ibibazo baterwa no kubura imodoka zibatwara iyo bari mu bikorwa byabo bya buri munsi , abandi bagaragaza ko bakora ingendo badatekanye kubera kugenda mu modoka nto kandi zishaje zizwi nka “Twegerane”, akaba ari yo mpamvu izo modoka zitanzwe zije kunganira izindi umunani zakoraga uwo murimo zonyine.
Aragira ati “ Umwaka ushize , twatanze imodoka umunani twongeye kubaha izindi icyenda mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abagenzi bahoraga bijujuta ko babura uburyo bagenda bava cyangwa bajya mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ikindi kandi , izi modoka zitanzwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cya magendu yakorwaga hifashishijwe imodoka ntoya za Twegerane. Nkuko muzibona , ni imodoka nziza kandi ziyubashye. Niyo mpamvu nsaba abanyamuryango kuzikoresha neza , zigafasha abaturage mu iterambere ryabo aho kuzikoresha zitwara ibiyobyabwenge na magendu”.
Si abatutage gusa bagaragazaga imbogamizi bahuraga nazo kuko n’umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Nuwumuremyi Jeanine yavuze ko cyari ikibazo gihangayikishije abaturage ndetse giteye n’ipfunwe ubuyobozi bw’akarere ka Musanze gafite umujyi munini kandi mwiza ufatwa nk’uwa kabiri ku mujyi wa Kigali. Gusa , yagaragaje ko ikibazo kigihari nubwo bamaze kwakira izi Coaster icyenda , aho yagaragaje ko hari imihanda itagira imodoka zitwara abagenzi nka Musanze-Remera-Gashaki.
Uyu muhango wo gutanga no kwakira izi Coaster icyenda (09) wanitabiriwe n’umukuru w’intara y’amajyaruguru Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney. Mu ijambo rye , yavuze ko kuba izo modoka ziyongereye muri Koperative itwara abagenzi muri Musanze (Musanze Transport Cooperative) bigiye gukemura ibibazo by’abagenzi no guca ibiyobyabwenge na magendu ndetse ko n’abaturage b’intara bagiye kujya basura umujyi wa Musanze bisanzuye nta n’impungenge.
Agira ati “ Imodoka nziza nk’izi kandi zihenze nta kuzifata uko mwiboneye ngo muzitwaremo ibiyobyabwenge , kuko iyo mubikoze barazifata bakazigurisha mu cyamunara namwe muzitwaye mugata agaciro. Ni yo mpamvu nsaba abazihawe kuzikoresha neza ndetse tunizera ko abakoresha umuhanda Musanze-Remera –Gashaki bashonje bahishiwe ko mu minsi itarambiranye nabo bazaba babonye imodoka zibafasha kuko n’umuhanda uzaba wamaze gutunganywa”.
Perezida wa Koperative itwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Musanze (MTC) Sengabo Onesphore , arasaba abagenda muri modoka na bo kugira ikinyabupfura n’isuku mu mikoreshereze yazo.
Aragira ati “ Abaturage dutwara bo mu turere dutandukanye tugeramo bari bamaze iminsi batubwira ikibazo bahura nacyo cyo kubura imodoka igihe bataha cyangwa bajya mu bikorwa byabo bya buri munsi , none biragaragara ko ikibazo kigenda gikemuka buhoro buhoro. Turabisabira kugira ikinyabupfura n’isuku birinda ibyabangamira abandi harimo : Kunyweramo itabi , kujugunyamo imyanda , kwangiza intebe bicariye , gutwaramo ibintu bibangamira abandi n’ibindi….”
Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune.com , bavuze ko bishimiye izi modoka kuko ngo zije kubakemurira ibibazo bahuraga nabyo , aho rimwe na rimwe bagendaga n’amaguru babuze imodoka ndetse byarimba bakarara nzira bagenda.
Hakorimana Alexis ni umwe muribo , aragira ati “ Tubaye abasirimu kuko izi modoka ni iz’icyerekezo.Twegerane zatezaga akavuyo /akajagari none tugiye kujya tugenda neza.”
Ni mu gihe mu genzi we Bihoyiki Brigitte ukomoka mu murenge wa Gashaki , avuga ko bagendaga batendetswe mu modoka ntoya za Twegerane , uhetse umwana ugasanga baramwicariye cyangwa se bamugeretseho ibintu none ngo barasubijwe bihagije.
Agira ati “ Ninzajya ndajya iwacu i Gashaki nzajya ngenda nisanzuye ,umwana wanjye nta muntu umutsikamira. Ikibazo cy’umubyigano n’icyokere birarangiye . Mbesi urebye ni ruzungu kuko twagendaga badutendekeraho ku buryo twageraga iwacu twahangayitse , abenshi twavunaguritse none hehe n’ibyo bibazo byose. Turishimye cyane.”
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) mu Rwanda , Prof.Harerimana Jean Bosco , yasabye amakoperative ashinzwe gutwara abantu n’ibintu gukora ibiteza imbere abanyamurwango. Aha ni naho yahereye avuga ko imodoka nk’izi zizajya zihabwa amakoperative hashingiwe ku ku nyungu zinjijwe.
Agira ati “Iki ni igikorwa twatangiriye muri Kopratoive ya Musanze ariko ni muri ya ntumbero yo kuzamura iterambere ry’abanyamuryango .Iyi RFTC ikaba imaze kugaragaza no kuba intangarugero mu gukora no kuzamura abanyamuryango. Ibi bituma umunyamryango washoyemo aye abona inyungu. Bivuze ko mu makoperative 12 dufite mu gihugu tuzatangamo imodoka nk’izi ariko tugendeye ku dushingiye ku nyungu ayo makoperatove yagiye agira.”
Ubusanze hagati ya Koperative ubwayo na RFTC habagamo urundi rwego ruzwi nk’ihuriro ry’amakoperative rizwi ka “UNION”. Kugeza ubu , uru rwego rukaba rwavanweho kubera ko ingengo y’imari yakoreshwaga yagendaga ari nyinshi kandi nta musaruro izi Unions zinjiza ari nayo mpamvu zakuweho , bityo akaba ariyo iri kuvamo bene izi modoka.
Ubusanzwe Koperative itwara abagenzi muri Gare ya Musanze , yabarirwagamo imodoka nini zitwara abagenzi zizwi nka COASTER 8, ubu zikaba zibaye 17. Zikaba zije kunganira izisaga 150 ziva muri uyu mujyi zerekeza hirya no hino mu gihugu.
SETORA Janvier