Itorero rya ADEPR Muko, Paruwasi ya Bukane, ribarizwa mu Rurembo rwa Muhoza, Korali yaho yitwa Ijwi ry’Impanda irashimira Imana ko yateye imbere k’uburyo bugaragara.
Ibi byatangajwe n’iyi Korali mu gitaramo yakoze cyo gushimira imana no gushyira indirimbo nshya hanze, maze igaragaza ko aho yavuye n’aho igeze ubu hari intera ndende.
Aba baririmbyi bafatanyije n’Abakristo bo muri iryo torero, bakomeje bashimira Imana ngo kuko aho yabakuye ari kure bashingiye ku kuba baravuzaga ingoma (symbale) zikozwe mu madebe baziritseho amashashi, bagacurangira gitari (guitare) kuri radiyo icometse kuri batiri (batterie), kuri ubu ikaba ibagejeje ku ntera nabo ubwabo bishimira kuko ngo amateka yahindutse mu buryo bugaragara.
Ibi babigarutseho kandi ubwo bashyiraga ahagaragara indirimbo zabo esheshatu zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, bemeza ko kuba Imana yemeye ko izi ndirimbo zijya hanze ari igihamya cy’ibyo ikomeje kubakorera, bavuga ko ari yo mpamvu nabo barebye ku mirimo yayo maze bahitamo indirimbo yitwa “Turashima Imana” ngo ihagararire izindi zose kuko ngo aho bageze ari ukubera Imana, btyo ngo nta kindi bakora atari ukuyishima.
Mukamurigo Anne Marie ni umwe mu baririmbyi batangiranye na Korari Ijwi ry’impanda akaba akiyiririmbamo. Ati: “Uyu munsi turashima Imana kuko yadushoboje, twacurangaga ingoma zikozwe mu bikombe bya Nido twaziritseho amashashi, tugacurangira kuri batiri na radiyo mbese nta kigenda, none ubu tugeze ku byuma tudashobora kwikorera ku mutwe ahubwo dupakira imodoka (Daihatsu), abaririmbyi bakajya mu zindi tukajya mu ivugabutumwa nk’abandi bose. Turi mu masezerano, ibyo yatubwiye biri gusohora kandi dukomeje kubibona turushaho kwezwa kuko ibi byose bijyana n’agakiza”.
Nubwo bari mu mashimwe ariko, Mukamurigo ashimangira ko mu myaka yose bamaze bakora umurimo w’Imana bahuye na byinshi byagiye bibasubiza inyuma; nko guhindagura abayobozi bya hato na hato muri ADEPR ku buryo hari imishinga myinshyi yagiye idindira. Kubera ko ngo yari Korali ya Paruwasi aho abari bayigize bavaga ku midugudu itandukanye, bagiye bahura n’ikibazo cyo gutakaza abaririmbyi bamwe bakajya mu zindi ndembo ndetse abandi bakigira ahateye imbere nko mu makorali yo mu mujyi.
Ev. Tuyisenge Jean Baptiste bakunze kwita Kazungu, ni umwe mu baterankunga ba Korari Ijwi ry’impanda. Avuga ko nk’abantu bahisemo gutera inkunga, icya mbere bibandaho ari amasengesho kuko ari yo afasha Korari kubaho mu buzima nyabuzima ariko ngo bakongeraho n’inkunga yo mu buryo bufatika kuko ngo ibikorwa by’amakorari usanga bisaba amafaranga menshi kandi rimwe na rimwe
abazirimo nta bushobozi buhagije bafite. Yongeraho ko uretse ibyo, banifatanya nabo mu ngendo z’ivugabutumwa bakabafasha mu ijambo ry’Imana n’indi mirimo ishamikiye ku mwuga w’uburirimbyi.
Umushumba wa Paruwasi ya Bukane iyi Korari ibarizwamo, Rev. Past. Bizimana Kazungu Charles yasabye aba baririmbyi ndetse n’abandi muri rusange gukomeza guharanira kuba itabaza bakirinda icyarizimya ahubwo rigaahora ryaka rimurikira rubanda kuko ngo ubutumwa bwiza batambutsa bunyuze mu ndirimbo bugera kuri benshi cyane kurusha abumva ijambo ry’Imana ryigishwa n’abashumba, asaba ko icya mbere Atari ukwamamara ahubwo ari ukwera imbuto zikwiriye abihannye maze ngo ubutumwa bwiza bukamamara mu batuye Isi bose binyuze mu bihangano by’indirimbo nziza zivuga kugira neza kwa Yesu Kristo wemeye kutwitangira.
Korari Ijwi ry’impanda yo kuri ADEPR Muko yatangiye mu kwezi kwa kabiri (Gashyantare) 2001, itangirana abaririmbyi 40 kuri ubu ikaba igeze ku baririmbyi 70. Mu bikorwa bamaze kugeraho, harimo indirimbo esheshatu zitiriwe iyitwa “Turashima Imana” ikubiyemo amateka y’aho Imana yabakuye hakomeye ikabageza aho bageze ubu. Bateganya gukomeza ivugabutumwa, harimo ingendo mu ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu ntara y’Iburengerazuba, bakaba banateganya gukora izindi ndirimbo esheshatu muri uyu mwaka wa 2024 ku buryo bagira umuzingo uriho indirimbo 12.