Haribazwa niba Gitifu wa Kinigi wafatiwe mu kabari na Polisi mu gihe yarangiza igihano,hahita hashyirwa no mu bikorwa igifungo cy’imyaka 5 yakatiwe n’inkiko azira gukubita umuturage akamuvuna igufwa?
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi Twagirimana Innocent ari mu maboko ya Polisi ya Muhoza aho akurikiranweho amakosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nyuma y’aho afatiwe mu rugo rw’umuturage utuye mu mudugudu wa Mubuga, akagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve bakahahindura akabari ijoro ryose.
Ni amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Rwandatribune.com avuga ko uyu Gitifu Twagirimana Innocent ubwo yari kumwe n’abapolisi 2 mu rugo rw’umugore witwa Maman Queen mu mudugudu wa Mubuga, akagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve kuwa 11 Kanama 2021 mu masaha y’ijoro banywa inzoga, baje kugirana amakimbirane bararwana ari nabyo byabaraburije.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera kuri uyu wa gatandatu , tariki ya 14 Kanama 2021 yabwiye RBA ko muri kiriya cyumweru hafashwe abantu benshi harimo nabashoferi batwara ibinyabiziga banyoye abo bose batazihanganirwa.
Agira ati ” Nibyo muri iki cyumweru twafashe abantu batandukanye barimo abayobozi, abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga n’abandi bingeri zitandukanye. Aba bose ntabwo Polisi izabihanganira , bagomba gucibwa amande ndetse n’abo ubwabo bakipimisha bagashyirwa mu kato ariko na none abayobozi bavuga ngo Polisi ibagaragaza ibateza ipfunwe mu bantu, siyo ibateza ipfunwe ahubwo nibo baryiteza kuko batagiye muri ibyo bikorwa bibi ntaho bahurira na Polisi.”
Si ubwa mbere uyu Gitifu wa Kinigi Twagirimana Innocent agiriwe inama ubugira kenshi ariko ntiyisubireho kuko nko ku itariki ya 13 Kanama 2020 ahagana saa sita na saa saba z’ijoro ari kumwe n’abandi babiri bakoreye impanuka ikomeye mu kagari ka Mudenge, umurenge wa Shingiro nabwo bakaba bari bavuye kunywa inzoga mu murenge wa Busogo , bityo bakaza gukora impanuka nkuko bigaragazwa n’inzego z’umutekano zabatabaye zikabajyana no mu bitaro bya Ruhengeri nkuko bigaragara mu butumwa bugufi Rwandatribune.com ifitiye kopi.
Uko iminsi yigiye imbere niko bakomeje kwitabwaho n’abaganga ariko birangira borohewe ari nabwo yasubiye mu kazi. Akigera mu kazi yatangiye kujya yirirwa mu baturage abaca amande ngo baracuruza inzoga kandi bibujijwe.
Nkuko bigaragara mu nkuru y’umurengezi.com yo kuwa 06 Gashyantare 2021 , bigaragara ko hari abaturage bamushinjaga kubaca amafaranga ntabahe inyemeza bwishyu ahubwo bamwe bakaba ngo baragendaga bamwoherereza amafaranga hifashishijwe ikorana buhanga ( Mobile Money) nkuko umwe muri bo babibwiye Umurengezi.com. Dore uko babivuze:
Nubwo bimeze gutya kandi uyu Gitifu wa Kinigi nubwo ari no mu kazi yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya miliyoni 5 ndetse n’indishyi z’ababararo zagombaga guhabwa umwana witwa Munyaziboneye Phocas yakubise akamuca igufwa ry’ikibero nk’uko bigaragara ku ifoto.
Gusa nkuko amategeko nshinjabyaha abishimangira , uwaburanye agatsindwa, ashobora kujurira kandi akaguma mu buzima yararimo ari nabyo Gitifu yakoze none imyaka ibaye ibiri ubwo bujurire bwe butaraburanishwa ari nabyo abaturage bafitiye amakenga bakibaza n’ikibyihishe inyuma kikabayobera. Dore icyemezo cy’urukiko:
Ni urubanza rwaburanishijwe tariki ya 21 Nyakanga 2020, baregwagamo gukubita no gukomeretsa ku bushake Munyaziboneye Phocas agacika igufa ry’ikibero. Ubushinjacyaha buvuga ko iki cyaha cyakozwe ku itariki ya 11 Mata 2020
Mu isomwa ry’urubanza, urukiko rwagarutse ku myiregurire y’abaregwa baburanye bahakana icyaha ari nako bugaruka ku mvugo z’abatangabuhamya n’ibimenyetso by’ubushinjacyaha birimo n’inyandiko ya muganga ( Expertise Medico-Legale) n’amafoto;
urukiko rwasanze abareganwa na Gitifu bose icyaha kibahama maze rubahanisha igifungo cy’imyaka itanu (5) n’ihazabu ya Miliyoni eshatu (3.000.000 fw) kuri buri muntu.
Rwabategetse kwishyura Munyaziboneye Phocas indishyi z’akababaro zingana na Miliyoni enye ibihumbi magana atatu mirongo inani na bibiri magana atandatu na makumyabiri ( 4.382.620 frw) no gufatanya kwishyura ibihumbi makumyabiri (20.000 frw) y’amagarama y’urubanza .
K’uruhande rw’abaregera indishyi,Nyina w’umwakubiswe agacibwa igufwa yabwiye Rwandatribune ko atishimiye itinzwa ry’urubanza kandi yaratsinze,ndetse bibaza impamvu uyu Gitifu yaba yarakiyobora abaturage kandi yarahamijwe ibyaha n’inkiko.
Setora Jeanvier
Ariko ibibera muri musanze n’ahandi Niko buriya bimeze?????
Ibi bigomba guhagarara kuko ntaho byazageza abaturage.
Aba si abayobozi ubanza ari abacanshuro bo gahona.
Kuki bakomeje kureberwa?????
Nikibazo