Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwasubitse urubanza ruregwamo Visi Meya w’akarere ka Burera Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be kubera ko umuyobozi w’akarere Madame Uwanyirigira Marie Chantal n’umunyamabanga nshingwabikorwa wako Ibingira Frank bitabye urukiko batiteguye neza ku gutanga ibisobanuro by’ibibazo bahatwaga n’urukiko .
Ni urubanza rumaze hafi umwaka wose ruburanishwa aho abaregwa Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be 4 barimo n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyababa Kwizera Emmanuel bose hamwe baregwa icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko mu gihe Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix afite n’ibindi byaha bibiri yihariye aribyo gukoresha umutungo wa Leta nabi ndetse n’icyaha cy’itonesha , ubucuti , icyenewabo na ruswa nkuko bivugwa n’ubushinjacyaha ngo nabwo bushingiye kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yo mu mwaka wa 2018-2019.
Uru rubanza rumaze iminsi myinshi ruburanishwa kubera ko rwagiye rusubikwa inshuro nyinshi ku mpamvu zitandukanye, nkuko Rwandatribune.com yakomeje kurukurikirana , mu iburanisha riheruka , byabaye ngombwa ko urukiko rwisumbuye rwa Musanze rutumiza ubuyobozi bw’akarere ka Burera kubera ko abaregwa bireguraga bahakana ibyaha ahubwo bakavuga ko ibyo bakoze byose babikoze ku gitutu (Presure) cy’ubuyobozi bw’akarere ko batabikoze mu nyungu zabo. Bityo, bagasaba urukiko ko rwabagira abere.
Kuri uyu wa kabiri , tariki ya 21/09/2021 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Musanze ku cyicaro cyarwo giherereye mu karere ka Musanze rwakiriye umuyobozi w’akarere ka Burera Madame Uwanyirigira Marie Chantal n’umunyamabanga nshingwabikorwa wako Ibingira Frank kugira ngo bagire ibyo basobanurira urukiko bijyanye n’ ibyo abaregwa bagaragarije urukiko.
Ahagaze imbere y’inteko iburanisha y’urukiko, Umuyobozi w’akarere Uwanyirigira Marie Chantal yasobanuriwe impamvu urukiko rwamutumije aho yabwiwe ibyaha Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be baregwa n’uburyo babyisobanuyeho bagaragaza ko ibyo bakoze byose , babikoze ku bw’igitutu cy’ubuyobozi , ibyo bo bise “Igitutu” cyangwa “ Pressure” mu rurimi rw’Icyongereza.
Urukiko rwahaye ijambo ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Hagenimana Edouard kugira ngo bubwire abayobozi ibyaha burega Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix na bagenzi be maze bugaragaza ko baregwa ibyaha bitatu aribyo gutanga amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko , gukoresha umutungo wa Leta nabi ndetse n’icyaha cy’itonesha , ubucuti , icyenewabo na ruswa aho bwagaragaje ko mu murenge wa Rugarama hatanzwe isoko rya Miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana ane na bibiri na Magana atanu mirongo icyenda n’atandatu ( 5.402.596 frw) yo kugura ibikoresho byagombaga guhabwa abaturage bari bimuwe mu birwa bya Burera bagatuzwa mu mudugudu wa Rurembo.
Ubushinjacyaha bwakomeje bugaragaza ko isoko rya kabiri ryatangiwe mu murenge wa Butaro wayoborwaga na Manirafasha Jean de la Paix , ahubatswe mu mudugudu wa Mulindi ikiraro cy’inka hakagurwa n’ibikoresho byahawe abaturage b’uwo mudugudu, byose bigatwara agera kuri Miliyoni cumi n’esheshatu n’ibihumbi Magana atanu mirongo itanu na bine na Magana atanu makumyabiri n’ane ( 16.554. 524 frw) mu gihe na none Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix wayoboraga umurenge wa Bungwe yahaye isoko uwitwa Karambire Tierry ryo kubaka isoko riciriritse ( Mini Market) rya Banda rigatwara agera kuri Muliyoni makumyabiri n’enye n’ibihumbi Magana atandatu mirongo itanu na bine n’ijana na mirongo irindwi n’abiri ( 24.654.172 frw) ndetse agatanga n’andi ibihumbi Magana atanu na bitandatu na Magana ane mirongo itanu ( 506.450 frw) hishyurwa abakozi bubatse ku kigo cy’amashuri cya Bishenyi .
Aha niho urukiko rwahereye rubaza Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal niba iryo tangwa ry’amasoko n’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta byari mu bubasha bw’iyo mirenge maze asubiza agira ati “ Isoko rya Rurembo mu murenge wa Rugarama baritanze babifitiye ububasha kuko ritarengeje Miliyoni icumi ( 10.000.000 frw) gusa nuko byaba byarakozwe hatubahirijwe amabwiriza naho andi masoko yatanzwe nta bubasha babifitiye kuko nyobozi itigeze itanga ubwo burenganzira cyane ko umurenge udafite ububasha bwo gutanga isoko rirengeje Miliyoni icumi.”
Aha niho yahereye agaragariza urukiko ko isoko ryose rirengeje Miliyoni icumi ritari mu bubasha bw’umurenge gusa ngo hari inzira binyuramo ngo umurenge uhabwe ubwo bubasha.
Agira ati “ Kugira ngo igikorwa cyihutishwe mu murenge bitewe n’impamvu runaka nuko habanza isesengura na nyobozi ikabiganiraho ndetse ikanagisha inama abatekinisiye n’akanama gashinzwe amasoko mu karere . Iyo bidakozwe bityo , ntibiba byubahirije amabwiriza agenga itangwa ry’amasoko ya Leta.”
Nyuma yo kumva ibisobanuro by’umuyobozi w’akarere, urukiko rwahamagaje umunyamabanga nshingwabikorwa Ibingira Frank wari wahejwe mu rukiko kugira ngo nawe agire icyo abwira urukiko ku bijyanye n’ibyo byaha biregwa Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix na bamwe mu bakozi b’imirenge itandukanye mu karere ka Burera maze atangira abwira urukiko ko ari mushya mu karere ko ibyinshi atabizi gusa yemera ko isoko rya Mini Market rya Banda mu murenge wa Bungwe hari icyo ariziho kuko ryo ryubatswe ari mu mirimo.
Abajijwe n’urukiko niba iryo soko ryaratanzwe mu buryo bukurikije amategeko yavuze ko atibuka neza uko byakozwe kandi ko yaje atazi icyo ari bubazwe mu rukiko ari nayo mpamvu nta kintu yitwaje nk’ikimenyetso.
Yagize ati “ Iyo Mini Market yubakwa nari mu kazi ariko sinibuka neza uko byagiye bikorwa keretse iyo nza kumenya ibyo ndi bubazwe hano mu rukiko nari kuza byose nabyegeranije.”
Abajijwe niba ibaruwa ya Visi Meya Manirafasha Jean de la Paix yanditse ari Gitifu asaba amafaranga no kuyakoresha yubaka Mini Market barayamuhaye bakanamwemerera kuyakoresha yasubije agira ati “ Iyo baruwa sinyibuka kereka ngiye kuyishaka mu bubiko (Archive) nkabona kubwira urukiko ukuri kwiyo baruwa kuko nta yibuka mu bwonko bwanjye.”
Kubera urujijo no kwitana ba mwana kw’abaregwa n’ubuyobozi, urukiko rwahaye ijambo buri wese wari mu rukiko kugira ngo agire icyo yibariza aba bayobozi maze umwe mu bunganizi b’abaregwa Me Nyungura Joseph avuga ko urubanza rurimo icyo yise Komfiri ( Conflict ) hagati y’amabwiriza na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta aho yagize ati “ Urukiko rwatubariza aba bayobozi niba raporo ya Oditeri mukuru wa Leta yarakozwe yirengagije amabwiriza y’itangwa ry’amasoko cyangwa niba ayo mabwiriza yarubahirijwe mu gutanga ayo masoko kuko nibyo biteza Komfiri ( Conflict ) muri uru rubanza.”
Habuze igisubizo , urukiko rwasanze ari ngomba kongera gusubika uru rubanza , bityo rugashakirwa indi tariki kugira ngo ibikenerwa byose nk’ibimenyetso by’ibanze birimo amabwiriza agenga amasoko ya Leta, raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta , ibaruwa Manirafasha Jean de la Paix yandikiye akarere n’ibindi bishakishwe maze ku munsi w’iburanisha ritaha , abarebwa n’urubanza bazaze biteguye neza.
Mu gupfundikira iburanisha, urukiko rwahaye umwanya abarebwa n’uru rubanza ngo bihitiremo umunsi wo gusubukura urubanza ariko utazagira uwo ubangamira n’umwe maze biyemeza ko rwakwimurirwa kuwa 30/09/2021 saa munani ari naho urukiko rwahereye rubyemeza gutyo mu ruhame.
Setora Janvier