Abayobozi babiri b’ Ikigo Nderabuzima cya Kinigi batawe muri yombi n’Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB.
Uru rwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko ruri gukurikirana rufunze abayobozi babiri b’ Ikigo Nderabuzima cya Kinigi mu karere ka Musanze bakekwaho kunyereza amafaranga yari agenewe abana barwaye SIDA.
Abatawe muri yombi ni Mukasine Clemence, titulaire w’ ikigo nderabuzima cya Kinigi na Jean Marie Vianney Rukeraho.
Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yavuze ko aba uko ari babiri bakurikiranyweho kunyereza amafaranga yatangwaga n’ umushinga Glabal Fund mu rwego rwo gufasha abana bafite ubwandu bwa Virus itera SIDA.
Yagize ati “(abana) Hari amafaranga bagombaga kugenerwa uko baje gufata imiti hariya. Abashinzwe kuyabaha ntibayabahe baba banayabahaye bakabaha make. Byaje kugaragazwa n’ ubugenzuzi ko harimo ibibazo, dufite abakozi babiri bariho babikurikiranwaho barimo titulaire n’ undi mukozi wari ushinzwe gukurikirana uwo mushinga”.