Gucika kw’ikiraro cyo ku muzi/Umugezi wa Kansoro, gihuza umudugudu wa Kiroba n’umudugudu wa Bitare mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze ngo cyabaye imbogamizi ikomeye ku baturage batuye iyi midugudu n’indi bihana imbibi, mu guhahirana no gukora imirimo yabo ibasaba kuhambukira.
Abaturage batuye muri iyi midugudu ya Kiroba na Bitare mu kagari ka Cyabagarura mu murenge wa Musanze, akarere ka Musanze, bakoreshaga iki kiraro cya Kansoro bajya cyangwa bava mu mirimo yabo ya buri munsi itandukanye harimo n’iy’ubuhinzi bahura n’ikibazo cyo kwambukira kuri iki kiraro cyane cyane iyo imvura yaguye kuko amazi yo mu birunga amanuka ari menshi muri uyu muzi wa Kansoro kuburyo atwara n’abantu.
Ni ikiraro giteye impungenge kuko gisigaranye ibiti bibiri gusa ari nabyo abaturage bambukiraho bajya cyangwa bava mu mirimo yabo cyangwa mu zindi gahunda ziganisha ku iterambere n’imibereho myiza byabo.
Aha niho bahera basaba inzego z’ubuyobozi kumva ugutakamba kwabo bagakorerwa iki kiraro, ubuzima bwabo bugakomeza ndetse n’impungenge zo kuzakigwamo bakaba bahatakariza n’ubuzima zikavaho.
Bamwe mu baturage baganiriye na Rwandatribune.com ubwo yabasangaga kuri iki kiraro, bavuga ko kibahangayikishije cyane ko ushatse kwambuka azenguruka ashakisha ahandi yabona urwambukiro ariko na none hakure cyane.
Barabeshya Jean Damascene ni umwe muri abo baturage. Avuga ko igihe cy’amashuri Kansoro yamanutse abana basiba ishuri ndetse n’abahinzi bagasiba umubyizi.
Aragira ati “ Nk’abaturage, twishyize hamwe ngo tugikore, biratunanira ariko ubuyobozi budufashije mu buryo bw’umuganda twagikora kuko iduhaye ibiti , twabyikorera tukabihageze, bigashyirwaho ariko impungenge zo kumva ko ejo cyangwa ejobundi haguyemo umutu zikavaho. Nk’ubu iyo Kansoro yamanutse imvura yaguye , nta mwana wajya ku ishuri, nta n’umuhinzi wajya mu murima bimusaba kubanza kwambuka kuri iki kiraro. Turifuza ko twakorerwa ubuvugizi, iki kiraro kigakorwa rwose kuko kiratubangamiye cyane.”
Umwe muri aba baturage baganiriye na Rwandatribune.com witwa Sebuhutu Vincent nawe ntanyuranya na mugenzi we kuko nawe yemeza ko iki kiraro cyahagaritse, mu buryo bugaragarira buri wese, imibereho y’abaturage kandi kikaba kinabangamiye umutekano wabo.
Yagize ati “ Nk’ubu nari mvuye mu murima ngiye mu mudugudu wa Bitare ariko sinanyura kuri iki kiraro cy’ibiti 2 kubera gutinya kugwa muri Kansoro. Urabona nk’uriya mugabo ucyambukiraho, ni nko kwiyahura, yanga kuzenguruka. Leta ituguriye nk’ibiti nka 5 twajya kubyikorera, tukabishyiraho, ubuzima bugakomeza. Nka njye, iyo ngiye kuzenguruka birangora kandi bikadindiza imirimo yanjye. Turasaba ubuyobozi ko bwadufasha, bukadukorera iki kiraro.”
Nyiragirukwayo Vestine ni umubyeyi watwaraga ifunbire ayijyana mu murima we uri mu mudugudu wa Kiroba. Aganira n’umunyamakuru wa Valuenews yavuze ko umunsi ku w’undi bakoreshaga iki kiraro ariko kuva aho gisenyukiye byandindije imirimo yabo ndetse ngo n’ubuhahirane n’indi midugudu ntikigenda neza.
Aragira ati “ Mfite isambu mu mudugudu wa Kiroba. Nk’ubu ndatwara ifumbire nyikura mu mudugudu wa Bitare nkazenguruka.Iki itaro kiratubabaje cyane, tukaba twifuza ko cyakorwa vuba ubuzima bwacu bugakomeza nta kwikanga ko twazagitakarizaho n’ubuzima.Ikindi nuko hanohari abaturage bahonda igaraviye(Graviers), babonye ikiraro gikomeye n’abaguzi baboneka, abaturage bagurisha kandi bakiteza imbere.”
Mu kiganiro Rwandatribune,com yagiranye n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze Dushimire Jean yavuze ko iki kiraro kizwi kandi ko kibangamiye abaturage koko , gusa ngo kiri muri gahunda y’ibikorwa remezo bigomba kubakwa ku bufatanye n’ingabo.
Aragira ati “ Nkigera muri uyu murenge, nasanze iki kiraro kiri mu igenamigambi y’umurege ndetse na njyanama y’umurenge y’umurenge irabyemeza. Uretse n’ibyo ni n’ikiraro cyashyizwe mu ngengo y’imari y’akarere yo mu mwaka 2020-2012, ko kizubakwa mu buryo burambye. Gusa, mbere yuko cyubakwa muri ubwo buryo, nk’umurenge, tugiye gufatanya n’ingabo muri gahunda yazo izwi nka RDF-COP(Citizen Outrich Program) kuba tucyubakishije ibiti ku buryo iki cyorezo cya Cvid-19 kirangiye, mu mpera za Gicurasi uyu mwaka wa 2020 cyatangira gukoreshwa.”
Umurenge wa Musanze n’umwe mu mirenge 5 ariyo Gataraga, Shingiro, Kinigi na Nyange ikora ku ishyamba ry’ibirunga kandi ikunda kwibasirwa n’amazi yo mu myuzi/Imigezi acamo avuye muri ishyamba ry’ibirunga, ikangiza imyaka y’abaturage, rimwe na rimwe igatwara n’ubuzima bwa bamwe batitwararitse ku biraro bambukiraho.
Yanditswe na SETORA Janvier