Ubwo yerekezaga mu Kinigi ahabereye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi kuri uyu wa Gatanu, Umutoza Lius Van Gaal yasuye abana biga umupira w’amaguru mu kigo Musanze Youth Sport Training Center aho yakozwe ku mutima n’abana yabonye biga gukina umupira w’amaguru maze ava mu modoka aganira nabo.
Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cy’ubuholandi yamaze igihe kigera ku saha yitegereza uburyo abana baconga Ruhago muri iri shuli ryigisha umupira w’amaguru.
Luis Van yishimiye urwego rw’ubumenyi yasanganye aba bana bari mu cyciro cy’abatoya ndetse n’abakuru ndetse abaha impanuro kubyerekeranye na ruhago.
Mbere yo gukomeza urugendo Luis Van Gal yaganiriye n’umuyobozi wabo amushimira umuhate n’urwego yasanganye aba bana anamwizeza ko bazaganira byimbitse ku iterambere ryabo ndetse ko bazafatanya gushaka abaterankunga mu iterambere ry’irishuli n’iry’umupira w’amaguru muri rusange.
Umuyobzi wa Musanze Youth Emmanuel NZABAHIMANA yatangarije rwandatribune.com ko yanejewe n’uru ruzinduko rutunguranye kuko byamuhaye icyizere ko impano n’ubushobozi aba bana bafite bishimwe na Luis Van Gaal bizagira aho bibageza mu buzima bwabo buri imbere.
Yagize ati :“Ni ibyishimo cyane cyane kuko mu byo twaganiriye yashimye urwego asanzeho abana, aduhaye icyizere ko tuzakomeza kuganira no gukorana ku yateza imbere umupira w’amaguru mu bana batoya n’ishuli muri rusange.”
Van GaaL yageze mu Rwanda ku munsi wo kuwa gatatu nk’umwe mu bashyitsi b’imena batumiwe mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 25 uri kubera mu karere ka Musanze mu Kinigi.
Christian HAKORIMANA