Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mata 2021, umuyaga udasanzwe winjiye mu kiyaga cya Ruhondo ku ruhande ry’umurenge wa Gashaki amazi yacyo yikoramo inkingi ndende ifite uburebure bwa Kilometero ujya mu kirere.
Abaturage baturiye iki kiyaga baganiriye na Rwandatribune bavuga ko ubusanzwe ibi bidakunze kuhaba kenshi, gusa bikunze kuba mu gihe cy’imiyaga ifite imbaraga ku buryo amazi ashobora kugera muri Metero zitarenga 10 z’ubujyejuru.
Abahanga mu iteganyagihe n’ubumenyi bw’isi bemeza ko ibi byabaye mu kiyaga cya Ruhondo atari igitangaza nkuko bamwe babitekereza ahubwo bemeza ko ari ibisanzwe biba mu biyaga n’inzuzi.
Leonard Tukamwibonera, umukozi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu kigo cy’igihugu cy’Iteganyagihe yabwiye Rwandatribune ko ubusanzwe ibi ari ibisanzwe ndetse mu kinyarwanda iyi miyaga ariyo bita “Isata yo mu mazi”.
Yagize ati”Iyi ni “Isata yo mu mazi” kandi irasanzwe. Ni ikinyabihe (weather phenomenon) gituruka ku muyaga uhuha uhagaze ugahuza igicu kiremereye n’amazi y’ikiyaga bitewe n’ikinyuranyo kinini hagati y’ubushyuhe bwo ku kiyaga n’ubwo hejuru yacyo, aho ibicu biba biri”
Ababonye iyi miyaga yo ku kiyaga cya Ruhondo bamwe bavugaga ko ari nk’igitangaza kibonetse muri aka gace mu gihe abaturiye ibiyaga byo hirya no hino mu gihugu bahuriza ku kuba Isata cyangwa Tornado mu rurimi rw’Icyongereza ikunze kubaho mu mazi menshi.