Mu kiyaga cya Ruhondo, mu murenge wa Gacaca, Akarere ka Musanze haravugwa urupfu rw’umwana w’imyaka 17, warohamye muri icyo kiyaga arapfa. Barohamye ari batatu, ubwo bari bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ari abana batatu, maze umwe ahita apfa, abandi babiri barohorwa ari bazima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, Nsengimana Aimable, yemeje ko, abo bana barohamye ubwo bari bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ku nkombe z’ikiyaga, bahasanze ubwato bajya kugashya burarohama.
Ati “Ni abana bari bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo, bageze ku kiyaga bahasanga ubwato bajyamo, batangira kugashya bageze hagati ubwo bwari bumaze kwinjiramo amazi burarohama. Babiri barohowe ari bazima umwe bamuvanamo yamaze gupfa”.
Uwo muyobozi yagize ubutumwa ageza ku baturage, ati “Ikiyaga tugomba kucyirinda, ni byiza kuba tugifite ni umutungo kamere ariko nanone tugomba kucyirinda, abantu bagakora ibyo bagomba gukora ku nkengero zacyo ariko kwinjira mu kiyaga bifite ababishinzwe”.
Arongera ati “Ntabwo bucya mu gitondo ngo buri wese yumve ko agomba kujya koga, kuroba cyangwa kugashya, bifite ababishinzwe, abantu bumve ko kuba dufite kiriya kiyaga ari byiza, ariko gishobora kuduteza ibibazo mu gihe turangaye, yaba abakuru n’abatoya ni ngombwa ko twirinda kuvogera ibiyaga”.
Abo bana barohamye ku mugoroba wo kuri uyu wa 10 Nzeri 2023, nyuma y’uko uwitwa Nibishaka Etienne wo mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, na we yitabye Imana ku itariki 09 Nzeri 2023, arohamye muri icyo kiyaga cya Ruhondo.
Ni nyuma y’uko yasabye bagenzi be babiri bari kumwe ko bajya koga, ubwo bari bageze ku cyambu cya Ruta, abo bagenzi be batinya kujya mu mazi kubera ko batazi koga.
Nibishaka yahise yinjira mu kiyaga atangira koga, mu minota mike amanika ukuboko atabaza amazi ahita amutwara, abari aho bagerageje kumutabara baramubura na n’ubu aracyashakishwa