Abaturage bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Musanze bibumbiye mu matsinda anyuranye bakomeje kugaragaza imyiteguro isoza umwaka wa 2023 binjira mu wa 2024.
Kuri uyu munsi usoza umwaka wa 2023, mu Karere ka Musanze, harabarurwa inka 158 zabazwe, abaturage bagabana inyama mu rwego rwo kurya neza no kwizihiza umunsi mukuru w’ubunani bwa 2024 buzaba ejo kuwa mbere.
Ni inka abaturage babarizwa muri ayo matsinda baguze mu mafaranga bizigamiye mu gihe cy’umwaka wose, kugira ngo mu gutangira umwaka mushya bazabashe kwishimana n’imiryango yabo bifata neza barya akaboga.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 31 Ukuboza 2023 abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Musanze bari mu matsinda atandukanye babyutse basasa amakoma babaga inka, zimaze kubagwa, inyama ziterwa imirwi ingana n’abagabana kandi bigakorwa mu buryo bungana.
Izi nka zabagirwaga ku gasozi ariko zikabanza gupimwa n’aba veterineri babigize umwuga kugirango hasuzumwe ko nta zirimo zirwaye zikaba zagira ingaruka zitari nziza kubaturage.
Wasangaga buri munyamuryango yitwaza isorori, indobo cyangwa ikindi gikoresho atwaramo inyama yagabanye bitewe n’inka baguze uko ingana kuko hari n’itsinda ryabagaga inka zigera muri 3, umwe akaba yagabana n’ibiro bigera ku 10kg
Ababarizwa matsinda azwi nka ‘Twihaze’ bavuga ko yatangiye agamije kugura inyama kurya ku Bunani ariko ngo baje gusanga ari inzira nziza yo kungurana ibitekerezo no kwiteza imbere.
Rushigajiki Celestin, ukuriye itsinda ryitwa Turwanyimiriremibi mu Murenge wa Kimonyi, yagize ati: “Ubundi twatangiye iritsinda tugamije kujya twirira inka gusa, kuko ibi bintu bituma abamikoro bizigamira inyama zo kuzarya ku bunani mu ntangiriro z’umwaka, hanyuma umunsi nk’uyu akagabana inyama zitari munsi y’ibilo 8 cyane ko nk’ubu twabaze inka 3 ku bantu 42.”
Uretse kuba aba baturage baratangiye bizigama amafaranga yo kuzarya inyama ku bunani gusa, ngo nyuma yo kubona ko ari ibintu byiza kandi bigenda neza bahisemo no kujya bakoramo na gahunda za leta nko kwishyurirana ubwisungane mu kwivuza, Ejo Heza, gukemurirana utubazo tw’amafaranga n’ibindi.
Rushigajiki Yagize ati: “Ubu iri tsinda ni kimwe mu bituma tuganira tukungurana ibitekerezo, mbese amatsinda nk’aya ni nk’umugoroba w’ababyeyi, ni yo mpavu usanga nta muntu uba muri iri tsinda urengwa Mitiweli. Kubera ko aya mafaranga dutanga adashobora kuguma hamwe, tugenda tuyagurizanya, umwana akajya mu ishuri, iyo umubyeyi we ari umunyamuryango ntashobora kubura amafaranga y’ishuri turayamuguriza agakemura icyo kibazo.”
Yakomeje avuga ko mu gihe cy’umwaka umwe gusa bizigamiye agera kuri miliyoni ebyiri n’igice kuko amafaranga bagendaga bayagurizanya akunguka kuri ubu ngo bakaba bafite n’umushinga wo kugura moto bakayishyira mu muhanda ikabyara andi mafaranga.
Kwizera Pascal wo mu itsinda Twizerane, nawe avuga ko itsinda ryabo ryatangiye ari abantu 25 none bageze kuri 45. Mu gihe cy’imyaka 6 bamaze ibyo bitaga Twihaze byatumye bagendana na gahunda za Leta.
Yagize ati: “Twe umugabane umwe ni amafaranga ibihumbi bitanu. Umuntu ayatanga inshuro imwe mu mwaka, ariko byatumye turenga ibyo kugura inyama gusa ahubwo twageze aho twemeza ko nta munyamuryango ugomba kubaho adafite ubwisungane mu kwivuza, ikindi ntabwo ubu twabana n’umuntu mu itsinda utagira Ejo Heza.”
Yakomeje avuga kandi ko iri tsinda yatsemo inguzanyo aguramo amabati asana inzu ye ibintu abona ko byamuteje imbere kandi siwe gusa ndetse n’abanyamuryango bandi bose muri rusange.
Umukozi ushinzwe ubworozi mu karere ka Musanze Dr Nsengiyumva Jean Bosco na we ashimangira ko amatsinda ya Twihaze yahinduye ubuzima bw’abantu,
Yagize ati: “Amatsinda nk’ariya yo kwizigamira inyama umuturage azarya ku Munsi Mukuru haba kuri Noheli n’ ubunani, ni ibintu usanga bishimangira ubusabane mu baturage ariko nanone bikazamura umuturage mu mibereho ye n’imyumvire ndetse bigatuma na gahunda za leta zishyirwa mu bikorwa.
Mu karere ka Musanze habaruwe inka 158 zabazwe mu matsinda ya Twihaze hatarimo izo mu mabagiro acuruza inyama, ibi bikaba byatumye n’igiciro cy’inyama kigabanuka kuko ubu ikiro kiri hagati y’ibihumbi 2,500frw na 2,800frw, ikinono ni amafaranga 1000frw.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com