Urubanza rwa buranishijwe mu mizi ruregwamo uwari gitifu wa Cyuve Sebashotsi Gasasira n’abagenzi bareganwa babiri muri bo bemeye icyaha harimo Sebashotsi ndetse na DASSO Anaclet bo bemeye icyaha banagisabira imbabazi gusa basabako harebwa ubusembure bwateye icyo cyaha naho gitifu w’Akagari na DASSO Abingoma bahakana icyaha.
Ni urubanza rwatangiye ku isaha ya saa yine icyumba cy’iburanisha cyari cyuzuye ndetse no hanze bahuzuye aho abaregwa bari baje kuburana mu mizi uko ari bane hakiyongeraho undi mu DASSO wazanywe nyuma avuzwe n’abatangabuhamya aho aba uko ari bane baburanye uru rubanza mu mizi umwe ku w’undi bagendera ku bimenyetso by’abatangabuhamya bagiye babazwa ubwo izi mvururu zabaga kuwa13/5 bavuga ko bari bahari.
Iburanisha ryatangiye baha umwanya umushinjacyaha aho batangiye hagaragazwa uburyo icyaha nyiri izina cyakozwe hifashishijwe amashusho n’amafoto.
Ikindi kandi bagaruka k’ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya aho bagiye bagaruka ku bijyanye n’inkoni bakubiswe n’imigeri ndetse hifashishwa amafoto bari bazanye mashya bakuye mu mashusho yagaragaye bakubita ndetse bifashisha ubahamya bw’abatangabuhamya bagera kuri barindwi bose bahamyaga ko aba bayobozi bakubise aba bombi kandi ko aba batangabuhamya bose babirebaga.
Nyuma, abiregura bafashe umwanya umwe ku w’undi aho bahereye kuri DASSO Abigoma atangira bavuga ko atemera icyaha kuko atigeze akubita abo baturage kandi ko n’aho agaragara mu mashusho ko atagaragaye akubita ahubwo ko yahamagawe ko ku ngagi habaye imvururu ngo kuko ari ahantu hasanzwe haba ibikorwa by’urugomo hanyuma akaza aje kuzihosha ahageze rero agasanga Nyirangaruye yafashe DASSO Anaclet yanze kumurekura ndetse yanamurumye, abaturage bahuruye batera amabuye ndetse n’imijugujugu y’ibibando bituma abakumira kugira ngo badakubita mugenzi we akaba ari yo mpamvu yagaragaye mu mashusho, bityo ko icyaha aregwa cyo gukubita no gukomeretsa atacyemera.
Naho k’uwahoze ari gitifu w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Leonard nawe yunga mu rya mugenzi we ko atemera icyaha, akanavuga ko abatangabuhamya atabemera kuko bose bafitanye isano n’aba barega bityo ko atabemera.
Ikindi kandi nawe ngo yaje atabaye bagenzi be aje no kureba icyateje imvururu muri iyo santeri yo ku Ngagi anongera ko nawe ntaho yanagaragaye akubita ikindi ko ikibando bavuga bakubise abo baturage ko bacyambuye umwe mu batangabuhamya witwa Ikimuzanye akaba ari na mwene wabo ko yari yakizanye kukibakubita bagahita bakimwambura.
Akaba yasoje asaba ubucamanza ko bakwita ku bimenyetso kandi bagakurikirana byimbitse ku cyateje izo mvururu.
Kuri Sebashotsi Gasasira Jean Paul we atangira yemera icyaha akanagisabira imbabazi gusa akavuga ko bashishoza kuko bamuhamagaye ngo aze atabare yahagera agasanga habaye imvururu akajya kuzihosha gusa yaje asanga abaturage bariye karungu kuko yasanze bafite ibibando n’amabuye bari kubitera urwego rwa DASSO akaba ari nabyo byahise bituma abambura kiriya kibando bamubonanye mu mashusho atangira kwigizayo abaturage agakubita Nyirangaruye kuko yari yarumye DASSO yanze ku murekura.
Gusa nubwo yemera icyaha agasaba ko bamufasha bakareba icyateye icyaha mbese bakita ku nkomoko yacyo kuko iriya senteri yo ku Ngagi ubwayo hagaragaramo abantu basa n’aho bigometse kuko atari ubwa mbere bahakubitira abayobozi kuko mu minsi mike yarishize bigeze kuhakubitira DASSO baranamukomeretsa atwarwa kwa muganga ndetse ko na gitifu w’Akagari nawe ubwe bahamukubitiye.
Yakomeje agaragaza ko kariya gasenteri bagakurikiranwa cyane bakareba ibikorwa by’urugomo bikunda kuhabera kandi ko n’ubu ari muri gereza bazanye umuntu wateye icyuma umusirikare ari ku burinzi akamukomeretsa agasoza asaba imbabazi umuryango w’aba bana ko ubusanzwe ntacyo bapfa kandi ko atari anabazi ku buryo yagambirira kubagirira nabi.
Naho kuri DASSO Anaclet nawe ntiyagiye kure y’uko Sebashotsi kuko nawe yemeye icyaha anagisabira imbabazi gusa yongeyeho ko we icyabimuteye ari uko yarumwe na Nyirangaruye akamukomeretsa bigatuma agira uburakari bimutera kumukibita kubera akababaro yari yagize .
Umwunganizi wabo yasabye ko bakwita ku ngingo ya 230 mpanabyaha aho ivuga ku muntu usagararira inzego z’umutekano ziri mu kazi cyane ko aha harimo abo baciriyeho imyenda y’akazi bakanabakomeretsa agasaba ko rero nibajya kwiga ku rubanza bazita kuri iyo ngingo
Urubanza rukaba rwasubitswe rukaza gusubukurwa mu masaha ya nyuma ya saa sita.
Mu gusubukura uru rubanza rukaba rwasubitswe bari kuregera indishyi, aho aba bose bari gusabirwa ko bakatirwa imyaka 15 akanishyura ihazabu ya miliyoni eshanu n’indishyi za miliyoni 30, bakaba banzuye ko urubanza rusasomwa kuwa 30 Nyakanga 2020.
Uwimana Joselyne