Abatuye mu mudugudu wa Gasanze, Akagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bavuga ko abajura bitiwikiye ijoro babaye ikibazo ku bantu baryama hakiri kare nk’uko bikunze kubaho mu bice by’icyaro.
Ibi babitangarije Rwandatribune nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa 25 Kamena 2024, bibasiwe n’abajura batamenye, bakarara batoboye inzu eshatu zitandukanye.
Mu nzu ya mbere yatobowe banyuze mu idirisha ryari rifungishije rukarakara bavuga ko umujura yagezemo agatwara udupaki tubiri twa shishakibondo, inzu ya kabiri yatwaye agakapu karimo ibyangombwa n’amafaranga 1500Rwfs, iya Gatatu ngo bamukaguye ashaka gutwara ihene nk’uko uwitwa Laurent abikomozaho.
Yakomeje agira ati:Banaherutse kuza batobora igipangu batobora n’inzu batwara Intama, ubu ho baje batoborera inzu eshatu icyarimwe birakabije ubuyobozi burebe uko bwahangana nabo”.
Uwitwa Nyirakamanzi Dorocella watoborewe inzu babanje gucukura umuryango bakamwiba agakapu karimo ibyangombwa n’amafaranga 1500 agaragaza ko atewe ubwoba n’aba bajura b’ijoro kuko ahanini baba bashobora no kwica umuntu mu gihe abatesheje.
Ati:”Barikuza nabi bagahenga cya gihe umuntu aba amaze gufata agatotsi, njye baraje babanza gukupa umuriro w’amashanyarazi mbyutswa no kumva barwana n’urugi rw’icyumba ndaramo ubwo ndatabaza bariruka bajyana ako gakapu, ariko ndashima Imana kuko iyo bangeraho ndyamye iryo joro no kunyica ntibyabura”.
Aba baturage bavuga ko n’ubwo bibasiwe n’aba bajura, hari amafaranga 1500 babazwa buri kwezi y’irondo ry’umwuga bakaba bibaza niba rikora cyangwa ryarahagaze.
Kuradusenge ati:” Umuntu wese ufite akazi udashobora kurara irondo asabwa amafaranga 1500 y’irondo ry’umwuga,none ko aba bajura baje ubugorakabiri Kandi amakuru ki kagari bakayamenya bigenda bite? twabwirwa n’iki niba iryo rondo rigikora?”
Umunyamakuru wa Rwandatribune wavuganye n’aba baturage yagerageje guhamagara Manzi Jean Pierre umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze ngo avuge ku ngamba zigiye gufatwa asaba ko abanza yabikurikirana ariko nyuma yaho ntiyafashe terefeone kugeza uyu munsi inkuru itangajwe.
Ubujura nk’ubu bavuga ko bubateje inkeke kuko mu gihe ngo byaba bikomeje gutyo byazagorana ko uhatuye agira itungo yorora ngo rimuteze imbere ndetse n’imyaka yo mu murima bazajya bayigabana nabo.