Uwitwa Mukarubibi Donatille wo mu kagari ka Kampanga mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze ari mu maboko ya RIB kuri Station ya Plisi ya Knigi kubera gukekwaho kugira uruhare mu kurigisa amabati asaga 87 n’ibindi bikoresho by’urwunge rw’amashuri rwa Kampanga.
Ni ibyaha bivugwa ko ashobora kuba yarabikoze mu bihe bitandukanye nkuko bamwe mu barimu n’abandi bakozi babivuga.
Uyu Mukarubibi Donatille asanzwe ari umukozi ushinzwe isuku mu rwunge rw’amashuri rwa Kampanga ruherereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze ariko ngo akaba atunze imfunguzo zose z’ibyumba byose by’ikigo. Ubwa mbere mu mwaka wa 2013 , urwunge rw’amashuri rwasuwe n’urwego rushinzwe ubugenzuzi muri Minisiteri y’uburezi ariko aba bagenzuzi ngo ntibabona abayobozi b’ikigo ariko Mukarubibi Donatille arabakira baragenzura barataha. Gusa nyuma yo kugenda kw’aba bayobozi, ibintu byahinduye isura mu rwunge rw’amashuri rwa Kampanga kuko haje kubura Memori Kadi (Memories Cards) zigera ku 187 n’imashini imwe ya Laptop yo mu bwoko bwa Positivo.
Nyuma y’igihe gito muri uru rwunge hongeye kubura imashini zigera 8 ariko zo zibwa hatobowe icyumba zarimo, gusa byo byaje gushinjwa abazamu barariraga icyo kigo aho kugeza ubu hagifunzwe umwe muri Gereza ya Musanze mu gihe abandi babiri barekuwe ku bw’imbabazi za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.
Bamwe mu baganiriye na Rwandatribune.com bakagira icyo batangaza, harimo na Perezida wa Komite y’ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa Kampanga Bwana Gasominari Charles wemeza ko uyu mukozi Mukarubibi Donatille yibye ayo mabati koko kandi ngo nawe arabyemera. Gusa ngo ibijyanye n’ibindi byibwe, ngenzuzi y’akarere ka Musanze niyo ibizi neza kuko ariyo yabikurikiranye.
Ati ” Nibyo koko Mukarubibi Donatille afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinigi aho ari kubazwa na RIB ibyo aregwa. Gusa aremera ko yibye amabati 37 ariko ibijyanye n’ibindi byabuze muri icyo kigo sinamenya niba ariwe wabitwaye. Ikibazo ngenzuzi y’akarere ka Musanze yakigize icyako niyo yasobanura uko bimeze n’irengero ry’ibyo bikoresho.”
Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kampanga Twagirimana Jean de Dieu, ku murongo wa Telefoni ye igendanwa yemereye Rwandatribune.com ko Mukarubibi Donatille afunzwe koko kandi ko ibyo akurikiranweho ari ubujura bw’amavbati kandi ngo nawe arabyemera. Ati ” Nibyo, umukozi wacu Mukarubibi Donatille ari mu maboko ya RIB aho akurikiranweho gutwara amabati y’ikigo ariko nawe ubwe arabyiyemerera gusa, ibindi byo twagiye tubura, nta bimenyetso tubifitiye ko ariwe wabitwaye. Bamwe mu bigeze guhanirwa icyaha cyo kutwiba imashini 8 ( Laptop 8)
baraburanye baratsindwa barabihanirwa ndetse umwe aracyari muri Gereza mu gihe abandi 2 barekuwe ku bw’imbabazi za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”
Abajijwe uburyo n’impamvu Mukarubibi Donatille abika imfunguzo zose z’ikigo kandi ari umukozi ushinzwe isuku , uyu muyobozi yasubije Rwandatribune.com ko nta mfunguzo z’ikigo Mukarubibi Donatille atunze uretse rumwe akoresha aho abika ibikoresho.
Ati” Nta mfunguzo zirenze rumwe Mukarubibi Donatille atunze ahubwo afite rumwe akoresha ku cyumba cy’aho abika ibikoresho by’isuku. Abavuga ko afite izindi mfunguzo ni abashaka kumuharabika kuko nta mpamvu n’imwe umukozi ushinzwe isuku atunga imfunguzo z’ikigo cyose.”
Nubwo bimeze gutya ariko, bamwe mu barimu bigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Kampanga batashatse ko amazina yabo atangazwa, bemeza ko Mukarubibi Donatille yasanzwe atunze imfunguzo zose z’ikigo ndetse ko batabura kwemeza ko ibyibwe byose muri iki kigo ashobora kuba yarabigizemo uruhare.
Umwe agira ati ” Bishoboka bite ko abagenzuzi ba Minisiteri y’uburezi baza mu rwunge rw’amashuri rwa Kampanga bakagenzura bakinguriwe na Mukarubibi Donatille nta wundi muyobozi cyangwa undi mukozi w’ikigo uhari nyuma yo kugenda kwabo hakabura Memori Kadi 187? Ese yabakinguriye nkande? Ninde wanuhaye izo nshingano?”
Mugenzi we wundi ati ” Twigisha mu rwungre rw’amashuri rwa Kampanga ariko iyo wazaga nko mu kigo gutegura ibidanago byawe, washoboraga kwitabaza Mukarubibi Donatille akagukingurira ugakora kimwe nuko yaguhakanira ukagenda. Mbese yarameze nk’umuyobozi nawe.”
Mu gushaka kumenya aho bishyira bigana, Rwandatribune.com yahamagaye umuvugizi w’umusigire w’urwego rw’igihgugu rw’ubugenzacyaha ( RIB) Dr. Murangira B. Thierry, ngo agire icyo abwira itangazamakuru ntiyafata Telefoni ndetse tumwandikira n’ubutumwa bugufi ariko ntiyabusubiza. Turacyakomeza kumushakisha naboneka, tuzabatangariza icyo urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rubivugaho.
SETORA Janvier.