Umusaza witwa Munyakaragwe Elia utuye mu murenge wa Muko w’Akarere ka Musanze wasigajwe inyuma n’amateka arashinja inzego zibanze kumurangarana kugeza ubwi inzu ye iri hafi kumugwaho.
Munyakaragwe ni umusaza ufite imyaka 62 y’amavuko,aba munzu wenyine, atuye mu mudugudu wa Karwabigwi mu kagari ka Cyivugiza.
Iyo ukinjira iwe uhura n’ibyatsi,biri imbere yakazu gato gashaje,gahengamye!Iyo ukomeje munzu ni ahantu hatari isuku na gato ndetse no kumubiri we ubwe,ibintu avugako biterwa n’ubukene no gutereraranywa n’ubuyobozi ntagezwe ku iterambere nk’abandi baturage.
Ubwo twamusuye iwe yagize ati”Ibibazo mfite n’ibyinshi ariko bimwe bigaragarira amaso nk’uko mubibona singombwa kubibabwira. Nari ntuye mu musozi bansabako naza ku mudugudu ,nguranisha aho nari ntuye nza gutura hano,banyemerera amabati gusa ngo ibindi nzabyikorere.
Niko byagenze nsinsura ishyamba nasigiwe na Papa ndubaka ngeze hagati birananira,bambwirako amabati bagiye kuyaha abandi nkoresha ibishoboka byose mbona inzu igeze aha. Abaturage bakampa imiganda nyuma nabo barandeka.None inzu igiye kungwaho,ahubwo ubwiherero bampaye ni bwiza kuruta inzu mbamo,burimo isima ,bufite amabati atava,urugi rwayo niruzima ariko inzu mbamo ninko mu kigunda.”
Ubukene budasanzwe,isuku nke,inzara, amavunja no gusabiriza ni ikibazo gikunze kugaruka ku basigajwe inyuma n’amateka mu gihugu hirya no hino,ibintu Munyakaragwe yagarutseho aho yagize ati”Akazi kantunga ni ugusabiriza”.
Munyakaragwe akomeza agira ati”Ntamuyobozi nabwira ikibazo cyanjye kuko naravuze ndaruha,gitifu na mudugudu bahora banyura iruhande rw’inzu yanjye ntacyo batazi abo duturanye babujurije inzu nziza bajyaga kuyisura banyuze hano iwanjye.”
Uyu musaza avugako atunzwe no gusabiriza,kandi yari ageze mu myaka yo guhabwa Viyupi nk’abandi basheshe akanguhe ariko ko ubuyobozi bwayimwimye,asoza avugako yemeye kuba uko abayobozi babishaka kuko bamwima amatwi kandi bamureba. Munyakaragwe yibaza ukuntu bazaza kumuha amashanyarazi muri iyo nzu we yita igihuru.Ati”Nzabandeba ukuntu bazamanika ayo mashanyarazi bambwiye muri iki hihuru.Kuba muri iyi nzu birutwa nuko nakwibera mu bwiherero banyubakiye kuko bwo bwubatse neza harimo n’isima. Ati”Ndifuza gutura heza nk’abandi naho ubundi iyi nzu muzasanga yanguye hejuru.”
Umuyobozi w’Umurenge wa Muko Eduard Twagirimana yavuzeko uwo muturage atari amuzi,ndetse ko nibyo bibazo afite atari abizi ko agiye kubikurikirana bakamusanira inzu akaba heza nk’abandi baturagw bose b’u Rwanda.
Elica Charlotte