Mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru haravugwa akarengane ku bafungiye muri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza bavuga ko bahafungirwa iminsi irenze iyo amategeko ateganya.
Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ( Code de Procédure Penale) riteganya ko umufungwa wese ufunzwe n ‘urwego w’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ahabwa igipapuro kimufunga kizwi nk’inyandiko mvugo y’ifunga bita mu rurimi rw’igifaransa PVA (Procès Verbal d’Arresitastion).Iki gipapuro kimara iminsi itanu gusa uregwa akaba yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha .
Iyo umufungwa ashikirijwe ubushinjacyaha muri iyi minsi itanu nabwo bukamubaza bufata icyemezo cyo kumufunga cyangwa kumurekura.Iyo afunzwe , ubushinjacyaha nabwo buba bufite iminsi iri hagati y’itanu n’irindwi ( 5&7) kugira ngo nabwo bumushyikirize urukiko Aho aba afungiye ku gipapuro kizwi nka MAP ( Mandat d’arrȇt Provisoire).
Akigezwa imbere y’urukiko , ubucamanza bwakira ikirego cy’ubushinjacyaha busaba ko ukurikiranweho icyaha yafungwa by’agateganyo iminsi mirongo itatu (30) muri Gereza iherereye muri iyo Fasi mu gihe ubwo bushinjacyaha bugikomeje gukora iperereza. Ni iminsi ishobora kongerwa kubera ubusabe bw’ubushinjacyaha ariko bwagaragaje icyakozwe muri iyo minsi n’ikigiye gukorwa mu yindi mirongo itatu isabwa nk’uko bigaragara mu ngingo ya 79 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha mu ngingo yaryo ya 79.
Uko bitaganijwe uku mu itegeko siko bikorwa mu ifasi y’urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuko iyo ugeze mu nzu ya Polisi ya Muhoza ( Police Station Muhoza) ifungirwamo abakekwaho ibyaha usanga hari benshi bafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Rwandatribune.com iganira na bamwe mu bafungiye muri iyi Sitasiyo ya Muhoza bavuga ko bafunzwe mu buryo bw’akarengane cyane ko utahabura umuntu uhamaze amezi agera muri abiri cyangwa atatu ndetse n’abakatiwe n’inkiko badashyikirizwa Gereza ya Musanze izwi nka 1937 ngo bakore ibihano byabo.
Uwitwa Ndagijimanma Thierry ukurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yafunzwe na RIB ya Musanze kuya 03 Ukuboza 2019 saa tatu (9h00) akorerwa ibazwa , ajyanwa Parike ndetse kuwa 19 Ukuboza 2019 agezwa imbere y’urukiko ariko kugeza ubu ntaramenya imyanzuro y’urukiko kuko dukora iyi kuru yaragifungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.
Aragira ati “Nabajije iby’urubanza rwanjye , ntibagize icyo bansubiza gusa najyanwe kuri Gereza ya Musanze inshuro 4 bangarura ngo sindi muri Système ya Gereza. Kugeza ubu ndacyafungiwe muri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza , mfungiye kuri MAP (Mandat d’arrȇt Provisoire). Ndasaba kurenganurwa kuko kumara ukwezi muri Kasho ni akarengane.”
Mugezi we Hakizimana Innocent yafunzwe kuwa 14 Ukwakira 2019 avuye mu kagari ka Muhabura , umurenge wa Nyange mu karere ka Musanze ngo ageze kuri RIB arabazwa ajyanwa na Parike ndetse no mu rukiko ariko kugeza ubu dukora inkuru yaragifungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.
Aragira ati “Nkiva kuri RIB na Parike nagiye kuburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze ‘TGI’ ( Tribunal de Grande Instance de Musanze) kuwa 02 Ugushyingo 2019 , nsomerwa kuwa 09 Ugushyingo 2019 ariko kugeza n’ubu sindabona icyemezo cy’urukiko kandi ndacyafungiye muri Kasho ya Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza. Nanjye ndasaba kurenganurwa.”
Rwandatribune.com yakomeje kuganira na bamwe muri abo bafungwa bafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko bayigaragariza akarengane kabo. Uwitwa Dusabimana Benoȋt avuga ko yafunzwe kuwa 24 Ugushyingo 2019 azira gukubita no gukomeretsa ku bushake ariko ko yabajijwe na RIB ndetse na Parike nyuma agashyikirizwa urukiko ariko kugeza na n’ubu dukora iyi nkuru ngo ntaramenya icyemezo cy’urukiko kandi agifungiye muri Kasho ya Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.
Aragira ati “ Banjyanye Gerereza ya Musanze inshuro ebyiri bangarura bavuga ko ntagaragara muri Système. Ndasaba kurenganurwa.”
Undi mu bafungwa waganiriye na rwandatribune.com i witwa Nshimiyimana Mandela wafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busogo kuva kuwa 08 Ukuboza 2019 azira ubujura. Avuga ko afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Aragira ati “Nafashwe nibye Telefoni na Laptop ndafungwa , mbazwa na RIB ndetse na Parike ariko kugeza ubu ndi muri Kasho ya Sitasiyo ya Muhoza.”
Ntakirutimana Salim Babou wafunzwe kuwa 15 Ukuboza 2019 akaba yaraburanye kuwa 07 Mutarama 2020 amazemo ibyumweru bigera kuri bitatu muri Kasho ya Muhoza.
Inzu ifungirwamo abakekwaho ibyaha bakurikiranwa na RIB , Parike ndetse n’inkiko iri mu nshingano za Polisi y’igihugu. Umuvigizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru CIP Alexis Rugigana avugana na rwandatribune.com yavuze ko batakwihanganira uwo ariwe wese uzajya afungira umuntu muri Kasho ya Polisi mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko ngo amabwiriza agomba kubahirizwa.
Aragira ati “ Yaba RIB , Parike ndetse n’urukiko uzarugezaho umuntu ngo tumufunge muri ya minsi yemerewe n’itegeko , tuzamufunga ariko igihe cye nikirenga bataraza kumufata tuzamurekura.”
Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB Madame Umuhoza Marie Michelle avuga ko kutubahiriza amategeko ubwa byo ari icyaha kigomba guhanirwa n’uwafunze uwo muntu.
Aragira ati “ amategeko ateganya ko ufunzwe n’ubugenzacyaha amara iminsi itanu ubariyemo na Week-end ariko iyo minsi itanu ishinze kuri konji , ubara umunsi ukurikiyeho nibwo Procédure iba yubahirijwe. Gusa umuntu aramutse afunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ni icyaha kiba cyakozwe n’uwamufunze , bityo nawe yaregwa akabihanirwa kuko umukozi ubwe ntabwo yakora amakosa ngo yitirirwe urwego akorera.”
Yakomeje avuga ko ubushinjacyaha bufite mu nshingano zabwo gusura Kasho za Polisi kugira ngo barebe abantu baba bafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Ubu buryo bwo kugena iminsi y’igifungo mu rwego rw’ubugenzacyaha , ubushinjacyaha ndetse n’icyemezo cy’urukiko cyo gufunga by’agateganyo mbere y’iburana ry’urubanza mu mizi buteganijwe mu gitabo cy’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha numero 27/ 2019 ryo kuwa 19/ 09/ 2019 aho mu ngingo yaryo ya 69 yerekeye iby’amazu afungirwamo.
Iteka rya Minisitiri ufite umutekano imbere mu gihugu mu nshingano ze rigena amazu ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha bufungiramo ukekwaho icyaha.
Iri tegeko rinagena uburyo bw’ifunga n’ifungura nk’uko bigaragara mu ngingo zaryo harimo iya 74, 75 ndetse n’iya 79.
IRASUBIZA Janvier