Abakurikiranira hafi imiyoborere y’uturere , usaanga hari uturere twagiye duhura n’ingorane zitandukanye zirimo n’ibibazo by’ibiza, imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues) , umutekano muke ahani uterwa n’abajura babangamira abaturage mu gihe uturere twose duhangayikishijwe n’icyorezo cya Covid-19 muri rusange.
Nubwo bimeze gutya ariko akarere ka Musanze mu Ntaray’Amajyaruguru, gafite umwihariko wako kuko mu mirenge 15 ikagize harimo imirenge igera kuri 5 itagira abanyamabanga nshingwabikorwa. Kimwe mu bibazo bibangamiye abaturage bo muri iyo mirenge kuko hari serivisi zimwe na zimwe zibura gutangwa cyangwa se abaturage bakazibona hisunzwe ba Gitifu bayobora indi mirenge.
Imirenge 5 itagira abanyamabanga nshingwabikorwa mu gihe kingana n’umwaka wose harimo umurenge wa Kimomyi,Busogo, Gasahaki mu gihe Rwaza na Nyange zo ziyongereyeho nyuma.
N’ubwo uturere twose turi mu inzibacyuho kuko Nyobozi ziriho zarangije Manda yazo ariko amatora akagenda asubikwa kubera impamvu z’icyorezo cya Covid-19, muri Musanze hari umwihariko kuko muri Manda ya mbere ya Nyobozi iyobowe na Nuwumuremyi Jeanine akungirizwa Rucyahana Andrew Mpuhwe ( Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu) na Kamanzi Axelle ( Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage) , ba Gitifu 10 b’imirenge bamaze kuva mu nshingano zabo mu gihe abasaga 30 b’utugari nabo batakiri mu mirimo yabo.
Komite Nyobozi y’akarere ka Musanze iyobowe na Nuwumuremyi Jeanine yagiyeho kuwa atanu, tariki ya 27 Nzeri 2019 ariko kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge icumi (10) bamaze kuva mu nshingano zabo mu gihe hari n’abakizirimo ariko bakurikiranwe n’inkiko.
Rwandatribune.com isesengura uko aba nyamabanga nshingwabikorwa bagiye bava mu nshingano zabo muri iki gihe cy’amezi 20 gusa, uw’ikubitiro Munyemana Desire wayoboraga umurenge wa Remera watashye mu 2019, wakurikiwe na ba Gitifu Nyiramahoro Adelaide wayoboraga umurenge wa Kimonyi, Niyibizi Aloys wayoboraga, umurenge wa Musanze, Mukasine Helene wayoboraga umurenge wa Muko, Nteziryayo Emmanuel wayoboraga umurenge wa Cyuve, Nsengiyumva Thelesphore wayoboraga umurenge wa Nyange, Rudasingwa Agire Fred wayoboraga umurenge wa Kinigi , Sebashotsi Gasasira Jean Paul nawe warumaze igihe gito ayobora umurenge wa Cyuve ndetse na Kanyarukato Augustin utaramaze n’amezi atandantu muri izo nshingano kuko yayoboye umurenge wa Gacaca igihe gito aho yageze avuye mu karere nk’umukozzi warushinzwe ishami ry’imiyoborere myiza, mu gihe uherutse gusezera mu nshingano ze Muremangingo Jerome yayoboraga umurenge wa Nyange akaba ataramara amezi atatu asezeye azira kuba ngo yaravuganye nabi kuri Telefoni na Gitifu w’akagari Ka Cyivugiza witwa Solange.
Ni mpamvu ki ituma aba banyamabanga nshingwabikorwa mu karere ka Musanze badahamya ibirindiro mu nshingano zabo ?
Bamwe mu basesenguzi baganiriye na Rwandatribune.com ntibabivugaho rumwe kuko hari abavugako biterwa no kunanizwa n’ababayobora , abandi bakavuga ko byaba biterwa n’abaturage babakoresha amakosa ndetse abandi ngo bakaba bashoboye ariko badashobotse cyangwa se bakaba bashobotse ariko badashoboye.
Aha niho bahera batanga ingero ko hari ba Gitifu bari bashoboye ariko bakazambirizwa n’abaturage babagoye mu mikoranire nabo mu gihe ngo abandi bananizwa n’abayobozi cyangwa se bakananiranwa ubwabo nk’abayobozi mu nshingano zabo.
Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribine.com ko hari n’abaturage batari shyashya ( batumva, bakagusha abayobozi mu bibazo). Aha yatanze urugero rw’abakurikiranwe n’inkiko kubera kugirana amakimbirane n’inkiko.
Agira ati ” None se nka Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Kanyarukato Augustin ntibazize abaturage kubera amakimbirane bagiranye n’abaturage? Nsengimana Aimable se ntiyasubiye mu kazi ariko ntiyari yahamijwe icyaha n’urukiko agakatirwa imyaka 3 uretse ko yaje kujurira agatsinda agasubizwa mu kazi ke akaba ayobora umurenge wa Gacaca mu gihe uwa Kinigi Twagirimana Innocent ari mu kazi n’ubwo amaze imyaka 2 akatiwe n’urukiko.”
Undi nawe wirinze gutangaza amazina ye yagize ati ” Ko bigaragara ko bamwe muri ba Gitifu b’imirenge batakiri mu nshingano zabo kubera ibyaha bakoze, abandi bo bazize iki? Ese ni ukunanizwa n’ababayobora cyangwa nuko badashoboye? Ese kuki badasimbuzwa abandi ko twumvise ko bakoze n’ibizamini? Bamwe mu baturage turagera kuri imwe muri iyo mirenge tukabura Serivisi kubera ibyo byuho biriho. Urajya gusezerana ku murenge runaka bakakubwira ko nta Gitifu uhari, wajya ahandi ngo naho ntawe, ugakomeza ukirukanka wagira amahirwe ukamufatisha nabwo kure kandi ngo ubuyobozi bwaregerejwe abaturage. Nibadufashe imirenge itagira ba Gitifu yongere ibabone .”
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’uturere twose tugize igihugu n’umujyi wa Kigali (RALGA- Rwanda Association of Local Government Authorities) bufite mu nshingano zabwo gutegura no guherekeza abakozi n’abayobozi mu nzego z’ibanze akurikijwe icyerekezo u Rwanda rwahisemo y’imiyoborere ishingiye ku muturage.
Mu kiganiro Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney yagiranye na RBA kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 21 Kanama 2021 yavuze zimwe mu nshingano z’abayobozi n’inzego z’ibanze n’inshingano z’abaturage.
Ati ” Twagiriye inama abayobozi b’inzego z’ibanze ko nta mpamvu yo guhangana n’umuturage kuko turabizi ko hari abatumva .Iyo hari nk’uwaba atumvise ibyo asabwa, ubuyobozi bwakwitabaza inzego z’umutekano cyangwa se bugafata nk’abantu batatu cg batanu , agashyikirizwa izo nzego z’umutekano kugira ngo abazwe ibyo agomba kubazwa, turasaba abaturage ko bakumva ko nabo bafite inshingano zo kubaha abayobozi babo kuko nabo iyo bitwaye nabi ku bayobozi nabo barabihanirwa ariko nabo bagomba kugira uruhare muri gahunda zibateza imbere. Gusa icyo tuzi nuko abayobozi bahohoteye abaturage bagiye babihanirwa kuko hari abafunzwe, hari abakatiwe hari n’abakiburana. Inama njyanama niyo ishinzwe kugenzura imikorere ya ba Gitifu.”
Mugushaka kumenya impamvu nyamukuru, mu akerere ka Musanze habarurwa urutonde rwa ba Gitifu 10 bavuye mu nshingano zabo mu gihe cy’amezi 20 gusa Nyobozi y’akarere ka Musanze imaze iyobora aka karere . Perezida wa Njyanama y’aka karere Eng. Emile Abayisenga yabwiye Rwandatribune.com ko byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo iz’ ubutabera n’amategeko , iza ba nyiri ubwite ndetse n’izindi z’amakosa mu kazi.
Agira ati ” Ntabwo mfite urutonde rwa ba Gitifu bose bavuye mu nshingano zabo muri iki gihe gito nyobozi nshyashya y’akarere imaze igiyeho ariko icyo navuga n’uko hari bamwe batashye kubera ibyaha bakurikiranweho n’inkiko aribo Sebashotsi Gasasira Jeran Paul na Kanyarukato Augustin ariko abandi basigaye nibuka ko bamwe bagiye begura ku mpamvu zabo bwite. Ubundi umukozi wese akora mu nyungu ze n’iz’igihugu ariko na none n’uburenganzira bwe bwo gusezera mu kazi bitewe n’uko abyumva gusa uretse n’abo bandika basezera hari n’abandi begujwe kubera imikorere mibi yabo ubuyobozi butashoboraga kwihanganira kuko baba badashoboye gufasha abaturage kandi aricyo ubuyobozi buba bugamije.”
Rwandatribune.com yashatse kugira icyo isobanuza ku mpamvu yisezererwa riteye ritya rya ba Gitifu bo mu karere kamwe maze ishakisha kuri Telefoni y’umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’uturere twose tugize igihugu n’umujyi wa Kigali (RALGA- Rwanda Association of Local Government Authorities) ntiyaboneka ariko igihe cyose azagira icyo azavuga kuri iki kibazo tuzabibamenyesha.
SETORA Janvier.
Iyi komite nyobozi iriho iri weak, noneho igakora ibiyinaniye ibishyira kuri ba gitifu, uzabigenzure uzasanga ariko bimeze pe.