Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Kabiri tariki 09 Gashyantare 2021 ahitwa Karwasa mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, nibwo humvikanye umwana uririra mu bwiherero bwo mu rwunge rw’amashuri rwa Karwasa bivugwa ko rwari rumaze iminsi itatu ruvutse.
Abantu banyuze hafi y’ubwo bwihererero ngo nibo bumvise umwana arira bagira amatsiko begeye aho aririra basanga ni mu musarani nk’uko Habinshuti Anaclet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca yabitangarije Kigali Today dukesha aya makuru.
Yagize ati “Hari hafi saa kumi n’ebyiri aho umwarimu yigishirizaga umuziki abaririmbyi babiri mu Rwunge rw’amashuri ya Karwasa, umwe yagiye hanze kwitaba telefoni yumva uruhinja rurira, kuko aho bari bari kwigira hegereye umusarani agira amatsiko ajya kureba yumva ruri kuririra mu musarani, ni ko gutabaza, tuhageze turukuramo rukiri ruzima, ntitwabashije guhita tumenya uwarutayemo”.
Uwo muyobozi yavuze ko bakimara kuvana uwo mwana mu musarani bamukoreye ubutabazi bwihuse aho babanje kumugeza mu kigo Nderabuzima kibegereye nyuma ajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.
Ati “Hari hakibona, urumva saa kumi n’ebyiri zari zikiburaho iminota, birumvikana ko rutiriwemo. Ubwo twahageze tumena beton dukoresha isuka kugira ngo hatagira imyanda ikomeza kumujyaho, twoherezamo umuntu aramanuka arukuramo birumvikana rwari rwuzuyeho umwanda duhita turujyana mu kigo Nderabuzima cya Karwasa, aho twamukoreye ubufasha bwihuse nyuma dutumiza Ambulance (imbangukiragutabara) tumujyana mu bitaro bya Ruhengeri”.
Kugeza ubu umwana ngo ameze neza, bakaba barimo gushakisha uwamutaye, hakaba hakomeje kwigwa n’uburyo uwo mwana yakwitabwaho akabona umubyeyi umurera, aho kugeza ubu umubyeyi witwa Mukeshimana Marie Chantal ari we ukomeje gukurikirana ubuzima bwe.
Gitifu Habinshuti Anaclet, yaboneyeho gukangurira buri wese kwirinda gutwara inda mu gihe adateganya kuyibyara.