Munyaneza Didier bakunze kwita Mbape uherutse gutwara tour du Senegal ubu noneho niwe wegukanye Rwanda cycling cup agace ka Musanze kiswe Famers Race Kari kitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye harimo ingimbi, abakobwa ndetse n’abakuze. We akaba yahawe igihembo cy’abakuze ahigitse ba Mugisha Samuel.
Ibyishimo byari binshi kuri we kuki avuga ko kuba aherutse kwegukana tour du Senegal byamufashishe cyane kuko yaragifite imbaraga akiri mubihe byize Munyaneza Dider ati”kuba nogeye kugira amahirwe ngatwara aka gace ka Musanze ni ibyishimo kuri gewe kuko naringifite imbaraga nakuye muri Senegal gusa byabanje kungora kubera amakona gusa mvugana nabatakinnyi banjye baramfasha bimpesha kwegukana aka gace”.
Ni mu gihe mugenzi we witwa Ingabire Diane, we yegukanye aka gace mu bakobwa nawe avuga ko yishimye cyane kuba yongeye kwegukana aka gace cyane ko inshuro eshatu zose ziheruka ariwe wegukanye utwo duce twabanjirije aka ka Musanze kiswe Famers Race.
Nawe akaba avuga ko yiteguye kuzatwara Rwanda sycling cup kuko ari mu bihe byiza. Naho mu bakiri ingimbi hatsinze uwitwa Muhiza Eric.
Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe atandukanye agera kuri 11 yose ari mu byiciro bitatu bitandukanye iby’abagore basiganwe mu ntera ingana na 93km ,ingimbi basiganwe mu ntera ya 111,6km, ndetse n’abakuze basiganwe mu ntera ingana na 155km.
Bakoresheje inzira ya La paillote_ADEPR_ bakanyura ku musigiti bakomeza umuhanda wa Mpenge bakomeza Sunrise -Centre Pastoral Fatima no kuri police bakomeza ku isoko ry’ibiribwa ahazwi nka Kariyeri _Virunga hotel abagore bazazenguraka inshuro 15 ingimbi 18 naho abakuze 25 basoza na la paillote .
Mbibutse ko irushanwa riheruka rya Muhanga ryari ryatwawe na Uhiriwe Renus ukinira ikipe ya Excel energy.
Joselyne Uwimana