Mu karere ka Musanze, Polisi yatwitse urumogi, inamena Kanyanga nyinshi, mu rwego rwo kwamagana ibiyobyabwenge bikomeje kwangiza ubuzima bwa benshi muri rusange. Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze kuri uyu wa 12 Nzeri 2023.
Ibyo biyobyabwenge bigizwe n’udupfuyika 13,345 tw’urumogi, Litiro 646 za Kanyanga n’andi moko atandukanye y’ibiyobyabwenge. Inzego z’ubuyobozi zifatanyije n’abaturage muri iki gikorwa, zababwiye ko amahitamo yo kwishora mu bikorwa byo kubitunda, kubinywa cyangwa kubicuruza nta wundi musaruro bibyara uretse uwo kwangiza ubuzima, kumunga ubukungu no kubihanirwa n’amategeko.
Hamis Bizimana, umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Musanze, yagize ati: “Turacyafite imiryango ibayeho idatekanye biturutse ku makimbirane ihoramo, aturutse ku kunywa ibyo biyobyabwenge. Ibi bigakurura ubusinzi bugaragara kuri bamwe buteza urugomo ubukene n’umutekano muke mu miryango”
Yakomeje agira ati “Ibiyobyabwenge biza imbere mu bintu bikomeje kwangiza ubuzima bw’abantu benshi. Guhaguruka tukabirwanya dufatanyije, nibwo buryo bwonyine bwadufasha kugera ku iterambere ry’ubuzima n’iryamikoro twifuza kugeraho”.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’izindi nzego zirimo n’izishinzwe umutekano harimo na Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo mu Karere ka Musanze SP Elvis Munyaneza.
Meya Bizimana Hamis yasabye abaturage kwitandukanya n’ibikorwa byose bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kugirango bagere ku itermbere.
Ibyo biyobyabwenge bikaba byiganjemo ibyafatiwe mu Mirenge irimo uwa Muhoza, Cyuve na Gacaca mu Karere ka Musanze. Ubwo byamaraga gufatwa mu gihe gishize hegeranyijwe agaciro k’amafaranga yabishowemo, aho bibarurwa mu yasaga miliyoni 13Frw.
Abaturage banenga bagenzi babo birengagije gukora indi mishinga ibyara inyungu dore ko ihari ku bwinshi, kandi mu buryo bworoshye.
Hanyurwimfura Aimable agira ati “Imishinga yo gukora irahari kandi ni myinshi yakwinjiriza umuntu amafaranga atarinze kwanduranyiriza mu bitemewe. Nk’ubu akazi nkora k’ubunyonzi, simbura ibihumbi biri hagati ya bibiri na bitatu ntahana tukayakoresha mu bitunga urugo”.
Umwe ati “Tuzi neza ko abatunda ibiyobyabwenge babayeho mu buzima bwo kwihishahisha, bacengana n’inzego z’umutekano mu bihuru bitwikira ijoro, bakaba bagendana ibisongo mu gihe bikoreye iyo kanyanga cyangwa urumogi. Ni nk’umuriro bahoramo kuko baba bashobora no kuhasiga ubuzima. Ibyo rero birutwa no kuza ahangaha nkiparikira igare ryanjye ku iseta, nkategereza umugenzi uri bunyishyure magana abiri cyangwa magana atatu ku neza, bikagera isaha yo gusoza akazi yagwiriye nkitahira ntafite umutima uhagaze”.
Bamwe mu batwara ibinyabiziga birimo amagare na moto, batungwa agatoki kuba bari mu borohereza ababikwirakwiza kugera ku mugambi wabo; ari naho inzego zinyuranye zihera zisaba buri wese kujya atangira amakuru ku gihe, niba hari uwo abonye cyangwa abiketseho, abakibyishoramo bagasabwa kubihagarika mu kwirinda ibihano bikomeye byabageraho, mu gihe batahuwe bari muri iyo migambi.
Abayobozi bakomeje basaba , abaturage kurangwa n’ubufatanye mu gutanga amakuru ku hakekwaho ibiyobyabwenge mu rwego kubirandura burundu.
Bavuze ko kandi Ibiyobyabwenge byinshi bikwirakwizwa mu Karere ka Musanze, biba bizanwe n’abantu babikuye rwihishwa muri Uganda no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uwineza Adeline